Pages

Tuesday 7 January 2014

[RwandaLibre] AFRIKA Y’EPFO : MU KWIBUKA UKO COL PATRICK KAREGEYA YAHOTOWE ISHAVU RIRANIGA

 


AFRIKA Y'EPFO : MU KWIBUKA UKO COL PATRICK KAREGEYA YAHOTOWE ISHAVU RIRANIGA.


Icyumba Col Patrick Karegeya yahoterewemo.
Ku cyumweru taliki 05  Mutarama mu muhango wo kwibuka  no gushyira indabyo kuri hotel MICHELANGELO Col Karegeya yahotorewemo, abitabiriye uwo muhango ishavu ryari ryose. Umuhango watangiye kuva mu ma saa tanu abawitabiriye berekwa icyumba  nomero 905 mu igorofa ya cyenda y'iyi hotel aho Col Patrick Karegeya yahotorewe  n'abicanyi bari bagambanye na APPOLO KIRIRISI.
  
Uyu muhango  wari witabiriwe na Lt Gen Kayumba Nyamwasa n'umuryango we, abayobozi ba RNC muri Afrika y'Epfo, abayoboke  ba RNC batandukanye, ndetse n'abanyarwanda benshi baba muri  icyo gihugu babajwe n'ubuhotozi bwa Kagame. Umukozi wa hotel  wabonye bwa mbere umurambo wa nyakwigendera  yasobanuriye  abari aho uko yatunguwe no gusanga  Col Karegeya bamunize bamworoshe neza ku gitanda  mu gihe uwari acumbitse muri icyo cyumba Appollo yari yamaze kuyabangira ingata hamwe n'inkoramaraso bafatanije.

Umuhango wo gushyira indabyo  mu cyumba Col Karegeya yanigiwemo urangiye, imihango yakomereje mu rugo rwa nyakwigendera.
Abafashe amajambo bose n'ubwo buri wese kuvuga  bitari byoroshye kubera ikiniga, bibanze  ku kuntu  nyakwigendera yari umuntu w'umunyakuri,  wanga amazimwe, wiyoroshya cyane, kwicisha bugufi kwe no gukunda gusabana n'abantu akaba ari nabyo byatumye yanga abamurinda. Abari bahagarariye umuryango wa nyakwigendera bavuze ibyaranze ubuzima bwe banashimira by'umwihariko uburyo abanyarwanda  baba muri  Afrika y'Epfo bakomeje kubaba hafi muri ibi bihe bitoroshye.

Gen Kayumba Nyamwasa hamwe n'abavandimwe n'inshuti kwanyakwigendera 
GEN KAYUMBA ATI "UBU SE KAGAME KO AMWISHE AZAMURYA"?
Mu ijambo rya Gen Kayumba Nyamwasa, yibukije ukuntu yamenyanye na  Col Karegeya bakiri abana bato biga  amashuri abanza, kuko bari baturanye i Bugande. Nyuma baje kongera guhurira muri  kaminuza ya Makerere. Yakomeje asobanura ukuntu  Karegeya yafunzwe imyaka irenga itatu azira kwinjiza abasirikare mu nyeshyamba za  NRA zari ziyobowe na Yoweli Museveni. Nyuma yo gufungurwa yaje asanga Kayumba muri NRA.
Bamaze gufata u Rwanda Karegeya yaranzwe no kuba umwe mu bantu bacye babwizaga Kagame ukuri, akamagana akarengane n'igitugu cyarimo cyubakwa na Kagame. Karegeya ibyo  ngo byamuviriyemo gufungwa imyaka irenga ibiri  azira gusa ko Kagame yamusabye gukora dosiye ihimbira ibyaha Kayumba undi akabyanga. Ngo Karegeya iyaza kuba umunyamazimwe nk'abandi basirikare bakuru bari mugihu yarikuba yarabaye Generali  kera kuko abenshi yabarushaga ubushobozi n'ubunararibonye mu gisirikare.
Gen Kayumba yakomeje agira ati"twababwiraga kenshi ko uriya mugabo Kagame ari umwicanyi mukabihakana none ndumva bisobanutse ntayindi gihamya mukeneye" yakomeje asaba abayoboke ba RNC n'abanyarwanda muri rusange kudacika intege, ahubwo bagahaguruka bagacyenyera bagakomeza bagakuraho buriya butegetsi vuba na bwangu butarabamarira kw'icumu.
  
BAMWE BASANGA KAGAME ARI NKA GAHINI WAGWIRIYE U RWANDA
Umusaza Pasteri Andereya Munonoka , mu nyigisho ze yagereranije ishyari n'ubugome bwa Kagame nk'ibya Gahini wishe umuvandimwe we Abel.  Yakomeje avuga ko igihe kigeze ngo abanyarwanda b'ingeri zose bahumuke bahaguruke bikize uwo Gahini mu maguru mashya.

IMYIGARAGAMBYO KURI AMBASADE Y'U RWANDA
Hagati aho, kuri uyu wa kane abanyarwanda bose barambiwe ubwicanyi bwa Kagame barahamagarirwa kuzitabira imyigaragambyo izabera kuri ambasade y'urwanda i Pretoria .

UKO TUBIBONA
Ikimaze kugaragara n'uburyo iyicwa rya Col Karegeya ryakanguye abanyarwanda benshi baba muri iki gihugu, abo twagerageje kuganira bavuga ko  ibyabaye ari akumiro, ko Kagame ubu bamumenye  batazongera kumwibeshyaho ukundi , kandi ko kwigira ba ntibindeba ari ukubishyira ku ruhande bagafatanya n'abandi urugamba rwo gukuraho iriya ngoma -mpotozi. Uyu muhango wari witabiriwe n'amagana y'abanyarwanda baba muri iki gihugu, wari wanahuruje itangazamakuru mpuzamhanga nka TV5, BBC, RFI, n'ibindi bitangazamakuru ariko cyane cyane  itangazamakuru ry'iki gihugu rikaba ryarahagurukiye gutangaza ubu bwicanyi. Ikinyamakuru cya mbere gikomeye muri iki gihugu 'THE STAR' ubwicanyi bwakorewe Col Karegeya  akaba ariyo yari inkuru nyamukuru kumunsi wambere, taliki 6 Mutarama 2014.

Ikindi cyagaragaye n'uko abashinzwe umutekano wa Gen Kayumba Nyamwasa wabonaga ko baryamiye amajanja. Uyu muhango kandi wari witabiriwe na bamwe mubanya Afrika y'epfo b'inshuti za Karegeya. Hagati aho abakozi ba ambasade y'u Rwanda muri iki gihugu ubu ntanumwe ucaracara ahaboneka kubera umwuka mubi uri muri iki gihugu n'uburakari bw'abanyarwanda baba muri iki guhugu. 

Ikindi n'uburyo ubu bwicanyi bwahaye isura mbi  leta ya  Paul Kagame ku buryo abanyamahanga n'abaturage b'iki gihugu ubu bose usanga bavuga bati "uwo mwicanyi Kagame kuki Afrika y'epfo n'amahanga batamuhagurukira akareka gukomeza kumena amaraso no kuvogera ubusugire bw'Afrika y'Epfo. Tuboneyo umwanya wo kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera, inshuti ze, n'abayoboke ba Rnc aho bari hose.
Umuhango wo gushyingura  Col karegeya ukaba uteganijwe kuzabera muri iki gihugu cya Africa y'Epfo nyuma y'uko umuryango we uba muri amerika,  kanada na Uganda uhageze.
Hagati aho amakuru atugezeho aturuka ahantu hizewe  aremeza ko bamwe mu bacyekwa guhotora Col Patrick Karegeya bafatiwe I Maputo  muri Mozambique aribo capt Gakwerere Francis, umucuruzi vitali Hitimana, na Damiyani Bongwa.  Inkuru irambuye kubireban n'ifatwa ry'aba bicanyi tukaba tukiyikurikirana neza.

NKUNZURWANDA  Mihigo Alexis
Pretoria Africa y''Epfo

__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
Recent Activity:
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com 
.To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com
.To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:

http://amakurunamateka.blogspot.co.uk/

http://ikangurambaga.blogspot.co.uk/

--------------------------------------------------------------------------
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“When the white man came we had the land and they had the bibles; now they have the land and we have the bibles.”