Pages

Friday, 21 March 2014

[RwandaLibre] Re: USA: barashakaisha Alexis Byamana Seromba kubera gutana umugore abana

 

Mukomere Agnes na Freddy.

Ku byerekeye bariya basore boherejwe muri Amerika baregwa kwica ba mukerarugendo 8 hari mo n'abanyamerika babiri, nibyo koko baraburanye, baratsinda, urukiko rubahanagura ho icyaha ndetse batangira na gahunda yo gushaka impapuro zo kuba muri Amerika, ariko birarananirana, urukiko rurazibima ruhereye ko ngo bigeze kuba mu mutwe utera ubwoba (ALIR).

Nyuma y'aho Amerika yashatse  no kubohereza mu kindi gihugu kitari u Rwanda ( kubera ko Amerika yari izi neza ko baramutse bashubijwe mu Rwanda bakwicwa cg bagakorerwa iyica rubozo) ariko habura igihugu na kimwe kibakira.

Mu mwaka ushize (niba ntibeshye) nibwo hafashwe icyemezo cyo kubohereza muri gereza y'i Guatanamo.

Aba basore rero nk'uko mubibona ni abo gusabirwa kimwe na bariya bantu bacu bagifungiye Arusha kandi barahanaguwe ho icyaha.

Ku byerekeye kuba u Rda rwarishe nkana itegeko nshinga rutendera ho kugeza ubu ku birebana no gutanga imfungwa ngo zijye kuburanira mu mahanga, sinzi niba uko ririya tegeko riteye ubu ari ko ryahoze k'ubwa Habyara.

Ririya tegeko ryashyizwe ho muri 2003. Ni ikuvuga ko mbere y'aho hakoreshwaga iryari ho kubwa Habyara.

Bariya basore bafashwe tariki ya mbere Werurwe 2003, babarega icyaha cyakozwe muri 1999.

Ni ukuvuga rero ko ijyanwa rya bariya basore muri Amerika ritifashishije itegeko nshinga u Rda rugendera ho  ubu ( ryashyizwe ho muri 2003) kubera ko itegeko ridashobora guhana ibyaha byakozwe rutaraba ho ( non-retroactivite de la loi).

Pour votre info:


On Mar 21, 2014, at 5:25, <agnesmurebwayire@yahoo.fr> wrote:

 


"Amakuru mperuka nuko bavanywe muri Amerika bajyanwa gufungirwa GUANTANAMO muri CUBA! Leta kimwe n'indi miryango irengera uburenganzira bwa muntu ntibajya babakomozaho! Abatabariza abafunzwe mu buryo bufifitse(nanjye mvuge nka babandi...)nabo ntibajya bibuka izi mfungwa z'abanyarwanda ziba Guantanamo!" (Freddy Nzeyimana)

 

 

Freddy Nzeyimana,

Ibi bintu n'ubwo ari ibya kera (ndumva urubanza rwaraciwe muri muri 2005 cg 2006, niba hari ubyibuka kundusha ubwo yanyunganira), aliko umenya aba banyarwanda barabahanaguyeho icyaha, bamaze gusobanura ko bakorewe iyica rubozo aho bafatiwe, bakemera icyaha ku kaburembe. Ibyo kubajyana Gwantanamo sinari mbizi.

 

Ibyo kwa Byamana byo ni akumiro. Ngo n'abana bakuru ntibashaka ko muka se agira icyo ahabwa? Yarabareze, akabajyana muri Amerika akabashakira n'impapuro ngo bige neza? Ahaa!

 

 

Inyiturano y'isi ni iyo.

__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

Sponsors:

http://www.afriqueintimites.com; http://www.afriqueintimites.com;
http://www.eyumbina.com/; http://www.foraha.net/
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“When the white man came we had the land and they had the bibles; now they have the land and we have the bibles.”