Pages

Sunday, 2 March 2014

[RwandaLibre] RWANDA: IMYANZURO Y’INAMA YA 3 Y’AMASHYAKA ATAVUGA RUMWE NA LETA YA KIGALI

 

Faustin-Twagira.jpgTariki ya 1 Werurwe 2014, i Buruseli mu Bubiligi, hateraniye ku nshuro ya gatatu, inama y'amashyaka amaze iminsi mu biganiro byo gushyiraho urwego yahurizamo ibikorwa byo kwihutisha impinduka y'ubutegetsi bw'u Rwanda.

 

Amashyaka yitabiriye inama y'uyu munsi ni aya akurikira :


1. Forces Démocratiques Unifiées (FDU-Inkingi) ;

2. Forces Démocratiques de Libération du Rwanda (FDLR) ;

3. Pacte Démocratique du Peuple (PDP-Imanzi) ;

4. Parti pour la Démocratie au Rwanda (PDR-Ihumure) ;

5. Parti Social (PS-Imberakuri) ;

6. Rwandan Dream Initiative (RDI-Rwanda Rwiza).

7. Union Démocratique Rwandaise (UDR)

 

Mu gutangira inama, abayigize bakiriye neza icyifuzo cy'ishyaka UDR ryasabye kwakirwa mu mushinga w'ubufatanye bw'amashyaka nk'uko watangijwe mu nama yo kuwa 1 Gashyantare 2014.

 

Inama imaze kugezwaho raporo y'akanama gahuriweho n'amashyaka (comité de suivi élargi) no kuyunguranaho ibitekerezo, yageze ku myanzuro ishimishije. Mu byagezweho, hari ibi bikurikira:

 

1.Amashyaka yose yari mu nama yongeye gushimangira ko uyu mushinga w'ubufatanye ari ingirakamaro kandi ko ari igikorwa ngobokagihugu Abanyarwanda benshi bashyigikiye kandi bifuza ko cyagera ku ntego mu gihe kitarambiranye.

 

2.Amashyaka  atatu ariyo FDU-Inkingi, PDP-Imanzi na PDR-Ihumure yagaragaje ko bitayashobokera guhita yinjira mu mpuzamashyaka, kubera ko hari ibyo asaba  ko bibanza kubahirizwa, kandi bikaba bizafata igihe. Yongeyeho ko ashyigikiye byimazeyo uwo mushinga wo gufatanya kw'amashyaka, anasaba ko hakwigwa uburyo yazakomeza gutanga umuganda w'ibitekerezo, mu gihe atari yinjira mu mpuzamashyaka.

 

3.Amashyaka ane asigaye, yo yiyemeje gushyiraho urwego rw'ubufatanye rwiswe«IMPUZAMASHYAKA IHARANIRA IMPINDUKA MU RWANDA », CPC mu mpinamagambo y'igifaransa (Coalition desPartis Politiques Rwandais pour leChangement). Yashimiye cyane amashyaka FDU, PDR na PDP ubushake afite bwo gukomeza gushakira hamwe n'abandi umuti w'ibibazo byugarije Abanyarwanda. Hemejwe kandi ko urwego mpuzamashyaka ruzamenyesha ayo mashyaka bidatinze uburyo azakomeza kungurana ibitekerezo narwo kugeza igihe aziyemeza kurwinjiramo.

 

4.Ku byerekeranye n'ubuyobozi bw'Impuzamashyaka Iharanira Impinduka mu Rwanda (CPC), hemejwe ko amashyaka azafatanya ubuyobozi ku buryo bukurikira:


-Perezida : RDI Rwanda Rwiza

-Visi-Perezida wa mbere : FCLR-Ubumwe

-Visi –Perezida wa kabiri : UDR

-Umunyamabanga Mukuru : FCLR-Ubumwe

 

Ubuyobozi bukuru buzunganirwa na za komisiyo, zirimo izi zikurikira :


-Komisiyo ya politiki : FCLR-Ubumwe

-Komisiyo y'imari : RDI-Rwanda Rwiza

-Komisiyo y'umutekano : FCLR-Ubumwe

-Komisiyo y'ububanyi n'amahanga : UDR

 

Hemejwe kandi ko impuzamashyaka CPC izagira umuvugizi uzatangwa na FCLR-Ubumwe.

 

Inama yakiriye neza icyemezo cy'ishyaka  RDI-Rwanda Rwiza ryatanze Bwana Faustin Twagiramungu ku mwanya wa Perezida w'Impuzamashyaka CPC.

 

Inama yemeje kandi ko amazina y'abandi bayobozi n'inyandiko y'ibigamijwe n'Impuzamashyaka CPC bizatangazwa mu kiganiro kigenewe itangazamakuru giteganyijwe i Buruseli mu Bubiligi taliki ya 19 Werurwe 2014.

 

 

Bikorewe i Buruseli tariki ya 1 Werurwe 2014.

 

 

FCLR-Ubumwe : Byiringiro Victor

RDI-Rwanda Rwiza : Twagiramungu Faustin

UDR : Dr Paulin Murayi

 


SAM 1 MAR 2014AUCUN COMMENTAIRE

__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“When the white man came we had the land and they had the bibles; now they have the land and we have the bibles.”