Hari abahoze muri M23 Uganda igiye kohereza muri ICC
Yanditswe kuya 6-04-2014 - Saa 08:57' na James Habimana
Leta ya Uganda yatangaje ko irambiwe abakomeza kuvuga ko iteza ibibazo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bityo ikaba ivuga ko abahoze ari abarwanyi ba M23 bari ku butaka bwayo hari abo izohereza mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha i La Haye mu Buholandi(ICC) kuburanishwa ku byaha by'intambara.
Umunyamabanga muri Minisiteri y'Ububanyi n'amahanga wa Uganda, Okello Oryem, yatangaje ko Uganda itegereje gusa amakuru yatangwa n'inzego za Congo Kinshasa, yerekena abakekwaho ibyaha byo gufata abagore ku ngufu bahoze mu mutwe wa M23, ubundi bahite bajyanwa muri ICC nk'uko tubikesha The New Vision.
Okello yanavuze ko abandi Uganda yiteguye kujyana muri ICC bahoze muri M23, ari abishe abaturage bakanashyira abana mu gisirikare mu mezi 20 uyu umutwe wamaze urwanira mu Burasirazuba bwa Congo, ukaza gutsindwa mu Gushyingo umwaka wa 2013.
Abari abarwanyi ba M23 barenga 1,000 bari ku butaka bwa Uganda.
Okello Oryem, yagize ati "Twiteguye gufatanya na Congo mu kohereza abakekwaho ibyaha bose muri ICC, turambiwe gukomeza gushinjwa gucumbikira aba bantu barwanya Leta."
Okello yavuze aya magambo mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru The Wall Street Journal, akaba avuze aya magambo mu gihe Uganda n'u Rwanda byakomeje gushinjwa gufasha umutwe wa M23 ubwo warwanyaga Congo, ariko ibi bihugu byakomeje kubihakana byivuye inyuma.
Umuvugizi wa Congo Kinshasa, Lambert Mende, yavuze ko kugeza ubu igihugu cye kirimo gukorana n'ingabo za Loni ziri mu gihugu cye(MONUSCO), aho barimo gukora urutonde rw'abakoze ibyaha ngo bafatwe.
Yagize ati "Kugeza ubu singiye kuvuga ngo izina ry'abo bantu ni aba n'aba, ariko turimo gukorana na ICC n'ingabo za MONUSCO."
Lambert Mende avuga ko kugeza ubu ntawe yatunga urutoki ko arimo gushinjwa ibi byaha, ariko ngo barahari mu bahoze ari abo muri M23.
Kugeza ubu Gen Bosco Ntaganda na we wahoze arwanya ubutetegetsi bwa Congo, aari La Haye, aho afite urubanza ku byaha by'intambara.
Ibihugu 54 byo ku mugabane wa Afurika biherutse gutangaza ko birambiwe urukiko rwa ICC, aho byavugaga ko uru rukiko rwibasira Abanyafurika kubashinja ibyaha, birengagije abo ku yindi migabane.
Muri Gicurasi umwaka wa 2013, Minisitiri w'intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn, yashinje ICC ko iburanisha abantu ishingiye ku ruhu, naho mu Kwakira umwaka wa 2013, abayobozi b'ibihugu 34 byaricaye aho byashakaga ko bimwe mu bihugu byasinye amasezerano y'ubufatanye na ICC, byavanamo akabyo karenge.
Kugeza ubu bamwe mu bayobozi bakuru ba M23 bari muri Uganda, barimo Gen. Sultan Makenga, Col. Innocent Kaina, Lt. Col. Kazarama JMV n' abandi bakomeye muri uyu mutwe.
Reply via web post | Reply to sender | Reply to group | Start a New Topic | Messages in this topic (1) |
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news: http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
Sponsors:
http://www.afriqueintimites.com; http://www.afriqueintimites.com;
http://www.eyumbina.com/; http://www.foraha.net/
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-
No comments:
Post a Comment