Pages

Friday, 17 January 2014

[RwandaLibre] Re: Karegeya murder: Brig Gen KALISA Faustin, Maj MATUNGO and Capt TUYISENGE to be extradited

Concernant les noms des officiers de Kagame arrêtés au Mozambique,
vous voyez que ces gens font partis d'un système dont la chaîne a été
décrite par le journal Umuvugizi depuis 2011. Brig. Gen. Faustin
Kalisa est mentionné dans cette liste de Umuvugizi.

Urutonde rw'agatsiko kayogoje u Rwanda gakorana na Perezida Kagame!!

Isomere agatsiko kayoborana na Kagame !!!

Hashize iminsi dukora iperereza rijyanye n'uburyo igihugu cyacu
kiyobowe. Mu Rwanda hari ubutegetsi bubiri, ari bwo ibyitwa inzego za
nyirarureshwa, n'akazu kayobowe na perezida Kagame, ndetse n'umufasha
we Jeannette Nyiramongi.

Itohoza twakoze ryemeza na none ko muri ako kazu harimo n'ikigirwamana
cyitwa Gen Jack Nziza, utagira uburambe na buke mu kazi. Yananiwe
amasomo ya gisirikare muri Zambia kubera ubumenyi bucye, ahitamo
kwibera igikoresho cya Kagame mu bikorwa by'ubwicanyi bukorerwa mu
gihugu, no mu bujura bwayogoje igisirikare. Uyu mugenerali ni we
uyoboye igisirikare cyose kuko abayobozi bandi ba gisirikare ari we
baha ama raporo, na we akayatanga kwa Kagame cyangwa ku mugore we,
Jeannette Kagame. Uwo ari we wese Jack Nziza ategetse ko yicwa,
ntarara cyereka uwo Uwiteka yahagazeho.

Gen Jack Nziza anategeka hafi inzego zose z'igihugu n'iza polisi.
Akorana na ACP Faustin Kalisa mu bwicanyi bwose bushoboka, kuko uyu
Kalisa afite ingufu kurusha abapolisi bamuyobora, ibi kubera kuba
igihangange mu gutinyuka kumena amaraso y'inzirakarengane.

Mu gisirikare, Gen Jack Nziza akoresha Brig Gen Rutatina na Col Dan
Munyuza, ku buryo aba bombi uwo bagambaniye atarara.

Itangazamakuru ryo mu Rwanda na ryo ryananiwe gukora akazi karyo
kubera ko uriyoboye, Patrice Mulama, akoreshwa na Gen Jack Nziza.
Artur Asimwe na we akoreshwa na Nziza, anyuze kuri Musoni James.
Patrice Mulama na Artur Asimwe ni bo batanga amazina y'abanyamakuru
bagomba kwicwa cyangwa gufungwa, bakanatanga inama yo gufunga
ibinyamakuru cyangwa gutesha agaciro imiryango irengera uburenganzira
bw'itangazamakuru ku isi.

Inteko nshingamategeko y'u Rwanda na yo ni igikoresho (Rubber Stamp)
cya Kagame, uyu na we agakoresha Gen Jack Nziza, aho uyu na we
akoresha depite Kaboneka Francis na Constance Rwaka (Constance Rwaka
ni umwe mu bigirwamana by'abadepite batinze mu nteko ishinga amategeko
muri za commision zose. Ahagarariye inyungu z'agatsiko, akaba ari
n'umutoni wa Jeannette Kagame kubera kuba umupfakazi wa muramu wa
Jeannette Kagame witwa Ndoba). Ndoba yahoze atunze mukuru wa Jeannette
Kagame, witabye Imana.

Akandi gatsiko ni agashinzwe kuyogoza abacuruzi bo mu Rwanda. Kayobowe
na Capt Rushema, Ntazinda, Alexandre, na Ngarambe. Aba bashinzwe
guhatira abacuruzi gutanga kimwe cya cumi cy'umutungo uturuka mu
bucuruzi bwabo, bakagitanga mu buyobozi bw'ishyaka rya FPR.

Musoni James : ni ikindi kigirwamana kigiye kworeka igihugu, aho na we
yujuje ibisabwa byose nka Gen Jack Nziza. Aba bombi ni abanyantege
nkeya mu bijyanye n'ubumenyi, bakaba ari n'ibikoresho byazamuwe mu
ntera kubera kugambanira abanyabwenge b'u Rwanda. Musoni ni intumwa
idasanzwe ya Kagame mu gusahura umutungo w'igihugu, ku buryo adateze
kwibagirana mu mateka ya za minisiteri nka Minicom, Minicofin, aho
yavuye amaze gukamya ikigega mu kwibira Kagame akayabo katagira
ingano. Ubu buhanga bwo kwibasira isanduku y'igihugu byamuhaye ingufu
zidasanzwe, bimuha n'ijambo mu kwimika abayobozi b'igihugu bose, kuva
kuri Makuza Bernard kugera ku muyobozi w'umurenge. Abakamiwe na Musoni
bamugezaho raporo y'amanyanga yose ashoboka, na we akayigeza kuri
shebuja Pahulo Kagame cyangwa kuri Jeannette Nyiramongi. Musoni ni we
uha umugisha amasoko hafi ya yose atangwa mu gihugu; abashaka akazi
keza ni we banyuraho, ariko cyane cyane iyo bitwaje agapapuro kaba
kariho umukono wa Jeannette Kagame.

Col Dr Emmanuel Ndahiro : Nyuma yo gukurwaho icyizere, yahawe umwanya
wa baringa wo gushingwa amateka no gushyingura inyandiko muri
minisiteri y'ingabo (History and Archives Department). Iri kurwaho
icyizere rikaba ryaratewe no kunanirwa kwica abatavuga rumwe na
Kagame, babarizwa mu bihugu by'Uburayi, no kuba yarananiwe kwica Gen
Kayumba Nyamwasa. Dr Ndahiro yabaye icyamamare cyane mu mateka y'u
Rwanda ubwo yatangaga amabwiriza yo kwica Jean-Léonard Rugambage, wari
umwanditsi mukuru wungirije w'ikinyamakuru Umuvugizi. Yahekuye iki
kinyamakuru akoresheje abasirikare barinda Perezida Kagame, nyuma
y'uko Umuvugizi ushyize ahagaragara ko ari we watanze amabwiriza yo
kurasira Gen Kayumba mu mwaka ushize, muri Afurika y'Epfo.

Kimwe na bagenzi be bafasha perezida Kagame kunyereza umutungo wa
rubanda, Dr Ndahiro na we amaze kwigwizaho imitungo itagira ingano,
yubatsemo imitamenwa mu Rwanda no muri Afurika y'Epfo.

Umugore we ni we wari uhagarariye mu Rwanda isosiyete y'umuhungu wa
perezida Arap Moi, isosiyete yitwaga "Blue Triangle", yasahuye akayabo
katagira ingano ubwo yabonaga ikiraka cyo kugura isima yubatse inzu ya
minisiteri y'ingabo ku Kimihurura, izwi kw'izina rya "Pentagone".

Prof Nshuti Manasseh: Ni umwe mu banyabwenge wiyemeje kwitandukanya
n'ubwenge bwe kubera kurwanira indonke n'amaramuko. Yemeye kuba
ikiraro cyo gusahura no guhisha umutungo wa perezida Kagame, aboneraho
akanya ko gukoresha amasosiyete ya FPR kubakisha amazu ye bwite
abarizwa ahitwa i Gacuriro. Ubu arimo kugenda akurwaho amaboko kubera
kunanirwa gutanga umusaruro ugaragara muri minisiteri zose yagiye
ahagararira. Akazi gakomeye asigaranye muri iki gihe, ni ako gucunga
ingendo na parikingi by'indege za perezida Kagame.

Gen Kayonga Charles : Ni we mugaba mukuru w'ingabo udakunzwe n'abo
ayobora kubera kudakoresha ubwenge yize mu ishuri, ahubwo agahora
ategereje amabwiriza aturutse kwa shebuja perezida Kagame. Aya
mabwiriza arengera inyungu z'agatsiko kurusha iz'abasirikare muri
rusange, bakora imirimo ivunanye ugereranije n'iyo umugaba mukuru
wabo, akora. Gen Kayonga ntateze kwibagirana mu mateka y'abagogwe ubwo
yabariraga inka ku mugaragaro, iki gisebo n'iki cyaha bikaba nta
gushidikanya ko bihora bimukora mu bwonko. Arangwa no gutinya gufata
ibyemezo bikomeye nk'ibyafatwaga n'abakuru b'ingabo bamubanjirije.

Gen Fred Ibingira : Uyu ni umwe mu basirikare bakuru ba Kagame uzwiho
gukorera ku bihuha gusa. Kubera ubumenyi bwo hasi cyane bumurangwaho,
ntatinya kumena amaraso y'inzirakarengane nyinshi. Muri mata 1995,
yagabye igitero cyahitanye impunzi z'abanyarwanda batagira ingano,
bari mu nkambi y'ahitwa i Kibeho, mu cyahoze cyitwa perefegitura ya
Gikongoro. Igishya ni uko aherutse guhabwa inshingano zo gusaranganya
Ibikingi bari baranyaze abaturage ariko yibagirwa kugabanya ibye
n'ibya perezida Kagame yanyaze Umubiligi .

Aloyisia Inyumba : Aherutse kuzuka muri politiki nyuma y'aho
yirukaniwe muri sena kubera amakimbirane yari afitanye na Jeannette
Kagame, mbere y'uko biyunga. Ubu yagizwe inararibonye ubutegetsi bwa
Kagame bwitabaza mu kureshya abanyarwanda bari barayobotse amashyaka
ya RNC na FDU-Ikingi. Inyumba yazukanye ingufu zidasanzwe muri
politiki kubera gucunga neza amafaranga ya Kagame, ahabwa mo ruswa
abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwe, ubu bugeze mu ikorosi rikomeye.

Amb Gasana Eugene : Uyu na we ni umuvandimwe wa Jeannette Kagame,
akaba yaragororewe kuba ambasaderi w'u Rwanda mu Budage, nyuma yo
gusahura akanahombya ikigo cya Altel. Mu Budage, yari afite n'akandi
kazi ko gushakira perezida Kagame amamodoka ahenze, anagezweho yo mu
bwoko bwa Mercedes Benz. Ikindi kiraka yari afite mu Budage cyari icyo
kugurira imyenda myiza Jeannette Kagame, mbere y'uko yongera
kugororerwa kuba ambasaderi w'u Rwanda i New-York, ariko na none
kugirango we n'umugore we Agnes Gasana, bazajye bita ku bana ba
perezida Kagame biga i New-York na Boston.

Richard Murefu : Ni musaza wa Jeannette Kagame, akaba ari n'umuyoboro
mushiki we asahuriramo umutungo w'igihugu. Ni we ucungira Jeannette
Kagame inganda z'ibyayi zose zo mu gihugu, afatanyije n'umucuruzi
witwa Gatera Egide. Richard Murefu ni na we wahawe amasoko yo
kugemurira lisansi na mazutu ibigo byose bya gisirikare. Si ibyo gusa
kuko yanahawe ibindi biraka muri minisiteri y'urubyiruko yari
afatanyijemo n'umuvandimwe we Musare Murefu.

Musare Murefu: Nawe ni musaza wa Jeannette Kagame, akaba ari n'umwe mu
baherwe mu itangazamakuru ry'u Rwanda. Ni we ucungira mushiki we radio
yitwa Contact FM, ari na yo mpamvu ibona amasoko kurusha izindi radio,
zirimo n'iy'igihugu (Radio Rwanda). Ibiganiro byinshi bya perezida
Kagame, ni yo abihitishaho mu rwego rwo kuyitera inkunga.

Pichette Sayinzoga: Ni umugore wa mwishwa wa perezida Kagame witwa
Byusa. Yagiriwe icyizere cyo kuba umunyamabanga mukuru muri minisiteri
y'imari afite imyaka mirongo itatu gusa, nta n'uburambe buhagije
afite. Ibi byose byatewe n'amabwiriza ya perezida Kagame wamushakaga
muri uriya mwanya kugirango ahagararire inyungu ze zo gusahurira
isanduka ya Leta mu mufuka we.

Mukuru wa Pichette Sayizonga na none ni we ushinzwe abakozi muri Banki
z'abaturage, akaba afatanyije na mwishwa wa Gen Jack Nziza, maneko
Alain Nsenga na we ushinzwe umutekano muri iyo banki. Aba bose ni bo
bica, bakanakiza muri banki zinyuzwamo imishahara y'abarimu bo hirya
no hino mu gihugu. Banki z'abaturage ni na zo zibikwamo uturapfarapfa
tw'abaturage bishoboye. Ise wa Pichette Sayizonga na we yitwa Mzee
Sayizonga, akaba ari we ushinzwe komisiyo ishinzwe amafaranga menshi
y'abaterankunga, n'ay'abasirikare bavuye ku rugerero.

Flora Murefu : Ni umugore wa musaza wa Jeannett Kagame, ari we Richard
Murefu. Ni we ushinzwe abakozi n'ubutegetsi muri Banki ya Kigali. We
na Gatera James, umuyobozi w'iyi banki, akaba yaranahoze ari
umujyanama wa perezida Kagame, ni bo bahagarariye ubucuruzi n'inyungu
za perezida Kagame muri iyo banki kurusha iza rubanda, ibika muri
Banki ya Kigali.

Dr Agnes Binagwaho : Ni inshuti magara ya Jeannette Kagame, akaba ari
na we umaze igihe kinini muri minisiteri y'ubuzima, aho yagiye yirenza
bagenzi be batandukanye bagiye bagerageza gushaka kumubangamira mu
kuba umuyoboro wo gusahura akayabo k'abaterankunga muri iyo minisiteri
(Global Fund). Akazi ke ni ukwamamaza no kugaragaza ko ayo mafaranga
akoreshwa neza, ko n'umubare w'abanyarwanda wicwa n'indwara wagiye
ugabanuka. Ahasigaye ayo mafaranga yose aturuka mu baterankunga
akanyuzwa iy'ubusamo, ariko mu mayeri menshi, nta we urabutswe.

Ruki na Diane Karusisi Ngendo : Ruki ni umwe mu basirikare bakomeye
barinda perezida Kagame, akaba afite ingufu zisatira iza Maj Rwagasana
Willy. Agenda arushaho gukomera no kugirirwa icyizere na Jeannette
Kagame, ari na yo mpamvu mushiki we Diane Karusisi Ngendo yagororewe
umwanya wo kuyobora ikigo cya «Statistics» na cyo kigomba kugoreka
imibare mu nyungu zo kubeshya abaterankunga. Bagaragaza ko u Rwanda
rugeze ku iterambere rizira amakemwa, mu gihe umuturage akiririra mu
myotsi.

Ines Mpambara : Uyu ni ukuboko kw'iburyo kwa Madame Jeannette Kagame,
akaba ari na we ushinzwe ibiro bya perezida Kagame. Yabaye indahiro mu
mateka ya perezidansi kubera kuba inyuma yo kwirenza abantu benshi
bari bakomeye muri ibyo biro, kandi mu gihe gito cyane. Abo yirengeje
barimo uwahoze ari umunyamabanga wihariye wa perezida Kagame, Davina,
Dr David Himbara, Gen Mugambage Frank, Col Tom Byabagamba, Kalisa
Mupende, Capt Musekera n'abandi. Iki kiraka Ines yagifashwagamo na Maj
Willy Rwagasana, ku mabwiriza ya Jeannette Kagame.

Umuryango wa Kalimba: Umuryango wa Kalimba ni umwe mu bikomerezwa bya
Jeannette Kagame, ukaba ari wo wareze (kurera) Jeannette Kagame akiri
muri Uganda, ahitwa Jinja, mbere y'uko FPR igera ku butegetsi mu
Rwanda. Jeannette Kagame yagororeye uyu muryango ubwo yagiraga Rosette
Rugamba umuyobozi wa ORTPN kugeza ejobundi yirukanywe, Armand Kalimba
ni we wari ushinzwe gucururiza perezida Kagame amabuye y'agaciro
yacukurwaga muri Kongo, akoresheje sosiyete yitwa Rwanda Metal. Yaje
kugororerwa nyuma y'aho sosiyete yuzuza inshingano zayo, ashingwa
ubucuruzi muri Ambasade y'u Rwanda muri Afurika y'Epfo. Basile Kalimba
ni we uhagarariye ubucuruzi bw'amazu "Real Estates" ya Jeannette
Kagame muri Afurika y'Epfo. Linda Kalimba na we, nyuma yo gukora igihe
kirekire nk'umunyamategeko muri Rwanda Revenue Authority, yaje
kugororerwa kuba ushinzwe ubucuruzi muri Ambasade y'u Rwanda mu
Bwongereza.

Umuryango wa Kayihura : Itohoza twakoze ryemeza ko uyu muryango ari
umwe mu miryango ifite ingufu ku butegetsi bwa Kagame, ingufu ukura
kwa Jeannette Kagame, dore ko ari wo wamucumbikiye igihe yabarizwaga
muri Kenya mbere y'uko ashakana na Kagame. Amaze kugera ku butegetsi,
yagororeye Yolanda Makolo, umukobwa wa Specioza Kayihura, kuba
ushinzwe Itangazamakuru muri perezidansi, na ho Yvonne Makolo,
umukobwa wa specioza Kayihura, ni we ushinzwe marketing mu kigo
cy'itumanaho cya MTN; Viviane Kayitesi, umukobwa wa Kaana Kayihura, ni
we ushinzwe ishoramari "Investment" mu kigo cya Rwanda Development
Board, Teta Rutimirwa, umukobwa wa Gasumuni Kayihura, ni we ushinzwe
"Urban planning" mu kigo gishya gishinzwe ubutaka "Land office", na ho
Rama na Minega Isibo, na bo ni bamwe mu batoni bo mu kinyamakuru cya
perezida Kagame, The New Times. Amb Kayihura ubu abarizwa muri
ambasade y'u Rwanda muri Koreya y'Amajyepfo.

Joseph , Kigali .

One Response to Urutonde rw'agatsiko kayogoje u Rwanda gakorana na
Perezida Kagame!!

anonymous Log in to Reply

September 27, 2011 at 10:23 am

Murakoze cyane kututangariza uru rutonde rwabantu bayogoje Urwanda
rwacu binjyanye nakarengane nubwicanyi.

Ariko harabantu mwibagiwe kandi abantu bagomba kumenkwa. Umuntu
Gen.Gumisiriza Wilson njyeranije nabo uvuze nka Ibigira Gumisiriza
yica kumurusha kuko wasangaga afite amabwiriza yokwica kurusha Ibigira
dore ko arinawe wa maneko mukuru mungabo za Ibigira mugihe
cyomuntambara nohanyuma iragiye. Kagame amwizera kugira amayeri
yokwica kurusha ibigira. Ibigira bamwohereza nkimodoka idacana amatara
ninjoro. Kandi we yunva ko kuba Gen nkuko anabyivugira ngo nukubera
Kagame. Byagera kuri kagame akishima cyane.

Jack nziza afite abantu akoresha cyane yizera badakunda kuvugwa
karangwa na Burabyo. nabantu bamaze abantu nabandi mu Rwanda.

Ndagirango bwire abasomwi biyi mbuga ko Kagame ibintu birushaho
kwagirika kandi nawe yaje kubibona atagishoboye kubisana nantinege
yagira gusaba imbabazi abanyarwanda kubera imbanga amaze kworeka. Rero
ibyakora bimeze nkibyumuntu wasaze.

Igisigaye kuriwe nabona byagiye cyimwe mwitege kubamara kuko ntiyifuza
ko hazagira undi wamusimbura akagira icyo asanga. mwitege
igikurikiraho

Atanze amafaranga kuko kuriwe yibwiraga ko cash ntacyiyinanira!!!!
Aragerageje arayatanze hanze nomurwanda ariko imana iramwereka ko
ntacyashoboye ko ari Sitani.

Njyirango kagame yiboneye ko yowitanjyiriye icyintu uba ufite uburyo
ucyitwaramo. naraba azicuza kuburyo ndizera ko yoyicaye urupfu rwa
Rwigema rumutambuka mumaso,namwibutsa nabandi nka
sam,kaitare,Nduguteye, KIiza, kareba, karangwa muto na mukuru, Tega
yiciye kampala amurashishije akoresheje cash inyuze kuri ambasande
yurwanda mu Uganda. Noneho shyiraho Abart wari naneko yaje kuba no
SND.nabandi bantu bagiye bapfa Tutubagiwe na Agath yabeshye isi ngo
nintera hamwe.Muzabaze karamba ko,atabizi. na kayonga. Abanyamakuru bo
nanshaka kubunva cyereka arabakozi ba new times yitegecyera.

Nvuza aba nibenshi mba girango abone ko tubizi kandi aracyifuza
kugerakaho nabandi. Reka nizere ko abo atashoboye kugeraho cyangwa
yagerageje kwica bikamunanira mube maso ,ngo ibuye ryagaragaye ntiriba
ricyishi isuka.Kageme soma 1corth 9:7

http://www.google.ca/gwt/x?gl=CA&hl=en-CA&u=http://www.umuvugizi.com/%3Fp%3D3811&q=brig.+gen.+faustin+kalisa&sa=X&ei=0m_YUt35KceW0QW3hYDABw&ved=0CCcQFjAD


--
SIBOMANA Jean Bosco
Google+: https://plus.google.com/110493390983174363421/posts
YouTube Channel: http://www.youtube.com/playlist?list=PL9B4024D0AE764F3D
http://www.youtube.com/user/sibomanaxyz999
***Transmission Time Interval (TTI) on Thursday January 16th, 2014:
TTI=16H08-20H30, heure de Montréal.***Fuseau horaire domestique: heure
normale de la côte Est des Etats-Unis et Canada (GMT-05:00)***


------------------------------------

=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com
.To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com
.To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:

http://amakurunamateka.blogspot.co.uk/

http://ikangurambaga.blogspot.co.uk/

--------------------------------------------------------------------------Yahoo Groups Links

<*> To visit your group on the web, go to:
http://groups.yahoo.com/group/RwandaLibre/

<*> Your email settings:
Individual Email | Traditional

<*> To change settings online go to:
http://groups.yahoo.com/group/RwandaLibre/join
(Yahoo! ID required)

<*> To change settings via email:
RwandaLibre-digest@yahoogroups.com
RwandaLibre-fullfeatured@yahoogroups.com

<*> To unsubscribe from this group, send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com

<*> Your use of Yahoo Groups is subject to:
http://info.yahoo.com/legal/us/yahoo/utos/terms/

No comments:

Post a Comment

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“When the white man came we had the land and they had the bibles; now they have the land and we have the bibles.”