Pages

Tuesday, 29 April 2014

[RwandaLibre] Fw: [rwanda_revolution] umuseke:Ubufaransa buribaza impamvu Ububiligi,Amerika,…bo batabazwa Jenoside

 



----- Forwarded Message -----
From: Mukandori Mukandori <m_uk_andori55@yahoo.fr>
To: Fondation <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr>
Cc: "netherlands_group@yahoogroups.com" <netherlands_group@yahoogroups.com>; Rwanda <rwanda_revolution@yahoogroups.com>; uRwanda_Rwacu <uRwanda_rwacu@yahoogroups.com>
Sent: Tuesday, 29 April 2014, 5:11
Subject: [rwanda_revolution] umuseke:Ubufaransa buribaza impamvu Ububiligi,Amerika,…bo batabazwa Jenoside

 

Ubufaransa buribaza impamvu Ububiligi,Amerika,…bo batabazwa Jenoside

Yanditwe kuri 28 - 04 - 2014 na KAMANZI Amakuru , ibitekerezo 1

Patricia Adam, Depite mu Nteko Ishinga Amategeko y'Ubufaransa akaba ari nawe uyoboye komisiyo y'umutekano n'ingabo aremera ko hakwiye gukorwa irindi perereza ku ruhare rw'Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko agasaba ko niba bikozwe byakorwa n'umuryango w'Abibumbye kandi bigakorwa no ku bindi bihugu by'ibihangange nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ububiligi, Ubwongereza, Uganda n'ibindi.
Patricia Adam, Depite mu Nteko Ishinga Amategeko y'Ubufaransa akaba ari nawe uyoboye komisiyo y'umutekano n'ingabo.
Patricia Adam, Depite mu Nteko Ishinga Amategeko y'Ubufaransa niwe uyoboye komisiyo y'umutekano n'ingabo.
Nyuma y'uko impaka zongeye kugaruka hagati y'u Rwanda n'Ubufaransa, abantu batandukanye by'umwihariko abashakashatsi mu by'amateka bakomeje gusaba ko Ubufaransa bwashyira ahagaragara inyandiko zose zijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi bubitse.
Mu kiganiro Depite Patricia Adam yagiranye na Radio mpuzamahanga y'Abafaransa 'RFI', yavuze ko asanga Ubufaransa bwarakoze uko bushoboye kose ngo bugaragaze ukuri n'akazi ingabo n'abayobozi b'Ubufaransa zakoze mu Rwanda.
Yibutsa ko mu 1998, itsinda ryari riyoboye Paul Quilès ryashyizweho n'Inteko Ishinga Amategeko ryasuzumye kandi rigashyira ku mugaragaro inyandiko zigera ku 3 500 zirimo amabanga ya Leta kubera ikibazo cya Jenoside kandi ngo yumva akazi bakoze gahagije.
Umunyamakuru amubajije niba Leta idashobora kugira ikindi kimenyetso ikora kuko impapuro zashyizwe ahagaragara atari zose, akibaza niba zo zizakomeza kugirwa ibanga kugeza  hashize imyaka 50.
Mu gusubiza iki kibazo Patricia Adam, asa n'utishimye yagize ati "Ariko, umva……Buri gihe tureba Ubufaransa! Ndashaka ko abo banyamateka babaza n'ibindi bihugu, ndatekereza Abanyamarika, Abongereza, Abagande ndetse n'Ububiligi bakore nk'ibyo badusaba.
Ubufaransa bwarabikoze, nta kindi gihugu cyari cyanabigerageza! Ndatekereza ko umwanzuro uboneye ari uko umuryango w'abibumbye (ONU) nawo wibaza icyo kibazo kanyuma ikaba ari nayo yinjira muri izo nyandiko."
Umunyamakuru yongeye kumwibutsa ko mu mwaka wa 2001, Ubufaransa bwashyize ahagaragara impapuro zose zijyanye n'igihugu cya Algérie, hanyuma amubaza impamvu ki Perezida François Hollande atabikora no ku Rwanda.
Patricia Adam yamubwiye ko icyo ashobora kumubwira ari uko impapuro zitashyizwe ahagaragara byakozwe kubera impamvu ifatika.
Ati "Ni uko zishobora gushyira ubuzima bw'abagabo n'abagore bo mu iperereza ry'Ubufaransa mu bibazo, ziramutse zigaragaye, amazina yabo n'imyirondoro yabo, kandi bigashyira no mu bibazo imiryango yabo."
Iyo ngo niyo mpamvu hari umubare w'imyandiko zimwe zitashobora kwerekwa itangazamakuru mu gihe runaka.
Mu gutangiza icyunamo ku nshuro ya 20, Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rutazigera rwemera kuzinzika amateka yarwo kugira ngo rushimishe igihugu runaka cy'igihangange.
Perezida Kagame ariko yabaye nk'uca amarenga icyo avuga aho yagiraga ati "Les faits sont têtus" aganisha kuba hari ibimenyetso simusiga bigaragaza uruhare rw'icyo gihugu mu byabaye mu Rwanda.
N'ubwo Ubufaransa busa n'ubutarishimiye ibyo Perezida Kagame yatangaje mbere y'umuhango wo gutangiza icyunamo no muri uwo muhango, Ubufaransa busa n'aho bwatangiye gushaka indi nzira, Senateri mu nteko y'Ubufaransa  Alain Fauconnier n'itsinda ry'abantu bagera kuri 20 mu cyumweru gishize bagiranye ibiganiro na Komisiyo z'ububanyi n'amahanga imitwe yombi y'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda.
Source: RFI
UMUSEKE.RW



__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

Sponsors:

http://www.afriqueintimites.com; http://www.afriqueintimites.com;
http://www.eyumbina.com/; http://www.foraha.net/
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“When the white man came we had the land and they had the bibles; now they have the land and we have the bibles.”