Pages

Monday, 12 May 2014

[RwandaLibre] Fw: DHR* GENERATION Y'AMABANDI :PADIRI NAHIMANA THOMAS, MINANI JMV,AKISHURI BAKORESHWA NA FPR

 

Nzabagerageza, 
Biriya wari wavuze mbere wabivuze kubera ucometse ukaba wari wumvise uko ba shobuja bavuga bazakoresha Nahimana Thomas akabizambya. 
Ndetse uribuka na Biamp nawe ucometse we yareruye mumico ye asanganywe ahita abwira Rutayisire Boniface ngo azahirima ubwo afatanije na bariya bantu. 
Nzabagerageza rero mujye mwubaha. Ari umuntu wahamagawe muri projet yarangiza akayiba kuko adashoboye gukora iye ari n'usanganywe projet ye wemeye kuyisangira n'abandi umugabo ni nde? 
Ikibazo ahantu kiri n'uko abantu mukoreshwa mwese, usanga mukoreshwa na système idashoboye kwihangira ibyayo. FPR ibereye kwiba projets z'abandi kuburyo nabemeye kuba mukibaba cyayo ibakoresha mukwiba gusa. 
Buriya iyo Nahimana aba ashoboye aba yarateguye icyunamo cye ariko nyiyibe projet y'Ishyaka Banyarwanda na Tubeho Twese bari bamutumiyemo. 
Na buriya iyo aba umuntu niba ugira isoni ntiyatinyuka gukora icyunamo kuri projet yibwe. Ubwo se koko bariya bantu bazaba bibuka cyangwa bazaba bakora umunsi mukuru w'ubujura? 
Ubwo se mubashyigikira murumva mukwiriye kwitwa abantu kubintu byibwe kumugaragaro? 
TUBEHO TWESE


-------------------------------------------------

Le Lundi 12 mai 2014 13h24, "Pierre Nzabagerageza pierrenzabagerageza@yahoo.com [rwanda-l]" <rwanda-l@yahoogroups.com> a écrit :

Boniface, please take your medications!  

----------------------------------------------------------


On Monday, May 12, 2014 2:04 PM, "TUBEHO VictimRwanda infotubeho@yahoo.fr [RwandaLibre]" <RwandaLibre@yahoogroups.com> wrote:
 

Siborurema, 
Mubihe tugezemo, uko ibintu ubibona ubivuga uko biri.  Bariya bantu iyo bataba bafite imico ya kibandi bari buvuge bati ntitugishoboye gukora icyunamo hamwe kubera impamvu zabo bwite noneho bagasohoka mugikorwa nari nashatse ko twafatanya. Murabizi ko Tubeho Twese kwibuka ari igikorwa cyayo ikora buri mwaka. Kuba twari twashatse ko tugifatanya noneho abantu bakaza bagashaka uburyo bakiba ni umuco mubi udakwiriye kuranga abanyapolitiki. Iyo baba ni abantu bazima bari butegure ibyabo aho kwiba kumugaragaro ukoresheje agasuzuguro. 
Kuzana amananiza mugikorwa kubushake noneho ugafata na gahunda yo kukiba ukakiharira ugakuramo uwakibagejejeho ni umuco wa kibandi ushobora gushyirwa imbere n'abantu batiyubaha. 
Umenyeko igihugu cyashenywe n'imiterere n'imikorere idahwitse muri politiki.
Nawe nujya kwifatanya nabo uzamenye ko ugiye gushyigikira amabandi nawe ubwo uzaba uri ibandi. 
Ahubwo Padiri nimumugire inama dore gukora politiki kw'abapadiri ntikwigeze kubahira muri opposition nyarwanda, nibayiharire abalayiki kuko biriya birasebya kiriziya gaturika.  Turifuza kumenya niba Kiliziya gaturika y'i Roma ishyigikiye buriya bubandi muri politiki ?   Kuba uri umupadiri ugakora kibandi uba uhemukira kiriziya. 
Nahimana azakurikize urugero rwa Murengerantwari Théophile  kuko we  yabaye imfura asezera muri politiki igihe byari bimaze kugaragara ko yahisemo nabi umurongo wa politiki.   Nahimana rero uza akiba kumugaragaro ntasoni ni agahomamunwa.
Hagize ushyigikira iyi mikorere yaba bantu cyangwa akajya mubintu byabo yaba ari nkabo ndetse amateka yazatinda akamubwirira hamwe nabo ko bose bibeshye. 
TUBEHO TWESE
------------------------------------------------------

2014-05-12 13:27 GMT+02:00 Jean Baptiste SIBORUREMA dsibojeba@yahoo.com [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>:
 
Bwana Rutayisire,
 
 
Bene nk'ibi bintu ushyize kuli murandasi ubona ko byo byubaka.
Kwita abantu amabandi si byiza kandi kwivanamo nk'inopfu ntibyakagombye kuza aha.
Njye mbona ko nawe uhubuka cyane kandi wiyemera bikabije.
Izo ngeso rero nazo ntabwo zigirira Abanyarwanda ndetse na opposition akamaro.
Ni mukosore uburyo bwo gutumanaho. Abanyapolitiki bagombye kugira ubundi buryo bwo gutumanaho, maze nk'ibi bigasohoka  ari uko abantu bananiranye, n'inararibonye za bunga zimaze kwemeza ko zananiwe.
 
Sans rancune,
 
 ------------------------------------------------------------------------------

 
On Monday, May 12, 2014 1:13 PM, "TUBEHO VictimRwanda infotubeho@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:
 

GENERATION Y'AMABANDI :PADIRI NAHIMANA THOMAS, MINANI JMV,AKISHURI BAKORESHWA NA FPR
INDI GENERATION Y'AMABANDI  AKORESHWA NA FPR ARAVUTSE . NTAKABUZA IYI GENERATION IZASENYA IGIHUGU IRABONETSE
 
Nk'uko mubibona mu itangazo riri hasi ryatambukijwe mukinyamakuru lepropehete, projet nari nashyikirije amashyaka yiyitaga nouvelle generation ngo bibukane na Tubeho Twese n'ishyaka Banyarwanda, abo abiyitaga nouvelle generation,  babisabwe na FPR n'amacuti yayo  bahisemo kwiba umushinga wacu wo kwibuka. Uwo ariwe wese amenye ko guhera kuri iyi tariki, Ishyaka Banyarwanda rifata Padiri Nahimana, Minani JMV, Akishuri Abdallah nk'amabandi muri politiki kandi buri wese akoreshe uko ashoboye abahungire kure kuko ayo mabandi akoreshwa na FPR, ndetse biragaragara ko aba bantu baramutse bagiye kubutegetsi basenya igihugu kurusha n'abagishenye mbere.  Buri wese amenye ko abo bantu  ari ababeshyi bagira indimi nyinshi kandi bahora bahindagura amagambo ndetse bakagira n'imico ya kibandi ariko bimwe  bya kibandi kuko ntibatinya guterura n'ibyo batavunikiye batazi n'iyo byavuye n'uburyo byavunanye kugirango bigerweho.
Kubijyanye n'uko ibintu byagenze kugirango bibe bigeze aha, ndamenyesha abantu bose ari jye nafashe initiative yo gukora contact kuri Nahimana Thomas, Minani JMV na Bonaventure Nyirigira (Perezida w'Ishyaka MRP) i Bruxelles nyuma y'imyigaragambyo twari twateguye tariki ya 02/4/2014 irangiye.
Bose uko ari bane baranyemereye, duhana gahunda yo gukorana inama nka nouvelle generation ku munsi ukurikiyeho. Nabyitaga Nouvelle generation kuko Munyeshya Ildephonse yari yahamagaye kumugaragaro ko nouvelle generation yafata iya mbere. Mukumusubiza muri discours yanjye nahise mubwira ko nouvelle generation duhari kandi twafashe iyambere.  Ninayo mpamvu negereye abo bayobozi b'amashyaka ngo mbatumire munama iduhuza.  Kubucyeye twarahuye dusanga ari byiza gufatanya ndetse mbagezaho gahunda y'uko twahera kugufatanya umunsi w' icyunamo dusanzwe dutegura buri mwaka. Muri iyo nama Bonaventure Uwanyirigira ntiyabonetse.
Imirimo yarakomeje hagati y'amashyaka atatu ariyo ishyaka Banyarwanda, Ishema Party, n'Isangano ARDC Abenegihugu. Nagizwe coordinateur w'igikorwa. Mu ntangiro twahise duhura n'ikibazo cy'uko Nahimana Thomas yashwanye na Minani JMV amurega ibikorwa bya kibandi byo kumwitirira ko yasinye itangazo ryashyigikiraga abafaransa kandi Nahimana Thomas  we muri position yo kubagaye no kubarega.
Nahimana Thomas  yatangaje ko iby'umunsi wo kwibuka abivuyemo kuko atashobora kubifatanya na Minani JMV.  Nk'umuntu ukunda kunga abantu rero nagerageje kubahuza ndabunga bemera gukomezanya igikorwa nanjye.  Muminsi yakurikiye twa twabishishikarije andi mashyaka byitabirwa n'Ak'ishuri (urukatsa) na Ntaganzwa Jean Damascène (UDFR) na PDR ya Rusesabagina ariko PDR nyuma y'iminsi yatangaje ko idashaka kugumamo.  UDFR nayo yabanje guhura n'ikibazo cy'uko Perezida Hitimana Boniface yari yanze kwemeza ko ashyigikiye uwo mushinga kandi akagaragaza kuburyo bwanditse ko yemeye ko Ntaganzwa amuhagarariye.  Nkanjye rero nka coordinateur w'umushinga kandi ufite experience mukwirinda ko uyu murongo wagoramishwa cyangwa ugasenywa na FPR, nakomeje kumusobanurira ko ari ngombwa arabyemera arabikora yohereza inyandiko yemeza ko ahagarariwe na Ntaganzwa Jean Damascène.
Umushinga umaze gufata ireme ry'amashyaka atanu twasohoye itangazo kumugaragaro  rimenyesha igikorwa ndetse ritumira abantu bose le 17/05/2014.
Twarakomeje dukora amanama ndetse dutegura irindi tangazo rigenewe abanyamakuru. Itangazo twaritinzeho cyane kuburyo amashyaka yose uko ari atanu yagize icyo ahinduramo cyangwa yongeramo. Uwanyuma wagize icyo yongeramo ni Nahimana Thomas wandishikijemo ingingo azavugaho muri conférence. Iryo tangazo ryari ryumvikanyweho n'amashyaka yose uko ari atanu, muntangiro zaryo ryari ririmo ko hazibukwa abazize genocide hutu n'abazize genocide tutsi. Ndetse na Nahimana Thomas mbere yo kwandikishamo ingingo ye babanje kurimusomera munama arabyemera. Nta n'ingorane yari ihari kuko muri iyo minsi  Nahimana Thomas yari amaze iminsi atangarije kuri radio ijwi rya rubanda ko yemera genocide hutu abisubiramo inshuro zirenze ebyiri.
 
 Igitangaje ariko, nyuma y'uko amashyaka yose yemeje iryo tangazo ndetse amashyaka yose n'iryacu ririmo  aryita ko ari version ya nyuma, kumunsi ukurikiye Nahimana Thomas yaradutunguye cyane kuko yashushe n'uwahawe amabwiriza ko itangazo agomba gukora ibishoboka genocide hutu ikavamo. Ubwo yahise atangaza ko azongera akarikosora ngo kuko we atashyiramo ibyo adashobora gusobanura imbere ya l'ONU. No mukurikosora yaratinze cyane nk'umuntu wari urindiriye gukosora ari uko abonye texte y'abamutegeka kurikosora. Kumunota wa nyuma yazanye texte yavanyemo ibya genocide hutu. ubwo twese twaguye mukantu. Njye nk'umukuru w'ishyaka Banyarwanda nahise nsobanura ko  iyo mikorere yo kugira indimi nyinshi mu kanwa ya Nahimana Thomas atari myiza kuko yari aherutse kubivugira kuri radio ijwi rya rubanda ko yemera genocide hutu. Kongeraho kandi kwisuzugura ko atari umunyapolitiki wahagarara imbere ya l'ONU ngo asobanura ukuri kubibazo by'abanyarwanda nambwiye ko twe atariyo ngorane dufite kuko twe iyo ONU tumaze igihe tuyibwira kandi yatugaragarije ko igenda yumva.
Minani JMV n'Akishuri na Ntaganzwa bari mumashyaka yari yamaze gutora itangazo harimo genocide hutu na tutsi nabo bahise bandura indimi basubira kubyo batoye kuburyo nabo byabaye nk'abahawe amabwiriza.
Njye nk'umukuru w'Ishyaka Banyarwanda nahise mbabwira ko bigayitse ndetse biteye ubwoba kubona abiyita abanyapolitiki batora ikintu ndetse  bakakita ko kidasubirwaho noneho umwe muribo yagirango ingorane zo guhabwa  amabwiriza na ba shebuja bose bagahindura indimi bakaba bashya wanabareba aho wababonye ukabayoberwa. Njye nk'umukuru w'ishyaka Banyarwanda nahise mbona ko nibeshye mugufatanya nabo  kuko bigaragara ko iriya groupe atari nouvelle generation ahubwo ari abantu bato mumyaka ariko bakaba ari  babi kurusha izindi generations zose kuko bo noneho baje bitwaye nk'amabandi mashya FPR yohereje muri opposition nyarwanda ngo ayisenye.  
Aho bigaragararira ko badukanye n'imico ya kibandi kandi bakaba ari gatumwa,  n'uko nagerageje no kubwira Minani JMV  (kuko yagombaga kuvuga kubya genocide hutu nawe), naramubwiye nti nk'abantu bazavuga kuri sujet imwe ndumva utagombye gushyigikira biriya bintu bisubiza inyuma ingingo ya genocide hutu aho igereye. Ndetse nanamubwiye ko bibaje nk'umuntu niyegereje ngo anyunganire  kuvuga ibya genocide hutu. Maze kumubwira gutyo yahise ambwira ko atanzi kuri iyo ngingo nyivuga. Murumva rero umuntu ukora gutya ko atazigera aba umunyapolitiki w'ukuri. Muribukako akiza namwakiriye nk'abandi bose ndetse dusanyana itangazo yemera genocide hutu. Muminsi yakurikiye Minani yahinduye imvugo ngo we ntiyemera genocide hutu abikoraho na texte ndende ashimangira ko imbere mugihugu nta genocide hutu yahabaye. Mubihe byakurikiye maze gukora itangazo rimugaya kumugaragaro yarahinduye imvugo arangarukira noneho aza yabyise super genocide. Yarongeye aranambwira ngo arangarukiye ngo kuko umuryango winjiriyemo muri opposition byanze bikunze niwo ugarukamo. Icyo gihe yatangiye kuvuga ibya genocide hutu ndetse nshyiraho na video ya koreye mu Buhollandi aho yasabaga abantu kuvuga genocide hutu cyane. Amaze kwadukana ibya super genocide, abanyarwanda  bamubwiye ko yibeshye kuko genocide idakeneye irindi jambo riyongerwaho. Muri iyi minsi rero twarimo dutegurana icyunamo, nari namuhitiyemo ko yakwita cyane kuri genocide hutu yabereye muri Congo noneho tukuzuzanya. Igitangaje ariko n'uko yahise abizanamo umuco wa kibandi avuga ko n'iyo ngingo ya genocide ari umwihariko we ko njye atanzi mvuga kuri icyo kintu, twabigiyeho impaka mubwira adakora nk'umuntu wize université kuko iyo umuntu agiye kwandika igitabo ahera kubyo abandi banditse ntabasuzugure ahubwo akongeraho agashya azanye nk'uko Gasana Anastase yabigenje ashaka kuvuga kuri iyo ngingo.  Icyagaragaye n'uko Minani yihambira ku bya genocide hutu kuko nta yindi projet politique afite noneho ariko inyumaye hakaba hari abagamije kumukoresha ngo adurumbanye iyo sujet ye kugira icyo imarira abanyarwanda n'isi kuko birega FPR. Ubwo dutangaje ibi ntari bubure ikindi cyerekezo afata.
Mu gusoza kuri iki kibazo, kubera ko Ishyaka Banyarwanda rikunda ibiganiro kandi nkaba nkunda ibiganiro kugiti cyanjye ndetse nkanubaha demokarasi  kandi nkaba nari coordinateur, nahise nsaba ayo mashyaka yose uko ari ane ko twakomeza kuganira ndetse byaba ngombwa tugahindura umunsi niba tubona iminsi idahagije. Ngirango abo twateguranye imyigaragambyo ya le 02/4/2014 barabizi ko nganira ngatanga n'ibitekerezo ariko nkanacisha make kugirango numvikane n'abandi iyo ubona impaka zishobora kuba ndende. Bose barabizi ko nagiye nzamura ikibazo cya genocide hutu ariko impaka tukazoroshya kurinda tugeza imyigaragambyo iba ndetse ibya genocide hutu  twabishyize no muri rapport.  Nabo nari muri comité de coordination yateguye iyo myigarambyo ya le 02/04/2014 ndetse twari twahuriye hamwe turenga amashyaka cumi n'atanu n'amashyirahamwe yandi. Ibibaye kuri iyi tariki rero biragagaraza ko ari abantu baje bafite gahunda ihishe.
Igihe nari maze gusaba tuganira kugikorwa kungorane twatewe na Nahimana Thomas, igitangaje n'uko tutaraganira no kubya Nahimana, abakurikiranaga ibintu rwihishwa babonye noneho badashobora gukuramo genocide hutu noneho batuma  Minani JMV aza nk'umuntu ubona byacitse noneho  azana  texte yari irimo  noneho genocide yakorewe abahutu irindiriye kwemezwa na l'ONU. Icyo kintu yakizanye ariko ari nawe wari umaze iminsi akirwanya no muri vidéo yo mu Buhorallandi mwabyibonera. Iyo mvugo kandi  murabizi ko ikoreshwa n'abatutsi n'abahutu  n'abazungu bacometse muri système ya FPR bakayikoresha bagamije kubuza ko abanyarwanda bose bavuga genocide hutu bayemeza bikaba byagira ingaruka kuri FPR na système yayo.  Buri wese arumva rero akaga nahuye nako ko guhura n'abantu bakoreshwa kuri ubu  buryo bagahindagura amagambo buri kanya batitaye kubyo batangaje mubihe bishize.  
Maze kubibona gutyo nahise mbasaba ko byose twabiganira tugafata umwanzuro unogeye bose nk'uko byashobotse dutegura imyigaragambyo ya le 02/4/2014. Uko gusaba kubiganiraho ariko ntawigeze asubiza, ndetse narongeye ndabisabya mbyanditse inshuro zirenze imwe. Aho gusubiza cyangwa kujya mubiganiro, abanyarwanda barabona ko bariya bantu  bahisemo kwiba igikorwa cyo kwibuka bakakiyitirira uko ari bane.  Ndibutsa ko ikibazo atari uko ishyaka Banyarwanda ryatewe ikibazo na genocide hutu kuko no mu itangazo ryasohotse mbere genocide hutu  itarimo. ikibazo cyabayeho ahubwo ni generation y'amabandi yoherejwe na FPR muri opposition kugirango ayidurumbanye ayibuze gutera imbere ibyo kandi bakabigeraho babanje gusenya cause y'ibanze ya opposition nyarwanda yose.   
Buri munyarwanda n'utuye isi wese amenye ko uyu mushinga w'abavictimes bose  ari umushinga natanzeho ubuzima bwanjye n'ubuto bwanjye ngamije gufasha abanyarwanda bose n'isi yose kugirango imenye ukuri nyakuri kubyabaye byose mu Rwanda,  kandi ukuri kwaramenyekanye ndetse noneho n'intwari ntizitinya  kuzira uko kuri. 
 
UBUTUMWA KUBAYOBOKE N'ABAKUNZI B'AMASHYAKA  (Isangano, Ishema Party, Urukatsa na Udfr) : Niba mwe bayoboke b'ayo mashyaka n'abandi banyarwanda  mushyigikiye ubwo bubandi bwankorewe jye  n'ishyaka Banyarwanda na Tubeho Twese, namwe ubwo muri amabandi nta n'icyo muzamarira igihugu. Njye mvuga ijambo nzasubiramo na nyuma y'imyaka mirongo.  Uwumva ashyigikiye politiki y'ubujura bw'abantu bazanwa muri opposition bagamije gutera gatarina ngo bibe kandi basenye opposition azabyibarweho kuko buryo ikibi kigaruka nyiracyo byanze bikunze.  Iminsi y'igisambo ni 40. Uyu muribye kuko mushyigikiwe kandi mukoreshwa na FPR n'amacuti yayo ariko  mubikoreye abanyarwanda n'isi kandi mwibuke abanyarwanda n'abatuye isi  bafite amaso yo kurora no gufata ibyemezo. 
Nsabye buri munyarwanda n'utuye isi wese wanga akarengane guhaguruka akarwanya iyi groupe y'amabandi yadutse muri opposition nyarwanda. Ndasaba kandi abashyira mugaciro kwitandukanya nayo mabandi kuko burya ntihazagire ukubeshya ko politiki y'ikinyoma ububandi n'amanyanga bishobora kukubohoza. Iyo ushyize imbere politiki y'ikinyoma, ububandi, amanyanga no gukoreshwa bigeza aho bikikubita hasi bigashwanyuka byanze bikunze. 
Abumva bashyigikiye imico ya kijura y'abantu baza bagahunga ibiganiro bagakoresha n'imico ya kijura bakiyitirira projet y'abandi ubwo muzitabire iyo ngirwa cyunamo.
NB: Nihaba habaye impaka ndi bubagezeho ubutumwa bwanditse twagiye twohererezanya kugirango buri wese yibonere ko aba bantu atari abanyapolitiki ahubwo ari amabandi yadutse muri opposition agamije gukoreshwa, kudurumbanya opposition no kwiba. Uzibeshya mubuzima bwe azakorana n'aba bantu agirango ni abantu nk'abandi. Abo bantu ahubwo ntibazongere kwiyita nouvelle generation ngo mubemerere kuko nta kibaranga na kimwe cya nouvelle generation, nibabivuga muzababwire ko basebye nouvelle generation. Ndasaba ababa bariho ba nouvelle generation b'ukuri ko bashinga amashyaka cyangwa bakajya muyasanzweho noneho bakaza tugafatanya kubaka igihugu. Buri munyarwanda n'utuye isi amenyeko mubibazo opposition isanganywe hiyongereyemo n'icyo guhangana na groupe y'amabandi yoherejwe na FPR na système yayo kugirango ayizambye.  
Bitangarijwe i Bruxelles tariki ya 12/05/2014.
RUTAYISIRE Boniface
President w'Ishyaka Banyarwanda akaba na President w'association TUBEHO TWESE
Tel : (32) 488250305
 








__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (3)

=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

Sponsors:

http://www.rencontressansfrontieres.com
http://www.intimitesafricaines.com
http://www.foraha.net
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“When the white man came we had the land and they had the bibles; now they have the land and we have the bibles.”

Popular Posts

BBC News