Pages

Monday, 12 May 2014

[RwandaLibre] FW: [fondationbanyarwanda] Tr : *DHR* Si Kagame wenyine wicishije abatutsi... Bamara Prosper bite?

 

 
 
Banyarubuga mwese, iyi reportage irerekana ko abantu bagomba guhaguruka bakarwanya amanyanganya bamwe bashora bagamije inyungu zigayitse n'ubugambnyi byeze ubu. Igisubizo ni gutinyuka tukavuga, tukandika ibyo tuzi, nicyo kizahashya abashora-binyoma batazarekera niba ntababavuguruje. Biremewe kandi binashyigikiwe na "Ibuka" kuvuga ibyabaye n'ibyabonetse nta kugoreka. Rero "kwibuka" niba tuzi ubwenge ntituzabirwanye, ahubwo nimucyo tubishyigikire tubibyaze byinshi bishobora kutuzanira! 
 
Dore ngo bwana S. Musengimana yaliye inka, umugore we akaba umututsikazi wakoraga kwa bwana Rucagu! None Simeon aratubwira ko aliwe wali nyili "SOSOMA" kuva igitangira! Ngaho daa! 
Ubu se iyo adatangaza icyo yalicyo, ntitwali guhita twemera ko yali yalishwe n'ubworo nka bamwe batuye muli ya "Kiramujyanye" y'Ikirehe, akaza gukizwa na jenoside yatumye yishora mu nka z'abatutsi akabona akaboga (akanyama) atali yaligeze! Ibi bimuvugwaho bilibutsa neza neza bimwe bya 1er minista Kambanda ngo wirukaga ku batutsikazi bahungaga (ubwo badashobora kubona uko boga neza) ashaka kubarongora ku ngufu; bikibutsa ibya ba bwana Sebatware na general Rusatira bavuzweho kulya cyangwa se gushimuta amashyo y'inka z'abatutsi... 
 
Naho iyo madamu Claire Mbonyumutwa atatubwira ibya madamu Madeleine Mukamabano, ukomoka muli Giti cya Byumba, akaba yalize i Rwaza, ntitwali kuzamenya imhanvu yirwa yakamejeje avuga kuli RFI! Gutanga ubuhamya murunva ko bigira akamaro, ababyangira abandi ni kazi yabo, ubuhamya gupfa gusa kuba atali ikibeshyo. Ninde se udashima abanditse neza ibyo bazi badashyizemo ibihimbano none bikaba bisomwa ubu hose kw'isi (occasion d'or de demonter la puissante machine de propagande abjecte)?  
 
Bwana Simeon Musengimana akuruweho itiku bitewe ahanini n'iliya "Ijwi lya Rubanda" avuza. Ibi byashikiye benshi bavuze ukuli, ali mu nyandiko zinyuranye halimo n'izica aha ku rubuga cyangwa se ibitabo banditse. Abashaka kwica "ukuli" bahaguruka n'imiganda yose bitwaje ibinyoma byose, bibwira ko biraca intege bene kugaragaza ukuli maze bagaceceka. Gusa bake nibo bagira ubwoba bagaceceka, abandi baranga bagahalira urwaje, ntibanume. Bavandimwe rwose ntituzemere ngo baducecekeshe maze alibo batubibaho ibinyoma. Ni duseruke twibuke ibyabaye n'ibyo twakoze maze tubishyire ahagaragara, ibinyoma tubikubitire inzega, kandi ni kwibuka ibyo dushoboye byose kuva ku ngoma ya cyami kugeza magingo aya! 
 
Dushimira cyane amaradiyo, imbuga na za blog ziha abantu ubulyo bwo kuvuga no kwandika ukuli kose bazi, ntamususu nta gukingira ikibaba rugizerute cyangwa se uwavukiye mu batware. Dushimira kandi abahanga bose bashize/bashyira ahagaragara ibyo bazi, ali abahanzi mu bihangano byabo binyuranye, ali n'abandi bahanga mu byo bagaragaza bandika (literatture, histoire, sciences et techniques, temoignages sociologiques, economie, etc.) bazi cyangwa se babonye. Ngiyo intango yo kwibuka "memoire" nyayo, niyo kandi gipimo nyakuli cyo kureba niba koko lya terambere mu bumenyi no mu mibanire myiza livugwa lifite isa, atali gusa propaganda y'icyuka yo gusenga ubutegetsi buliho! 
 
Ngaho nimwunve iki kiganiro cya bwana Twagiramungu na Dr P. Murayi, iyi bataba bakulikira, bali gusubiza neza bate haliya bababajije aho bakura ibyo bavuga, ali ku bwicanyi, ku nzara, ku kwiga mu mashuli, ku binyoma...byeze i Rwanda?  
 
Coalition Parti pour le Changement (CPC) Rwanda








To: democracy_human_rights@yahoogroupes.fr; ibukabose_rengerabose@yahoogroupes.fr; fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr; psj_survivors@yahoo.com; corwabel@gmail.com; cliir2004@yahoo.fr; jamboasbl@gmail.com
From: niyimike@yahoo.fr
Date: Thu, 8 May 2014 13:23:52 +0100
Subject: [fondationbanyarwanda] Tr : *DHR* Si Kagame wenyine wicishije abatutsi... Bamara Prosper bite?

 


Le Jeudi 8 mai 2014 12h49, James Ntibanyurwa <rwandinfo@yahoo.com> a écrit :
 
Bamara Prosper, Inkotanyi yahoze mu mutwe w'abahotozi DMI, aratubwira uko yicishije ababyeyi be n'abatutsi bene wabo, abizi kandi abishaka

Inkotanyi Bamara Prosper iratubwira uko yicishije ababyeyi be n'abatutsi bene wabo – Incamake

MAY 7, 2014 By  LEAVE A COMMENT

Bamara Prosper, Inkotanyi yahoze mu mutwe w'abahotozi DMI, aratubwira uko yicishije ababyeyi be n'abatutsi bene wabo, abizi kandi abishaka

Bamara Prosper
Bamara Prosper
A – Incamake
Bavandimwe namwe nshuti,
Muribuka ko tumaze iminsi dusaba ko Bwana Prosper Bamara, wahoze akora akazi mu mutwe w'abahotozi witwa DMI mu Rwanda, yaduha ibisobanuro ku magambo nyandagazabwoko akoresha mu nyandiko ze, aho avuga ko we ubwe ari umututsi w'umucikacumu ngo warokotse jenoside avuga ko yakozwe n'abahutu.
Mwakurikiye ukuntu yinginzwe kwisobanura, akabanza kwigira nyoni nyinshi yigobeza n'uburyarya bwinshi, byagera aho agahitamo guhenengera akajya mu mwobo, yibwira ko yenda uko gucengera mu mwobo bizamuha agahenge bigatuma twibagirwa gukurikirana ibyo binyoma bishimangira ingengabitekerezo y'itsembabahutu yatojwe akanagenderaho imyaka n'imyaka.
Muri icyo gihe yarwaniraga gupfukirana itangwa ry'ibyo bisobanuro ku byaha agereka ku bwoko bw'abahutu, hari inyandiko yasohoye ejobundi ku tariki ya 04/05/2014, inyandiko yise "RÉPONSE DE PROSPER BAMARA A L'ARTICLE DE SAMUEL LYARAHOZE PARU DANS IKAZE IWACU LE 28-04-2014."
Dore incamake y'ingingo zimwe dukura mu isesengura ry'iyo nyandiko yindi ya Bwana Prosper Bamara:
- Umututsi Bamara Prosper (niwe wihaye iyo titre muri ya nyandiko 'Lettre aux Compatriotes' na n'ubu agihunga kuganiraho) aremeza ko yari asanzwe kuva na mbere hose afite impungenge, ngo kimwe n'abandi bose, kandi azi neza ko akantu gato ako ariko kose kashoboraga gukanga rutenderi maze imivu y'amaraso igashoka mu gihugu;
- Umututsi Bamara Prosper yinjiye mu nkotanyi ngo azi neza uko bizagendekera abatutsi bene wabo
- Umututsi Bamara Prosper yinjiye mu nkotanyi ngo azi neza ko ababyeyi n'abavandimwe be n'abatutsi bene wabo bagombaga kwicwa
- Umututsi Bamara Prosper yinjiye mu nkotanyi ngo azi neza ko abatutsi bo mu buhungiro bifuzaga cyane ko abatutsi b'imbere mu gihugu bakwicwa kugira ngo bababere ikiraro kibageza ku butegetsi budasaranganijwe.
Umututsi Bamara Prosper yinjiye mu nkotanyi kugira ngo yerekane ko bibeshyaga cyane abari ku butegetsi, ngo bibwiraga ko gukangisha ko abatutsi bakwicwa byashoboraga kuburizamo umugambi w'abatutsi wo kurwanira ubutegetsi budasaranganijwe.
Ndakubona rero, nkotanyi Bamara Prosper, ubwira ababyeyi, inshuti n'abavandimwe bawe uti:
Ndagiye, ndatabaye, ngiye mu nkotanyi. Nzi neza ko bazabica, ariko nibashaka bazabice, njye niyemeje nkomeje gufatanya n'abandi kugira ngo ubutegetsi bugaruke mu maboko y'abatutsi, uko byagenda kwose!
Bwana Bamara,
Tubwize ukuri. Ufite ishema ry'amahitamo wakoze? Ufite ishema ry'ibyemezo wafashe? N'abo babyeyi n'abavandimwe (Imana ibahe iruhuko ridashira), aho bari bagombye yenda kuba bafite ishema ry'amahitamo wakoze n'ubutwari wagize bwo kubatereza urupfu uvuga wari uzi neza ko ruzabageraho, ubashimuriza ngo abo wari uzi neza ko bazabica, kubera irari ry'ubutegetsi bw'ubwoko bw'abatutsi.
Ko mwageze ku butegetsi abatutsi mwari kumwe mwaharaniraga se, ubu ufite agahinda k'iki?
Niba hari ibyo wicuza, muvandimwe Bamara, erura, ubyicuze utaruma ngo uhuhe.
Ntawe ugushyize ku gatunariko ngo ubivuge, ni wowe bibuza gusinzira ugasanga ari ngombwa kutubwira ibyo warimo n'impamvu wahisemo inzira wahisemo, yo kugendera ku ngengabitekerezo ya Kagame n'abandi batutsi wita abo mu buhungiro.
Icyo njye nkomeza kugusaba, ni uko wacika ku ngeso yo kuvuga igice cy'ukuri; ni uko wacika ku ngeso yo gukomeza mu buryarya gahunda y'inkotanyi yo kugereka ibyaha ku bwoko wanze kandi ugatozwa kwanga no kwica imyaka myinshi cyane.




__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

Sponsors:

http://www.rencontressansfrontieres.com
http://www.intimitesafricaines.com
http://www.foraha.net
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“When the white man came we had the land and they had the bibles; now they have the land and we have the bibles.”

Popular Posts

BBC News