Pages

Wednesday 28 May 2014

[RwandaLibre] Re: *DHR* Re:(Byiringiro) TWAGIRUMUNGU ARAKORA POLITIKI YA PAUL KAGAME ABISHAKA CYANGWA ATABISHAKA

 

Reka yumve Rusisibiranya-Gihuhumubeya, aziko ahari itiku hose agomba kuhahandira, iri ryo ni arishobora araba ari we!!!



2014-05-28 1:17 GMT+02:00 byilin@yahoo.com [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>:
 

"Nyamara twe dusoma ibyo Semahoro Byiringiro yandika, dusanga afite message aba ageza ku banyarubuga badafite ubute bwo gusoma ibyo aba yatwankiye twese." (Dr. Anastase Gasana)

Muvandimwe Anastase Gasana,
Ngushimiye ubwo buhamya utanze kandi ndatekereza ko uvuze ibyo wemera, ukuye kumutima; ukuri guca muziko nti gushya, kandi ibyo uvuze ni ukuri, n'ubwo kutashimisha abiyita Ntamwete bakanashaka no kubishimirwa. Kubura umwete bibaho kandi byakumvikana, nyamara kwibagirwa ko n'ingurube yaje kumenya igihe cyararenze ko ibiryoshye biba munsi y'amazi, igatangira kw'imbura ntakikibereyemo, ntibiterwa n’uko iba yaraburaga umwanya, ahubwo n'uko buba bwarayaze kera igashakira ibiryoshye aho bitari.  Iyo mpamvu niyo ituma bamwe babona mbahaye isupu ntibayibeyure. Bihorere, Gasana, bazabyibuka baracitswe, na ya supu batakiyibona. Icyo gihe nicyo mvuga ko kizagera Nzanga akazibirandura.
Abakunze kubona isupu mubyo nanditse cyangwa kubyibazaho ntibumve impamvu yabyo, iyi Message ikurikira uko yatugejejweho na Ms. Maureen igihe yabonekerwa kuli 27 Avril 2014, bayitondere kuko iratubwira twese ikibazo gikomeye twakagombye kwitondera; baramenya impamvu batabona kimwe n’ibyo Gasana cyangwa Nzinink basoma bagasanga bifite ireme batabonye.
Jesus is here as He is in the Divine Mercy Image. He says: "I am your Jesus, born Incarnate." 
"As you gather to celebrate the Feast of My Divine Mercy, celebrate as well, My Mercy of Holy Love - the Messages and all the graces attendant here at this site. Realize that Holy Love is My Last Profound Intervention between the heart of the world and My Own Most Mournful Heart. The next intervention, which I hold back by merit of the prayers of the faithful, will be My Justice. The action of My Arm of Restraint is withheld by the Will of the Father. Only He knows the terrible hour of its release." 
"I come to strengthen and increase the Remnant and make firm their resolve in the Truth." 

"I tell you, solemnly, the conscience of the world has become convoluted due to the compromise of Truth. Evil is not recognized as evil. Sin is no longer recognized as sin. Therefore, people do not seek out My Mercy. They see no need of My Mercy. Yet, I tell you, My Divine Mercy is the world's last recourse of hope." 
"The gravest threat to mankind is not war or nuclear disaster, or even grave natural disasters. The biggest threat to mankind is his inability to distinguish good from evil.
Thus, he continues to weaken his relationship with Me and to cease searching out My Father's Divine Will. This disconnect between Heaven and earth needs to be man's greatest concern and most urgent cause for correction. Herein lies the remedy for peace and restoration of prosperity." 
  
Ndi Semahoro
On Tuesday, May 27, 2014 6:07 PM, "Anastase Gasana gasana31@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:


 
Nyamara twe dusoma ibyo Semahoro Byiringiro yandika, dusanga afite message aba ageza ku banyarubuga badafite ubute bwo gusoma ibyo aba yatwankiye twese. Ndumva rero kumucira urubanza vuba vuba kuriya atari ibintu byiza. Ndabizi ko mu mico mibi yacu abanyarwanda harimo no kuba too much or excessevely judgemental. Bikaba bikunze kujyana na degre eleve d'intolerance nanone iranga uwo muco mubi nyarwnda. Ibi byose twakagombye kibishyira ku ruhande tukava mu kigare cy'ibibi biranga umuco nyarwnda muri rusange.
Akantu gato jye nakunganiraho Semahoro Byiringiro ku byo abwira Twagiramungu, ni uko uwo Twagirammungu agomba kuba atazi imwe mu mpamvu ihatse izindi yatumye Abazungu bacira Musinga i Kamembe bakamusimbuza umuhungu we Rudahigwa. Abazungu babajie umwami Musinga bati "kuki hano mwirirwa mwica abantu?". Umwami Musinga arabasubiza ngo "Abanyarwanda wabategeka ute utabishe?". Nguwo umurage w'ingoma ya Cyami ku butegetsi bwose bwabayeho mu Rwanda kugeza uyu munsi. Umuntu nk'uriya, Twagiramungu amugira intwari ye ahrerey hehe? Ntimwambwira!
Warakoze Semahoro Byiringiro gufata akanya  ukadukorera  ririya sesengura. (Gasana Anastase, umuyobozi wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).


2014-05-27 1:30 GMT-04:00 SHEMA shimamungu@gmail.com [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>:
 
Ariko uyu mugabo Byiringiro nawe asigaye abonekerwa?!!!! Ntabwo nari nasomye ibyo yanditse byose kuko bijya bintera ubute (kuvanga amasaka n'amasakaramentu), ariko ndabona avangitiranya ibintu bikaba isupu!




2014-05-27 6:59 GMT+02:00 IBUKABOSE ibukabose@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>:

 
Kuli Byilingiro Z.,
Urakoze cyane.
 
JMV NDAGIJIMANA
IBUKABOSE-RENGERABOSE - Mémoire et Justice pour tous
IBRB MJT



Le Mercredi 21 mai 2014 22h32, "byilin@yahoo.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> a écrit :


 
JMV Ndagijimana, Nzinink, namwe bavandimwe,
Ndabashimiye mwese abagize réactions kuri iyi message natanze mukanayinyereka, byaba kumugaragaro cyangwa en privé. Aliko ndagirango nsubize kubwumwihariko Ambassadeur Ndagijimana na Nzinik muli make.
Muvandimwe Ndagijimana,
Ngushimire cyane ko icyo wabonye kinshishikaje ali ugukora promotion Holy Love kandi ukabyerekana. Ejo ntihazigira uvuga ngo ntiyabimenye, cyangwa ntiyumvise icyo Holy Love bivuga. Ikibabaje ariko n’uko wumva ntamumaro bifite kuko kuliwowe akazi ali ukw’  « IBUKA BOSE » uka « RENGERA BOSE ». Ibyo ulimo nubirangiza bizaguhire.
Jyewe niyemeje kuba AVECMUKIZA ; iliya Holy Love, niyo « Cœur Immaculé » de la Mère de mon « Jésus Incarné », le Cœur de la Mère du Verbe, ce cette « Mère prédestinée » qui nous a revele depuis les annees 1500 qu’Elle est la « Mère du peuple rwandais », akabitubwira muli wamuvugo wambere wasasiye amateka y’Urwanda witwa « Impakanizi », aliko tukaba twarawujugunye, ahanini kuko tutawumva.
 
Guhamagariza abantu [bose], aliko cyane cyane abanyarwanda, kugira Holy Love, n’uko nabonye yaraje mu Rwanda akahameneshwa, imbuto yabibye zikaba zarabuze amazi yokuzuhira, aliko bikaba binasobanura ko ibyo Kavuna yavuze byasohoye, igihe yavuga ati : « Imigezi yarakamye, abana bararirira munda za banyina, inkoko zirabikira mumagi… »
Ikibeho, abana babonye Nyina wa Jambo alirana agahinda ; arya malira yalize, nageze aho yuzuye Ikiyaga kitagira umusenyi ndayakaraba, bimpa kugilira imbabazi abangize impfubyi, kuko namubonyemo umubyeyi.
Ayo Malira ye, ni ukubera abo bose bazize ibyo byose Kizito Mihigo yacuranze akabizira. Ibyo rero wowe wakora ibyaribyo byose, abo wakwibuka, abalibo bose, aliko bitagira Holy Love, wibwira ngo urubaka, ni ukwubakira kumusenyi utazagera kuli Lake of Tears.
Muvandimwe Jean Marie Vianney,
Ntabwo ntunga agatoki, sindi umucamanza cyangwa umushinjacyaha, ndi icyo abarundi bita icyabona; cyakindi kiba munsi y’urutara kikabona uhendera nyina kikazamubera « imbuza kurahira ».
Niba wasomye inyandiko yanjye ugasubiza utazi impamvu nayanditse, wihuse :
1. Ubanze rero wumve ikiganiro cy’isaha irenga, Faustin Twagiramungu, umushi mwene wanyu ngo muzi ko abakiga n’abanyenduga ali bamwe bose, cyatumye ava iwe akajya kuganira na Agnes wa IKONDERAINFO bimuzinduye, http://glpost.com/twagiramungu-urupfu-nongeye-kurusimbuka/  uzasanga icyabona cyarasembuwe, kuko nta kuli kuli muricyo kiganiro ahubwo kigamije kwivuga ibigwi, guharabika abandi ba politiciens, cyogeza abazwiho kuba baratoteje abayoboke ry’idini Gatolika, halimo n’abihaye Imana, kandi ndi intumwa ya Holy and Divine Love.
 
Numara kumva icyo kiganiro, usome inyandiko ya Nzinink, urasanga mutavuga rumwe kandi mwembi mujijutse, aliko cyane cyane, nubwo wirengagije conclusion yanjye,  usome Message Yezu yatangiye kuli site ya Holy Love  le 19 Mai 2014, icyo itubwira sur la vérité. Niho ngusabye nawe kwitoreremo ukuli mubyo navuze kuli Faustin Twagiramungu n’ibyo wiyandikiye. Iyo message irangira iti : "I am your Jesus, born Incarnate." 
"You ask a difficult question this morning; that is: How does one discern the Truth? You must recognize the Truth according to the way it leads you. The Truth never leads you away from salvation. Truth always maintains the welfare of the soul. Truth is never self-serving: focused on money, power, reputation or any other form of disordered self-love. These are all things which compromise the Truth. Next, you must realize that title, authority or importance in man's eyes does not automatically coincide with the Truth. You must look at the fruits of words and actions to determine if they reflect Holy Love." 

"These days, souls must be constantly on guard not to be misled by 'golden oratory'. Exercise the discernment which is 'sealed' upon your heart when you visit this property [Maranatha Spring and Shrine].* Discernment must be prayed for to be used properly and to be strengthened once it is sealed upon your heart." 
"I am the Way, the Truth, and the Life. Therefore, whatever leads away from Me is not Truth." 

Read Romans 16: 17-20: "I appeal to you brethren, to take note of those who create dissensions and difficulties, in opposition to the doctrine which you have been taught; avoid them. For such persons do not serve our Lord Christ, but their own appetites, and by fair and flattering words they deceive the hearts of the simple-minded. 
For while your obedience is known to all, so that I rejoice over you, I would have you wise as to what is good and guileless as to what is evil; 
Then the God of peace will soon crush Satan under your feet. The grace of our Lord Jesus Christ be with you." 

Holy Love Messages of March 16th, March 18th, and March 22nd, 2013 describe the spiritual Seal of Discernment received on the Holy Love property. 
 
Wambwira rero ute ko nakwihanganira ushimishwa n’uko hali undi cyangwa abandi wi(bi)she ikiremwamuntu, cyane cyane iyo ari uwihaye Imana, cyangwa yarambwuwe ubugabobwe, nk’uko wumva babikoreye Mgr Nikwigize kandi bakabyigamba!
Wambwira se ute ko nakwihanganira ushimishwa n’abimika Sekibi mugihugu cyatowe n’Imana ngo n’uko iwabo ali mubushi, inyuma y’ishyamba batamenye ibyagombaga gukorerwa ibwami mu gihugu, nkuko bahitaga?
Wambwira se ute ko premier minister yakwihandagaza akarega ministre we w’ingabo nyuma y’imyaka 20 ko yishe abantu batabarika, kandi bagipfa, akiyobora iyo gouvernement, yarahakanye ko ntamuntu numwe wishwe n’ingabo ze?
Simbarenganya kuko ubushi bwaje ku Rwanda ruri hafi yo kwigenga, Musinga niba mumwera n’uko bamuroshye iwanyu mukamukunda mutamuzi, kuko bo bali bazi ko hali inyuma y’iRwanda.
Ntarutse rero, nagirango mbabwire ko ijambo “Kiga” lituruka kuli Kakiga[ou Gakiga], umuhungu w’umwami Mbogo w’iBumbongo. Uliya muhunguwe yahungiye muli za Kabare [Uganda], igihe babandi Dr. Munyakazi yita “immigrés” bali bahawe indaro nuriya mwami Mbogo bamwivuganaga ngo bamutwara ubwami bwe.
Uriya muhunguwe, Gakiga, wahunganye ingoma ya se, bityo bakabura ubwami, niwe waje guturukwaho bariya bitwa aba”kiga” mu Ndorwa yose, haba mu Rwanda cyangwa muli Uganda. Ababishaka bazabisanga muli Histoire de l’Afrique selon le professeur Ogot Bethwell; cyanditswe sous l’égide de l’UNESCO
Ubwo Ruganzu Ndori yazaga agahuza Ndorwa na Nduga, hepfo no haruguru ya Nyabarongo, niho yakoze Urwanda, yunga deux familles zitahuraga azihuriza kumwami umwe, zikora alliance d’unité, ifite symbole y’isuka, yandikwa muli code esotérique, ubwo bumwe bugumaho kugeza busambuwe muli 1973. Ibya Rwanda rwa Gasabo gakomoka mu Gisaka ni amashyengo ya bene Nsoro, kandi nabyo birateganijwe  muli Impakanizi.
 
Reka rero najye nguhe aka gaparu katali urwenya ntikabe n’isengesho kuko ryo rigira uko ritangira, uko rirangira n’uwo risaba:
Hali umurinzi warindaga inkoko nkaba narimuzi amazina yombi; limwe yaje gusohora imishwi bashebuja bateruye kwa nyirukuzorora bamaze kumwica.
Nyamurizi asabwa gusohora iyo mishwi ngo igegutora akuka, yige kwitorera no kuguruka n’inkoko nkuru. Ayijyana  kuyirindira munsi y’ibiti ngo zigireho kwihahira no kwirwanaho. Aho hari hafi y’aho babagira inka n’ihene, bakabirya inyama.
Wamurinzi amaze kubara umubare waya miswi yasohoye agasanga umubare ungana n’izo yashoboraga kuragira, yagiye munsi y’igiti arisinzirira, yibwira ko iyo mishwi iri en sécurité.
Aho akangukiye, asanga yamishwi uko yayibaze ntanumwe ugihali, ahubwo ahasanga sakabaka icaracara, maze avuza akaruru ngo bamufashe gufata icyo gisiga cyamuliliye imishwi.
 
Wamurinzi narinzi, ndamubaza nti: uratakishwa n’iki ako kageni? Ati kiriya gisiga! Nti, ese ufite gihamya ki ko alicyo? –Ati: ntagihamya mfite, ati aliko ndabizi kuko nali mfite imishwi none ntanumwe ngisigaranye kandi kili aho nasize imishwi yanjye. Nti ese cyayitwaye ulihe ko wali ushinzwe kuyirinda? –Ntiyansubiza kuko yali yasinziriye kukazi kizira.
Mugira inama yo kwicecekera, mubwirako ahubwo natareba neza niwe uzabazwa iliya mishwi. Yararuciye ararumura, aliko bitavuze ko igisiga kitamutwaye imishwi muby’ukuri.
 
Nawe rero munama zawe, nyakugira Imana, uranyibutsa ibyo  Yezu yabwiye “la femme Samaritaine” !  Ndabizi kandi nibyo nakoze, igihe  ndegera igisiga gikurikiranwe n’abakibaza imishwi batavuga aho bayikuye kandi nacyo ntaho gisoroma.
Narabikoze kuko mukinyarwanda bavuga bati nusanga umwana w’ingwe n’uw’umurera rwambikanye, uzakize uw’ingwe, kuko burya azaba yarenganye. Nyamara aliko, ntukiza uw’ingwe uwita uw’intama, kuko ubyibeshye utyo niwowe wayajyamo, iyo ngwe yakugarutse.
Référence y’umuSamaritaine nabonye itajyanye nagato na situation tulimo, ahubwo kuberako wazanyemo Holy Love no gushishikariza gukora kurusha kuvuga, mbona ibijyanye nibyo tulimo ali référence y’inkuru ya Marie et Marthe dusoma muli Luc 10 :38-41.
« 38Ils étaient en voyage, et Jésus entra dans un village. Là, une femme, nommée Marthe, le reçut chez –elle.
39Elle avait une sœur, du nom de Marie, qui s’assit aux pieds du Seigneur pour l’écouter parler. 40Survint Marthe, fort affairée par les soins du ménage : « Seigneur, dit-elle, cela ne vous fait-il rien que ma sœur me laisse travailler seule ? Dites-lui donc de m’aider. » 41Le Seigneur lui répondit : « Marthe, Marthe, tu t’inquiètes et tu t’agites pour bien des choses, alors qu’une seule est nécessaire. Marie a choisi la bonne part, qui ne lui sera point ôtée. » www.holylove.org
 Cette « bonne part » de Marie d’hier est, pour aujourd’hui,  Holy & Divine Love de Byilingiro alias Ndi Semahoro,.
 
Ibyo mushyashyanamo ndabibona, aliko niba mwumva kubahamagarira Holy Love ari ntakamaro, ntawe uzabimbuza, nyamara ibyo mwumva mukora byubaka ntahandi bizubakira iyo nzu atali kumucanga ikazahirima nk’izambere.
Munyacyubahiro Ambassadeur,
Ndazi ko nta miseke igoroye iriho, aliko iyo uziko itagororotse wicisha bugufi ntiwivuge ibigwi, urareka abandi bakaba alibo babivuga, bakuvuga uko uli, ntimubipfe. Niwivuga kandi, ujye wivuga uko uli, niho utazahura n’imijugujugu. Ukuri niko kuzatsinda, ntakinyoma kizakomeza guhabwa intebe burigihe.
 
Muvandimwe Nzinink,
Inyandiko nanditse nayikoze ntitaye kuli forme, ahubwo nali nshishikajwe na fond, nangako ikinyoma cyiyicaza kuntebe burigihe.
Abumva hali aho nabongamiye amateka yabo, bazabinyereke kumugaragaro, kwibeshya bibaho, nzabisabira imbabazi, aliko bazabanze basome neza kandi biyumvemo ko bumvise icyo Impakanizi ya Nyirarumaga ibabwira, kuko niyo shingiro y’amateka yacu. Hari abashaka kuyandika cyangwa kuyasoma uko babyumva nk’uko banditse ibyabaye mu Rwanda muli za 90 ; aho usanga hali version y’abanyamakuru, abapoliticiens, abigira abanyamateka, interpretations juridiques, n’ibindi bagenderaho binyuranye n’ukuri byose ali ibihimbano, nkuko muzi bahora babitechnika, ibyo sinzabyaho impaka.
 
Kubinyerekeye, niba ibyo nanditse ushaka kubishyira kuli blog, nakubwira iki, forme wayigira uko ushaka, sans toucher au fond ; gusa ahonanditse imyaka 13 Rudahigwa yamaze ategereje kubatizwa, mubyukuli ni 12, kuko mpera kuva fin 1931 kugeza vers la fin de 1943. Hano cyane cyane nashakaga uliya mwaka wa 1943, kuko aliwo imyaka 400 yahawe abana ba Abrahamu [Gen.15 :13] yuzuriraho ; nukuvuga uvuye muli 1543 [1510-1543].
Ikindi yenda ntavuzeho neza, aliko c’est un détail, ni date famille Sylvestre Nsanzimana yali iwanjye. Yahageze ninjoro le 9 Avril, ihava mugito cyakare le 14 aho kuba du 9 au 13. Impamvu nali navuze le 13, n’uko aliho yaboneye ubuhungiro na visa d’eller en Belgique [yabiherewe iwanjye muriryojoro na Secrétaire du roi des Belges kuli téléphone numva] babyuka mugitondo bajyanwa gufata indege ya 6h du matin bajyanywe na Ambassadeur w’abaBiligi ubwe kandi aliwe wali waramwimye iliya visa. Niba rero ushaka kubipubliya, nakubwira iki, aliko byaba byiza wongeyeho na réaction yawe, iya Ambassadeur Ndagijimana ndetse niyi nkoze mbikwemerera, pour tenir compte de mes observations.
Ndi Semahoro, toujours avecmukiza.
 
From: "Nzinink nzinink@yahoo.com" 
Urakoze cyane Bwana Byilingiro kubera iyi nyandiko nziza yawe isobanura ibintu uko biri nta kubica inyuma cg ngo ushyiremo amara gamutima tunenyereye.
Abakwikoma kubera iyi nyandiko bavuga ko wagiretse amateka, njye ndabasaba kugukosora bakagorora aho babona koko wagoretse. 
Iyi demokarasi ishingiye ku mpaka zuzuzanya kandi zubaka niyo twese twifuza kandi duharanira. 
Bimwe byo gukurikira butama cg ngo ikivuzwe cyose uti ndiyo bwana bigomba gufashwa hasi kandi bikamaganwa. 
Iyo myumvire n'ingiro bikocamye ntibyubaka birasenya cg bikadindiza abafite ubushake nyakuri bwo kwubaka.
 
Wavuze ukuri kwinshi  muri iyi nyandiko ariko reka nshimangire aho wagize uti:
"Ntanarimwe Faustin Twagiramungu yigeze yemera gushyirahamwe n’abandi ataliwe uzategeka ubwo bumwe, iryo shyirahamwe, iyo gouvernement, cyangwa agategekwa n’uwo yihitiyemo umwemerera ko azamuvugiramo kandi akemera kuzamuha uwo mwanya nyuma".
 
Uku ni ukuri kwambaye ubusa kandi na Twagiramungu ubwe arabizi.
Mu minsi ishize nababajwe cyane n'ukuntu Twagiramungu yayobeje uburari avugira kuri Radio Impala ko we afite ubushake bwo gukorana n'amashyaka yose ngo ikibazo afite ni RNC ikomeje kwima visa visa FDU!!!
Twagiramungu yiyibagije ko kuva FDU yavuga uyu Twagiramungu atigeje agaragaza ubushake bwo gukorana nayo kandi yo ikaba itaragwemye gukomeza kubimusaba.
 
Twagiramungu kandi yiyibagije ko ubwo imishyikirano yo gushinga RNC yakorwaga uyu Twagiramungu bamutaye ho amezi arenga atandatu, maze ku munota wa nyuma abishingikamo ngo yasanze RNC ari RPF renove, naze ahita ashinga RDI kandi mu by!ukuri icyo bapfuye ari uko abashinze RNC bashakaga gushyikirana n'abandi bahutu bazwi kandi bakomeye muri politiki y'uRwanda ngo nabo babagezeho uwo mushinga wo gushinga RNC banarebere hamwe uburyo bazakorana.
 
Nyuma y'ibi byose n'ibindi ntarindoye, Twagiramungu ati igihe kirageze ko mwese mwibagirwa ibibatanya  maze mukaza  nkabayobora (butama) !!!
Bwana byilingiro reka ngire icyo nkwisabira: Iyi nyandiko wagombye kuyishyira kuri blog ntigume gusa kuri izi groups bityo ikagaragara no muri google.
Uyikorere ubugororangingo ubona bukwiye ibindi nzabigufasha mo kubera ko hari blogs nyinshi nsanzwe mpa amakuru zikayatangaza.
 
Ununsi mwiza.
From Ambassadeur Jean Marie Vianney Ndagijimana 
Ku muvandimwe Byilingiro alias Ndi Semahoro, muntu w'Imana,

Nkugezeho isengesho likurikira : 
Mbese aho guhora mu mihigo ku mateka ya kera nubwo nabyo bidufitiye akamaro kenshi, twarebye imbere tugahiga mu bikorwa bihuza abanyarwanda kandi bibafasha kwiyunga no kwigobotora amatiku n'inzangano, guhashya ivanguramoko n'uturere, guhagarika ubwicanyi bwa kirimbuzi n'izimira ry'abantu b'inzirakarengane ? Gutungana agatoki ngo Kanaka akora nka ... cyangwa akorana na ..... muzi aho byatugejeje mu gihe twitanaga ibyitso, interahamwe cyangwa inyenzi kugira ngo dutange bagenzi bacu, kenshi tubabeshyera.
Wowe nk'umuntu w'umukwizabuhamya bwa HolyLove wali ukwiye kutubera urugero ukadukangurira icyatwunga tukava mu byadutanyije kera, kugira ngo tubashe kwubaka ibishya biganisha igihugu cyacu heza. Tukemera ko n'uwaba yaligeze gukosa inshuro ijana, - ibuka ibyo Yezu inshuti yawe yanditse hasi ashaka gukiza umugore w'umusambanyi abayahudi bashakaga kwicisha amabuye -, mbisubiremo rero ko n'uwaba yarakosheje inshuro ijana dukwiye kumushyigikira mu gihe akoze ibintu byubaka kandi bifitiye abanyarwanda bose akamaro. Niko njye mbibona kandi ibikorwa biruta amagambo.
 
JMV NDAGIJIMANA
IBUKABOSE-RENGERABOSE - Mémoire et Justice pour tous
   
On Tuesday, May 20, 2014 12:42 AM, "IBUKABOSE ibukabose@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:


 
Ku muvandimwe Byilingiro alias Ndi Semahoro, muntu w'Imana,

Nkugezeho isengesho likurikira : 
Mbese aho guhora mu mihigo ku mateka ya kera nubwo nabyo bidufitiye akamaro kenshi, twarebye imbere tugahiga mu bikorwa bihuza abanyarwanda kandi bibafasha kwiyunga no kwigobotora amatiku n'inzangano, guhashya ivanguramoko n'uturere, guhagarika ubwicanyi bwa kirimbuzi n'izimira ry'abantu b'inzirakarengane ? Gutungana agatoki ngo Kanaka akora nka ... cyangwa akorana na ..... muzi aho byatugejeje mu gihe twitanaga ibyitso, interahamwe cyangwa inyenzi kugira ngo dutange bagenzi bacu, kenshi tubabeshyera.
Wowe nk'umuntu w'umukwizabuhamya bwa HolyLove wali ukwiye kutubera urugero ukadukangurira icyatwunga tukava mu byadutanyije kera, kugira ngo tubashe kwubaka ibishya biganisha igihugu cyacu heza. Tukemera ko n'uwaba yaligeze gukosa inshuro ijana, - ibuka ibyo Yezu inshuti yawe yanditse hasi ashaka gukiza umugore w'umusambanyi abayahudi bashakaga kwicisha amabuye -, mbisubiremo rero ko n'uwaba yarakosheje inshuro ijana dukwiye kumushyigikira mu gihe akoze ibintu byubaka kandi bifitiye abanyarwanda bose akamaro. Niko njye mbibona kandi ibikorwa biruta amagambo.
 
JMV NDAGIJIMANA
IBUKABOSE-RENGERABOSE - Mémoire et Justice pour tous
IBRB MJT

Le Mardi 20 mai 2014 2h31, "byilin@yahoo.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> a écrit :


 
FAUSTIN TWAGIRAMUNGU ARAKORA POLITIKI YA PAUL KAGAME ABISHAKA CYANGWA ATABIZI
Wumvise ibintu Twagiramungu avuga muliki kiganiro wagirango arabwira abana bavutse ejo, kuko cyuzuyemo ibyinyoma, no kubura ubushishozi mubyo yemeza kandi byagirira ingaruka mbi igihugu ibintu bije kugenda nkuko abyifuza.
1.Faustin Twagiramunga aravuga ngo yakijijwe na Mungu muli 1994, akaboneraho kwitandukanya na FPR ya président Paul Kagame ngo yemeza ko aliyo yamukijije, nyamara wabareba bombi ugasanga bakora politiki imwe!
2.Mwumve aho avugako Kagame yishe abantu 8.000 iKibeho [n’ibihumbi amagana muli Congo]. Kuba abyemera ubungubu, alibazako  ntangaruka zo kubyemera kuliwe, aliko igihe baliya 8.000 bicwaga, Twagiramungu wali Ministiri w’intebe  yemeje imbere y’abanyamakuru mumahanga ko ntabantu wishwe n’ingabo ze, ko ahubwo abapfuye nabo yabaliraga kuntoki, bapfuye kubera umuvundo, ngo abasilikari [ba APR] barashe hejuru impunzi ziriruka nuko abapfuye baguye mumuhindano.
Nonese ko yemeye rapport ivuga ko hapfuye 8.000 iKibeho [uretseko hali n’iyongeraho ko plus de 20.000 sont portés disparus] , ikikibazo cy’abaguye iKibeho, Twagiramungu yagitsindilira ate Paul Kagame nahowe akakipakurura, kandi ministre we, Dr. Bihozagara Jacques, yarahamijwe n’urukiko rw’aba Biligi ko gouvernement yalimo yakigiramo uruhare?
 
3. Bishoboka bite ko  wagira Juvenal Habyarimana na Paul Kagame intwari icyalimwe kandi uziko umwe aliwe wishe undi?
Faustin Twagiramungu ati intwali ni Musinga Yuhi na Rukara rwa Bishingwe.
Nubwo Rukara rwa Bishingwe atishe Yuhi Musinga, aliko urwango hagati yabo rwali kimwe n’urwali ruli hagati ya Kagame na Habyarimana, kandi iyo abaBiligi badakingira Yuhi Musinga ikibaba, Musinga niwe uba yarabambwe na Rukara, Kagame ntaba yaravutse. Muzambwire impamvu aha ubutwari Musinga na Rukara rwa Bishingwe, aho kubuha abaBiligi babambishije Rukara bagatuma Yuhi abyara uwabyaye Kagame akamugira premier ministre!
 
4.Uretse rero n’ibyo Faustin Twagiramungu avuga bimubabaza kubwa Yuhi Musinga, na Paul Kagame, mukwikoma abaBiligi ngo kuko alibo bakuyeho ingoma ya Yuhi Musinga, yirengagizako iyo ingabo z’abaBiligi zidatabara uliya mwene Kanjogera/Kabare, aliwe Yuhi Musinga, uyu aba yarabambwe na Rukara afatanije n’abakiga akili muto.
 
5.Ikindi gikabiji kuli  Faustin Twagiramungu, n’uko atabona ko Mungu wamukijije muli 1994, alinawe wakijije Urwanda rwari rwarohamye jusqu’au sommet mw’isayo y’amahano, maze Mungu akazana Mutara Rudahigwa, uliya waje gutura Urwanda Yezu-Christu kuli 26-27-28 Octobre 1946. Twagiramungu Faustin ntiyigeze amenya ko nyuma ya Ruganzu Ndoli ntayindi ngoma yazaniye Urwanda amahoro arambye [25 ans] uretse iya Rudahigwa, ko Musinga yagiyeho muntambara, alinda avaho igihugu kirinzwe n’abaBiligi kubera umutekano wabuze cyane cyane mumajyaruguru.
6.Faustin Twagiramungu yemera mungu ko yamukijije intambara yo muli 1994, agakeza umwami Musinga, aliko ntiyigeze abona ko iliya Consécration du Rwanda au Christ-Roi ali prophétie de Daniel réalisée, alinayo iha icyizere abanyarwanda bemeye kubatizwa nka Rudahigwa ko babaye ababa abana baBikiramariya kandi bali mugihugu cyatowe, cya Yezu-Christu.
7. Faustin Twagiramungu ntabona ko uliya Yuhi Musinga, umwana wa Kanjogera kuli musaza we, Kabare, bazanye ibyangwa n’Imana muli Cour du Rwanda kuburyo nabaliya  baragore avuga [doreko abo nashoboye kubara nasanze bali 16] halimo banyirasenge/abishywa…kandi bagasenga imandwa kizira ibwami, kuko byali byarabujijwe mumategeko yashyizweho n’uwahanze Urwanda.
8.Uwo mwami Musinga utemeraga Imana yo mw’Ijuru [kandi barabeshye ngo ni IBIMANUKA] akalinda yirukanwa mu Rwanda, yanasize avumye uzamukomokaho uzabatizwa muli Kiliziya Gatolika, kandi yanasize avumye ubwoko bwe n’ubwo basangiye TOTEM y’IGIKERI, kuko yategetse abagaragu be gutunga kumushito w’icumu ibikeri babonye byose, batababaliye n’ibihaka, mbere yuko yima ingoma officiellement. Uwo ni umuvumo kandi uw’umuntu mukuru ntujya wibulira.
Uwo mwami rero wavumye abe bose, niwe Twagiramungu Faustin yagize intwari, akaba anamushakira imva y’ubutwari mu Rwanda kandi yemeza ko ntawe uzi aho yahambwe muli Congo.
9.Kulibi byo kutamenya aho yahambwe n’urwo yapfuye, Faustin Twagiramungu arabeshya, kuko uretseko na Ndahindurwa wabyariwe na Musinga mubuvumo yapfiriyemo  azi uko se yapfuye, ibizwi byerekanako ahubwo ali Faustin Twagiramungu utamenye amapfire y’intwari ye.
Ibyanditswe n’abazungu kandi bifite references zizwi, byerekana ko  kuva Yuhi Musinga yavanwa kubutegetsi aliko akiliho, n’abihaye Imana bali baranze kubatiza Rudahigwa kurinda imyaka egera kuli 13. Rudahigwa yabatijwe aruko babonye apfuye Yuhi apfuye. Iyaba yarebaga kure, Twagiramungu yamenya ko mubyukuli, kugeza Musinga apfiriye, yali akili umwami w’Urwanda, aliko ahagarariwe n’umuhunguwe Mutara Rudahigwa.
Kuva abatijwe, Rudahigwa niwe wenyine mubami bategetse Urwanda rwasizwe na Ruganzu Ndoli wemeye kubahiliza ibyali bikubiye muli code esoterique: kwemera muburyo bw’idini ko le premier Roi du Rwanda [Roi des rois] yali descendant du lointain ancetre. Iliya liaison ikozwe par voie religieuse [Foi chrétienne], ihuza Christ-Roi na Charles Rudahigwa, umwami wa 43 nkuko code esoterique ibivuga, kugeza kuli roi David, selon la généalogie par St. Mathieu.
10.Biriya byose byarabaye kugirango ibyemerewe abana ba Abrahamu bisohore, kandi ababishaka bazasome Isaie 7&8 bazasanga ibyo Isaie avuga cyangwa abwirwa bisohorera kuli Yuhi wikangaga Rukara rwa Binshigwe muli 1929, yabura ukwemera, akomora.
Aho muli Isaie 7 niho muzasanga ko yamyaka 65, ubutegetsi bwaruguru bwali bwarigometse [kuli Kayibanda] yashiranye nabwo,  kandiko  atalibwo Musinga yakekaga ko bwamutera. Nabwo rero kuko bwaje bukandagira amategeko y’Imana nka Yuhi Musinga, bugarura ba Nyabingi…bwaje ugacibwa umutwe.
 
11.Nonese Twagiramungu Faustin ushima Rukara rwa Bishingwe ngo kuko yaciye umutwe umupadri w’umuzungu, atandukaniyehe n’uwishe abasenyeri n’abapadiri [abazungu n’abirabura]? – Si le génocide est l’intention de tuer tout ou en partie un peuple pour ce qu’il est, l’admiration d’un génocidaire comme Rukara rwa Bishingwe ne fait-il pas de Faustin Twagiramungu un idéologue du génocide comtre les messagers/serviteurs de Mungu qu’il reconnait lui-même, ironie du sort, de l’avoir sauvé en 1994?
 
12.Faustin Twagiramungu ararunda amakosa y’ibyabaye muntambara kuva muli 1990-4 kubutegetsi bwa:
- Président Habyarimana, kuko yemeye gufungura espace politique mugihe cy’intambara. Wabyumva uti koko amashyaka menshi yagabanuliye ingufu ubutegetsi maze FPR yinjilira muli izo divisions. Nibyo koko, alikose ko Habyarimana yali kugitutu cy’abazungu bashakaga ko akora multipartisme, ntakundi byarikugenda kugirango espace politique national ifunguye ntiyinjirwemo n’abatera igihugu bakoresheje imbunda baturutse hanze?
-Premier Ministre Nsengiyaremye, ngo kuko yasinyiye ko ingabo z’abafaransa ziva mu gihugu, kugirango azagirwe Ministre désigné d’Arusha.
Ibi bisobanuro bya Faustin Twagiramungu ubyumvise wali ukilimuto muli 1994 cyangwa utari wavuka, wakwibwirako Faustin Twagiramungu ntaruhare nabusa yagize mugutsinda kwa FPR, cyangwa igihe premier minister Nsengiyaremye iyo asinyira ko ingabo z’abafaransa zitaha we, Faustin Twagiramungu, atabishaka biba byarabayeho, Nsengiyaremye ntiyirukanwe mw’ishyaka!
 
Ntawe mvuzeko yali umwere muli baliya bagabo babili Faustin Twagiramungu yitwaza mubisobanuro bye, aliko ndagirango mwibutse, mbwire n’abatashoboye kumva ibyo nigeze kumuvugaho, abeshya ibintu nkabiliya.
Nanjye kiliya kibazo cyo gutsindwa kw’ingabo FAR na APR ni ukuvuga ugutsinda kwa FPR kulimo nokwica umukuru w’igihugu, nkuko Agnes yakimubajije, nakibajije nyakwigendera l’ancien premier ministre Sylvestre Nsanzimana washyizweho na président Habyarimana kugirango ashyireho gouvernement ihuliweho n’amashyaka menshi [akomeye] d’opposition muli 1991.
Yambwiyeko munshingano zikomeye yali yamuhaye, kwari ugukora ibishoboka byose kugirango ishobore guhangana n’intambara igihugu kirwana n’INKOTANYI zituruka muli Uganda.
Nakimubajije ndi kumwe n’umunyango we hafi yawose [habuzemo umwana umwe bali babuze] kuko bahungiye iwanjye murugo [du 9 au 13 avril 1994].
Mukunsubiza Sylvestre Nsanzimana yambwiyeko yali yahawe ububasha bwose kandi iyo bamukundira intambara yali kuyirwana akayitsinda, aliko uwaje kumubera ibamba ni Faustin Twagiramungu wanze kwinjira muliyo gouvernement, anabuza n’abandi bali kumwe mumpuzamashyaka balikumwe nyamarabo bali bemeye. Muli abo bali bameye akaza gucibwa intege na Twagiramungu ni nyakwigendera Félicien Gatabazi, na Mugenzi yali hafi kwemera. Ibi Twagiramungu agereka kuli Nsengiyaremye ntibyari kubaho iyo Twagiramungu ubwe aza kwemera kujya muli gouvernement ya Sylvestre Nsanzimana.
N’ibyo Faustin Twagiramungu agereka kuli Juvenal Habyarimana ko yemeye multipartisme muntambara ntacyo byali gutwara gouvernement ilimo amashyaka menshi iyobowe na premier minister Sylvestre Nsanzimana, kuko ubusugire bw’igihugu nibyo byali base de ce gouvernement.
Ikibazo gikomeza kugaruka munzira ya Faustin Twagiramungu ni ikintu Sekibi akoresha cyane mubantu cyitwa “pride or selfishness”, ukwiyemera, akumva aliwe kamara. Ntanarimwe Faustin Twagiramungu yigeze yemera gushyirahamwe n’abandi ataliwe uzategeka ubwo bumwe, iryo shyirahamwe, iyo gouvernement, cyangwa agategekwa n’uwo yihitiyemo umwemerera ko azamuvugiramo kandi akemera kuzamuha uwo mwanya nyuma.
Byaragaragaye muli MDR [Twagiramungu: Président, ashyiraho premier ministre Nsengiyaremye, amukuraho ashyiraho Mme Uwilingiyimana, yishyira kuli liste muli Accord d’Arusha, yanga gushyira Nsengiyaremye muli gouvernement du FPR kuko yibwiraga ko azaba Président après la transition kandi yumva Nsengiyaremye nawe agifite iyo migambi; bose bibwiragako le passage au poste de premier ministre désigné était la seule voie politique légale de conquérir le pouvoir au Rwanda conformément aux Accords d’Arusha. Après son échec au gouvernement d’union, évincé par son ministre de la defense en 1995, Faustin Twagiramungu s’est imposé comme président des associations politiques comme  FRD, UFDR, DRI, CPC…. Ibi se bitaniyehe n’ibya Kagame arwanya?
Noneho n'abaBiligi bamushyize kuli regime de soumission, baramwumvisha ko bamurinze; nawe ubu aziko aliho kubwabo. Ese umunsi bamubwiyeko ikibazo cyumutekanowe bakirangije na Paul Kagame, yenda ntanicyigeze kibaho, bakamutegeka gutaha akaba minisitiri w'intebe wa Paul Kagame, ntazaba aroshye abo yijeje impinduka mu Rwanda?   
Conclusion
Ndibaza icyo abo bana Faustin Twagiramungu ahamagarira kwinjira mw’ishyaka rye azabamalira, kuko iyo ukulikiranye ibyo avuga mugihe cy’isaha imwe gusa, usanga ibinyoma byuzuyemo aribyo byinshi kurusha ibisubizo by’ukuri yatanze.
Twagiramungu namenye ko A.Kagame atanditse imivugo yikuriye mumutwe we, ahubwo yanditse ibyo yahawe n’abasizi babiherewe impano kandi inyigisho zirimo iyo zubahirizwa igihugu ntikiba cyarageze iwa Ndabaga. N’ubwo ibyo A.Kagame yandikiye abanyarwanda ataribyo kubera impamvu zo kuba umuntu, burya ukuri yakwandikiraga abanyamahanga. Urugero ni ibya ruliya rupfu rwa Musinga yemeza ko abanyarwanda batazi kandi byanditse.
Faustin Twagiramungu n’abandi bamenye ko Rwanda, “means the universe”, rwagiyeho aruko région du Nord ihujwe na Région du Sud, ibyo kandi byabaye muli 1510 [Jan Vansina], ziliya régions naturelles rero Nord/Sud nizo zifite ireme kurusha des fausses ethnies, heureusement ko zo zigihanyanyaza kubana mubumwe. Kwitwa rero kuliya, ntabwo ari umuntu usanzwe wabitekereje, liliya zina lili muli gahunda ndende ifite igihe itangilira [Voir Poeme Impakanizi], kandi inafite igihe irangira.
Nimureke twige kandi dukunde kuvugisha ukuli, twubahane, kuko na nyina wundi abyara umuhungu, bugacya bwitwa ejo, sakindi ikabyara ikindi. Nitumenyako Abatubyara ari bamwe, tuzasabana imbabazi, kandi tuzazihana, kuko kwiyobora byaratunaniye, aho twinjizaga Sekibi mubwatsi bw’Imana, none tukaba twabuze intama n’ibyuma, tuzareke rero Imana itwiyoborere.
Ndi Semahoro    
MAY 18, 2014 PUBLIC
"Blessed Mother says, "Praise be to Jesus". 
"Today, I invite you to open your hearts wider to God's Grace. Dear children, you must not hold grudges against one another. Unforgiveness presents a barrier between your heart and the Heart of My Son. This barrier is a weapon Satan uses to block the most profound graces from entering your heart." 

"Pray for those you regard as enemies or those whom oppose you. God may not be happy with them either. They need to open their hearts to repentance, but, so too, do you if you are unforgiving." 
"When you forgive, the door opens His Heart to your every petition. He is free to consume your whole heart with Love. He is not restricted in the ways He inspires and uses you. Your will is not a barrier to His Divine Will." 
"Forgiveness always opens the door to God's Good. Pray for the grace to forgive." 











__._,_.___

Posted by: SHEMA <shimamungu@gmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

Sponsors:

http://www.rencontressansfrontieres.com
http://www.intimitesafricaines.com
http://www.foraha.net
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“When the white man came we had the land and they had the bibles; now they have the land and we have the bibles.”