TURAGAYA POLITIKI YA USA, UK, SOUTH AFRICA, N'ABANDI MU RWANDA KUKO BAKOMEJE KUGENDERA KURI POLITIKI Y'ABAKORONI YASHENYE U RWANDA KANDI TURASABA KO IBYO BYAKOSORWA
Nk'uko mwabibonye, muri ibi bihe hadutse inkubiri yo kubuza amahwemo muri politiki (mu Rwanda no muri opposition) abantu bose bashyira gahunda imbere zituma abanyarwanda basabana ndetse ibyo bintu bikagenda bigafatira abantu nkatwe bazwiho amateka ajyana n'ubusabane bw'abanyarwanda n'amoko yabo. Ibyo ndetse birenga politiki bigahinduka itsembabantu ridukorerwa hakoreshejwe uburyo bwose bwo guheza bamwe abandi nabo bagakoresha gahunda yo kwicana ku isura muburyo systématique kandi bigahora bigaruka uko ibihe bigenda byicuma.
Buri wese agomba kumenya ko ibyo bishingiye muri politiki y'ubukoroni igikomeza ishingiye kungingo yo kurushaho gutandukanya abanyarwanda bashingiye kubuhutu n'ubututsi hamwe no gutandukanya abantu bishingiye kubukiga n'ubunyenduga kubireba abahutu.
Buri wese agomba kwibukako mumyaka ya kera abakoroni b'ababirigi bakiza, politiki yabo yashingiye kugutandukanya abahutu n'abatutsi cyane cyane batsindagira ibyo bitaga ko biranga umuhutu n'ibiranga umututsi.
Ibyo byakurikiwe no guheza bamwe mumashuri ngo batajijuka. Si n'ibyo byonyine hari n'ibindi. Ibyo ariko byashimangiwe cyane cyane no gutandukanya abahutu n'abatutsi cyane bakora groupe y'abahutu batuye ukwabo kugirango hataba gukomeza gusabana hagati y'abahutu n'abatutsi . Muri uko gushyira iyo gahunda mubikorwa, bafashe abatutsi bari batuye muturere tw'urukiga cyane cyane Rughengeri babimurira mu Bugesera. Ndetse byageze n'aho hatangwa amamodoka yo kwimura abatutsi abajyana mukarere k'ubugesera.
Ibihe byakurikiye iyo groupe yabumbwe kungufu kugirango ibe groupe itavangiye ndetse idaturanye n'abatutsi (kuko abaturanyi b'abatutsi babimuye kungufu), niyo yashyizwe kubutegetsi. Ndetse hari amakuru avuga ko abanyepolitiki b'abanyenduga bishwe bimaze guhabwa umugisha n'abahoze ari abakoroni b'u Rwanda kuko système yari iyobowe na Habyarimana Juvenal yatinyaga abazungu cyane kuburyo ntacyo bari bukore batabiherewe umugisha n'abazungu bari bashyigikiye ubwo butegetsi.
Ikigomba kumenyekana n'uko hari abumva ari abatutsi kurusha uko binyumvamo ubunyarwanda kandi ubwo bututsi bwabo bakaba babukomeyeho.
Hari abanyarwanda biyumvamo ubukiga kurusha uko biyumvamo ubunyarwanda kandi ubwo bukiga bakaba babukomeyeho
Hari abanyarwanda biyumvamo ubunyanduga cyane ariko bakagira inzitizi ko abo bantu ari nyamwishi bigatuma batagira imyitwarire yabafasha mukwirundarunda nk'uko abari nyamuke bibohera.
Hari n'abanyarwanda natwe turiho twiyumva nk'abanyarwanda ndetse dushyize imbere ubunyarwanda kurusha ubuhutu n'ubututsi ndetse n'ubukiga n'ubunyanduga.
Ikibazo cy'u Rwanda aho giherereye rero n'uko muri ibi bihe usanga abashyize imbere ubunyarwanda n'ubusabane hagati y'amoko y'abanyarwanda bose n'uturere twose, usanga haradutse système ya genocide idukorerwa. Imbere mugihugu abatekereza nkatwe duhohoterwa na FPR, naho hanze iyo y'u Rwanda iyo genocide irimo iradukorerwa na bamwe biyita ko bari muri opposition na diaspora, abo bakora iyo genocide bagashyigikirwa n'abagikomeye kuri kuri gahunda y'abakoroni badashaka ko umuhutu yegera umututsi (vice versa).
Muri iyi minsi mwarabibonye ko igihe abanyarwanda twese tumaze kunga ubumwe bushingiye kuri cause y'uko abavictimes bose bakwiriye gusabana, nabo bahise bakabya umurego mubikorwa byabo b'ubwicanyi n'ubugizi bwa nabi. Ikibazo cy'abahutsi cyahinduwe intwaro. Abanyamashyaka dushyira imbere ubumwe bw'abanyarwanda turahezwa hamwe na hamwe nta mpamvu cyangwa tukiyenzwaho.
Muri iyi minsi muri opposition, hadutse na za groupes politiques zimwe zigamije gucamo ibice abanyarwanda zigendeye kumyaka y'ubuvuke, kubitekerezo n'ibindi kuburyo bageza n'aho bamwe bibagirwa ko amashyaka yose arimo abantu b'imyaka yose ndetse n'ingeri zose z'ibitekerezo.
Nko mubihe bishize oppositition yari isanzweho, twari twatangiye kunga ubumwe hagati y'amashyaka yose intambwe kuyindi ndetse byari birimo no kwihuta (reba itangazo ryometse kuri iyi nyandiko ry'inama y'amashyaka) . Njye ndibukako mubihe bishize nari nashoboye guhuza amashyaka agera kuri ane munama hamwe n'izindi organisations za société civile. Nkurikije amakuru yangezeho n'uko byari biteye ubwoba abarwanyaga iyo nama ngo itaba, bavuga ko bafite ubwoba ko abanyarwanda tugiye kwiyunga
Niba abanyarwanda dushaka gutera imbere tukunga ubumwe, ningombwa ko twe abanyarwanda batinyuka gusabana, twemera tukaganira ntakurobanura amoko n'uturere ariko cyane cyane tukamara ubwoba abakomeye kuri politiki y'ubukoroni ishingiye ku gutandukanya abahutu n'abatutsi ndetse ikongera igatandukanya abakiga n'abanyenduga.
Kuri iyi ngingo ningombwa kugaya cyane politiki y'ibihugu biherutse kwinjira mubibazo by'u Rwanda nka USA, UK, South Africa n'ibindi kuko bakomeje kugwa muri uwo mutego w'abakoroni wo gucamo ibice abanyarwanda abandi bagahonyorwa ndetse bagakomeza kwicwa. Ndasaba ibyo bihugu byose ko byafata umurongo mushyashya ny'uyu uhuza abanyarwanda bose kandi bagahagurukira gukangura abakigendera kuri politiki y'abakoroni yashenye u Rwanda ndetse ikaba ikomeje kurusenya.
Bitangarijwe I Bruxelles tariki ya 28/05/2014
RUTAYISIRE Boniface
President w'Ishyaka Banyarwanda akaba na Président w'association y'abavictimes TUBEHO TWESE ASBL
Tel : (32) 488250305
On Monday, May 26, 2014 5:17 PM, TUBEHO VictimRwanda <infotubeho@yahoo.fr> wrote:
De: BONIFACE HITIMANA <bonihiti@yahoo.fr>
Objet: IMYANZURO Y'INAMA I BRUXELLES YAHUJE AMASHYAKA YA OPPOSITION 06/12/2009
Date: Mardi 22 Décembre 2009, 18h24
Objet: IMYANZURO Y'INAMA I BRUXELLES YAHUJE AMASHYAKA YA OPPOSITION 06/12/2009
Date: Mardi 22 Décembre 2009, 18h24
|
------------------------------------------------------------------
On Monday, May 26, 2014 6:43 PM, "TUBEHO VictimRwanda infotubeho@yahoo.fr [RwandaLibre]" <RwandaLibre@yahoogroups.com> wrote:
Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe nshuti z'u Rwanda,
Nk'uko mubibona muri opposition nyarwanda muri iyi minsi, ibintu bikomeje guhinduka mumashyaka ya opposition uko bukeye n'uko bwije. Uyu munsi ni RNC yahindaguye ubuyobozi n'abayobozi, ejo hashize hari ivuka rya CPC na PS Imberakuri isa n'iyahuye n'ibibazo ariko hakaba hari inkuru nziza itagira uko isa itangiye gukwira hirya no hino ko Ntaganda washinze PS Imberakuri ashobora gufungurwa mubihe bya vuba.
Naramuka afunguwe rero bizagenda bite ibya PS Imberakuri yiyunze na FDLR na RDI? Bizamera nka FDU-RNC igipande kimwe kigume muri CPC ikindi kiyoborwe na Ntaganda mu Rwanda ?
Icyo nabwira abanyarwanda n'uko iyo habaye impinduka muri ubu buryo muri opposition, ntawe ugomba kugira impungenge yibaza ko hari icyo byadindiza.
Oya rwose ntagishobora kudindira cyangwa gusubira inyuma kuko kuri ubu opposition yubatse kuri za mouvances zinyuranye. Muri izo mouvances harimo imwe igizwe n'ishyaka Banyarwanda na MRP Abasangizi n'andi mashyaka turimo tuganira bifuza kujya muri uwo murongo.
Iyi mouvance y'ishyaka Banyarwanda isangiye n'andi mashyaka, ni mouvance y'urukuta rukomeye cyane muri opposition kuko niyo yazamuye cause y'abavictimes bose kandi iyi cause muri ibi bihe yabaye iy'amashyaka yose ya opposition.
Iyi mouvance y'ishyaka Banyarwanda ifite amateka n'ibikorwa byinshi kandi ni mouvance yita kukibazo cy'impunzi, ikibazo cy'inigwa ry'itangazamakuru mu Rwanda, ikibazo cyo kugira système nshya ya demokarasi mu Rwanda itazagira uwo iheza, Gusabana hagati y'amashyaka n'abanyarwanda, etc. Ndetse iyi mouvance yiyemeje kongera umurego mu gukorana n'andi mashyaka yose n'abantu kugiti cyabo afite mushingano zabo biriya bibazo bivuzwe n'ibindi.
Hari kandi undi mwihariko ko twe turi mouvance ivuga ukuri kandi ikaba itagira aho yiheza n'ubwo intagondwa zimwe zibifata nabi kuko bo bamenyereye ko umuhutu agomba kwangana n'umututsi umwe ntiyegere undi. Ikintu cyo gusabana hagati y'amoko cyangwa abadahuje ibitekerezo, icyo nicyo cyabuze muri opposition hanze y'igihugu n'imbere mugihugu. Gusabana hagati ya opposition yose bigiye kurushaho koroha kuko icyo batavugagaho rumwe cya genocide hutu na genocide tutsi cyacyemutse kuburyo amashyaka yose abyemera kimwe. N'uwo muzajya mubona anyuranije n'abandi ntimukamufate nk'ishyaka bizajya biba we kugiti cye bitewe n'impamvu ze bwite zishingiye kubibazo bye. Kuba rero iyo ntambwe yaratewe, ubusabane bugiye kuba bwinshi kandi FPR n'amacuti yayo ntibazongera kugira aho bagera bacamo ibice opposition bitwaje icyo kibazo. Buri wese abwire abanyamahanga bari bakiri mumurongo wo kwinangira ko iyi ntambwe yamaze guterwa na bose muri opposition nyarwanda kumashyaka yose. Iyi ngingo tuzayigarukaho byumwihariko.
Ikibazo gikomeye ahubwo kirimo kigwa na mouvance yacu ni ukureba uburyo abantu bo mugihugu twabavana mumurongo wo kubona opposition nk'abanzi nk'uko babyigishwa na bamwe b'intagondwa bo muri FPR. Ibyo biradusaba gusatira FPR tukayumvisha ko kuba tudahuje ibitekerezo na FPR ari ubukungu bw'u Rwanda kuburyo bitavuze ko turi abanzi b'abanyarwanda FPR iyobora mugihugu. Aha rero biradusaba kubona uburyo bunoze bwo gukemura icyo kibazo. ibitekerezo bya buri wese birakenewe.
Abari muri opposition twese nituramuka twemeye ko bibujijwe guhura ndetse no gusabana n'abantu bari mugihugu bizaba ari ikosa rikomeye ry'amateka kandi bizagira ingaruka kubantu bose baba abo muri FPR cyangwa opposition ndetse na za generations zindi zizabaho. Na none nitwiheza muri opposition ntidusabene hagati yacu ndetse ngo twongere dusabane n'abo mugihugu, tuzaba dukinnye umukino w'intagondwa za FPR hamwe n'intagondwa zo muri opposition kandi intagondwa z'impande zombi ntacyo zizamarira igihugu ndetse ni nke cyane. Hakorwe iki rero kugirango urwo rugamba abashyira mugaciro turutsinde twaba abari hanze cyangwa abari mugihugu ?
Uru rugamba dutangiye rero ni urugamba rutarwanywa n'abanebwe cyangwa abanyantege nke mubitekerezo cyangwa gutinyuka. Ndetse ni urugamba rutarwanywa n'intagondwa zaritswe n'urwango rw'uturere, amoko n'ibindi. Buri wese rero wumva urushoboye atumiwe kuri uru rugamba yaba ari mu ishyaka runaka cyangwa kugiti cye. Twe kuba kumwe natwe ntabwo bisaba ko tugirana amasezerano y'ubufatanye ahubwo ni ukumva uri mumurongo wacu utari uwo intagondwa izo z'impande zose.
Kubijyanye n'ibibazo biri muri opposition mumashyaka amwe he kugira uhungabana nabona amashyaka amwe arimo kwivurugurura cyangwa guhura n'ibibazo. Ntawe ugomba guhangayika kuko mouvance ibarebera kure mwese kandi ikaba igizwe n'ishyaka Banyarwanda rikorana n'ayandi yose turahari. Ibibazo ntagihe bitabayeho muri opposition mumashyaka yose kandi ntacyo byahungabanije kuko ishyaka Banyarwanda ryagumye riba ijisho ry'andi mashyaka n'abanyarwanda muri opposition nyarwanda. N'ubu rero turahari kandi urugamba rw'amahoro rurakataje.
Ibitekerezo bya buri munyarwanda birakenewe kuko iri ni ikoni naryo rikomeye cyane mumateka y'u Rwanda.
Ndabashimiye
Bitangarijwe i Bruxelles tariki ya 26/05/2014
Rutayisire Boniface
Président w'Ishyaka Banyarwanda akaba na President wa TUBEHO TWESE
Tel : (32) 488250305
------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------
On Monday, May 26, 2014 5:17 PM, TUBEHO VictimRwanda <infotubeho@yahoo.fr> wrote:
De: BONIFACE HITIMANA <bonihiti@yahoo.fr>
Objet: IMYANZURO Y'INAMA I BRUXELLES YAHUJE AMASHYAKA YA OPPOSITION 06/12/2009
Date: Mardi 22 Décembre 2009, 18h24
Objet: IMYANZURO Y'INAMA I BRUXELLES YAHUJE AMASHYAKA YA OPPOSITION 06/12/2009
Date: Mardi 22 Décembre 2009, 18h24
On Monday, May 26, 2014 12:36 PM, "TUBEHO VictimRwanda infotubeho@yahoo.fr [banyarwandaresearchcenter]" <banyarwandaresearchcenter@yahoogroupes.fr> wrote:
En date de : Mar 22.12.09, BONIFACE HITIMANA <bonihiti@yahoo.fr> a écrit :
De: BONIFACE HITIMANA <bonihiti@yahoo.fr>
Objet: IMYANZURO Y'INAMA I BRUXELLES YAHUJE AMASHYAKA YA OPPOSITION 06/12/2009
Date: Mardi 22 Décembre 2009, 18h24
__._,_.___
Posted by: TUBEHO VictimRwanda <infotubeho@yahoo.fr>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (6) |
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news: http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
Sponsors:
http://www.rencontressansfrontieres.com
http://www.intimitesafricaines.com
http://www.foraha.net
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news: http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
Sponsors:
http://www.rencontressansfrontieres.com
http://www.intimitesafricaines.com
http://www.foraha.net
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-
.
__,_._,___
No comments:
Post a Comment