Pages

Friday, 27 December 2013

[RwandaLibre] Re: *DHR* IYO BANENZE RUKOKOMA BAGARURA RUSESABAGINA, BIRASHEKEJE CYANE ABABIKORA WAGIRANGO NTA BWENGE BAGIRA BUZIMA

 

"Rusesabagina akiza mubya politiki bose baramuhururiye kuko yaje avuga ko yahawe igihembo na Bush. Mu minsi yakurikiye ariko byagiye biyoyoka asigara nta n'umwitayeho na gato, ni gutyo abanyarwana bakora. Ba Rudasingwa nabo bakiza ni gutyo byagenze barabahururiye, ariko uko ibihe bikomeza kwicuma ubu noneho basigaye babatera imijugujugu y'amagambo kuburyo nibakomeza ahubwo bazageza aho baterwa amabuye nyamabuye", Tubeho Twese.

Bwana Tubeho Twese, ibyo uvuga ni ukuri rwose.
Gusa njye aho ntemeranya nawe ni hariya ugira uti:
 
"Amahanga agomba kwitondera u Rwanda kuko abanyarwanda si abantu basanzwe. Ibyo kubaragira ubabeshya ngo uyu n'uyu azaba iki n'iki ni imikino basuzugura cyane nk'uko kuri ubu mubashyizwe imbere bose mubihe bishize aribo ba Rukokoma na Rusesabagina, usigaye ubavuga ahubwo benshi mubanyarwanda bagasesemukwa kandi mbere barabahuriraga ugasanga kumbuga za internet barabavugaga buri munsi icyumweru kigashira amezi agashira".
 
Icyo nzi ni uko abanyarwanda bari mu gihirahiro. Bakeneye byihutirwa umuleader bibonamo bose. Kubera ko bababaye bihagije, bakaba kandi basonzeye impinduka byihutirwa, abenshi muri bo ntibashaka kwongera kwishora mu bintu babona ntaho bizabageza. Niyo mpamvu ubona abenshi muri bo ari indorerezi aho kuba abogezi cg abakinnyi.
Abenshi muri bo bararekereje bucece bategereje kuzasimbukira ku nsinzi aho izava hose peu importe uwo izaba iturutseho kabone n'iyo baba nta ruhare na rumwe bazaba baragize muri iyo mpinduka. Niyo mpamvu abenshi mu banyarwanda babona umuntu ukurikirana ibya politiki y'iwacu umunota kuwundi bakamubaza ngo muzaducyura ryari? Ninayo mpamvu abanyarwanda benshi bavuga ko nta shyaka barimo ariko mu kwinubira ko nta gikorwa ngo duhashye iriya ngoma bakaba aba mbere.

Iyi myumvire n'imikorere ikocamye y'abanyamewanda niyo ikomeje gutinza iyo mpinduka abanyarwanda twese dusonzeye. Si amahanga ( services secrets) aduheje mu gihirahiro nk'uko ubivuga. Nitwe ubwacu tutazi icyo dushaka n'uburyo twakireraho.
Et pourant abanyarwanda baramutse bashyize hamwe iriyo ngoma mpotozi ntiyamara kabiri. Abo banyapolitiki bishingikiriza ba mpatsibihugu niba koko aribo badutobera kuki tutabaha akato ngo twikomereze? Habuze iki?
 
Ubwo Mme Ingabire yatahaga hari benshi babyakiye neza abandi bakomeza guseta ibirenge bati ntawamenya niba ataraguzwe!
Aho amariye gufungwa (2010) abenshi baradohotse, abandi bati dushyigikiye intwari Ingabire ariko ntidushyigikiye ishyaka rye, FDU-Inkingi!

Ntegereje kumenya gahunda z'aba bantu bavuga ko bashyigikiye Mme Ingabire ariko ko badashyigikiye ishyaka rye, kandi ariryo ryonyine akesha statut politique afite ubu kandi akaba akirikeneye ubu kurusha uko yari arikeneye mu minsi yashize mbere y'ikatirwa rye, ngo rikomeze rimufashe iyi nkundura yatangije kandi idateze guhagarara.

None se ko gushyira hamwe kw'abanyapolitiki bacu bikiri kure nk'ukwezi twavuga ko nta nsinzi abanyarwanda bazigera bageraho mu minsi iri imbere?

Oya. Impinduka yo nta kizatubuza kuyigeraho. Ishobora kuzanyura muri imwe muri izi nzira uko ari enye:
 
Inzira enye z'irangira ry'ingoma y'igitugu ya Kagame na FPR-Inkotanyi
Parution: Tuesday 17 December 2013, 18:16
Par:Prosper Bamara

http://leprophete.fr/news.php?id=375 


On Dec 25, 2013, at 22:07, TUBEHO VictimRwanda <infotubeho@yahoo.fr> wrote:

 
MWABYITEGEREJE KO YA MIKINO YO GUTUMA ABANTU BAZINUKWA POLITIKI KURUSHAHO IGARUTSE ? IYO BABONYE ABANYARWANDA BANENZE TWAGIRAMUNGU FAUSTIN BAGARURA RUSESABAGINA

Kubantu batumva uko système irindagiza opposition ikora, turagirango murebere kuri ruriya rugero rw'abantu bumvise tuvuze ko Twagiramungu Faustin tumunenze ko nta vision agira noneho bagahita bazana Rusesabagina utaherukaga no kuvugwa.

Kubatabizi turagirango tubabwire ko muri izo manipulations zikorerwa abanyarwanda bo muri opposition babadindiza, usanga ababikora bahanganisha Twagiramungu Faustin na Rusesabagina. Ibyo babikora buri wese muri abo babiri bamuvuga mukerekezo cyo kugaragaza ngo niwe waba umukuru w'igihugu. Iyo ubyitegereje uko bikorwa usanga système ibikora isa n'igizwe n'abarwayi kuko ubona bibeshya ko aribyo bihangayikishije abakora politiki. Iyo babuze uko bavuga umwe muburyo positif usanga noneho bamuvuga bamutuka. Muri make usanga basa n'abahora mu iyamamaza rihoraho.

Akenshi ababizana kumbuga ni abantu bafitanye contact na za services secrets kuburyo usanga basa n'ababihatirwa kuburyo n'ubuze icyo avuga atangara kugirango uwo muntu akomeze avugwe.

Namwe murabibona ukuntu nka kuriya bahise bahuruza Rusesabagina igihe babonye Rukokoma bamunenze. Muri make ubashyira imbere bombi ni service secret imwe uretse ko yiyoberanya igaturuka impande zinyuranye no mubantu banyuranye.

Abatamenyereye ibya opposition nyarwanda rero ngirango ibi birabafasha kubona uburyo idindizwa ishyirwa imbere abantu bashinzwe kurangaza abandi. Iyo bikozwe kuriya hari n'abamarana bumva ko aribo bagomba gushyirwa imbere ngo bazabe ba perezida kuburyo ubona ko benshi mubakora politiki baba bahindutse nk'abana iyo binjiye muri iyo mikino.
Nk'ubu koko utari umurwayi ninde wakwemeza ko azaba perezida w'igihugu kandi igihugu kiri mungorane zerekana ko gishobora kugwa no mukaga karenze ako cyaguyemo mbere!!!. Ese utekereza ko yagirwa perezida bigakunda afite ubwenge buhagije bugenewe umuntu usanzwe ?

Twebwe aho kugirango abo banyamahanga bakomeze basuzugure abanyarwanda bababeshya muri ubwo buryo bwo kubaragira, abakunze kugwa muri uwo mutego, nimukore liste y'abashaka kuba abayobozi bakuru maze tubagabagabanye imyanya mbere y'igihe maze mutange amahoro burundu.

Buri wese yibukeko nyuma ya Kagame igihugu kizayoborwa na Perezida w'icyubahiro udategeka kugirango nibura bice intambara y'abarwanira agasongero k'igihugu kugeza ubwo boreka igihugu. Igihugu kandi kizaba gifite premier Ministre uva mumatora uyobora gouvernement kandi akaba afite ububasha bwose ndetse akaba yungirijwe n'aba vice premier ministre batari munsi ya batatu kandi bafatanya na Premier ministre gufata ibyemezo bikomeye.

Muri iyo myanya abamamaza Rusesabagina barifuza uwuhe? Abamamaza Twagiramungu barifuza uwuhe, abamamaza abandi barifuza iyihe myanya?
Igitangaje n'uko iyo ubajije gutya, kubera ko ibyo bakora ataribo babyituma, abenshi ntacyo bagusubiza kuko ababatuma b'abanyamahanga iyo babona bagiye kumenyekana barakwepa.

Buri munyarwanda ukora politiki nakure mubitekerezo yumve ko système irinda Kagame iteranya aba opposants babashuka ngo runaka bazamugira iki n'iki. Ibyo mubivemo ni ukwisuzuguza cyane; Buri wese ukora politiki yumve ko iyo ibintu bihindutse nta hantu na hamwe bijya byoroha ko bafata runaka bakamushyira ku butegetsi kuko abaturage barahaguruka ukareba aho wababonye ukayoberwa. Nta hantu na hamwe muri ibi bihe amahanga ashyiraho umuntu ngo amare kabiri. Kuby'u Rwanda byo ni ukwibeshya cyaneeeee kuko abanyarwanda babitse ibintu byinshi bibi muribo mumitima kuburyo utazi uko bakora réaction haramutse habaye impinduka kandi buri munyarwanda yarababaye cyane kuburyo asa n'uwaciye mumahugurwa.

Urugero kandi wafata rwa hafi, ushatse wanareba uko bakiriye Rusesabagina muri politiki. Rusesabagina akiza mubyapolitiki bose baramuhururiye kuko yaje avuga ko yahawe igihembo na Bush. Muminsi yakurikiye ariko byagiye biyoyoka asigara nta n'umwitayeho na gato, ni gutyo abanyarwana bakora. Ba Rudasingwa nabo bakiza ni gutyo byagenze barabahururiye, ariko uko ibihe bikomeza kwicuma ubu noneho basigaye babatera imijugujugu y'amagambo kuburyo nibokomeza ahubwo bazageza aho baterwa amabuye nyamabuye.

Amahanga agomba kwitondera u Rwanda kuko abanyarwanda si abantu basanzwe. Ibyo kubaragira ubabeshya ngo uyu n'uyu azaba iki n'iki ni imikino basuzugura cyane nk'uko kuri ubu mubashyizwe imbere bose mubihe bishize aribo ba Rukokoma na Rusesabagina, usigaye ubavuga ahubwo benshi mubanyarwanda bagasesemukwa kandi mbere barabahuriraga ugasanga kumbuga za internet barabavugaga buri munsi icyumweru kigashira amezi agashira. N'imbere mugihugu, ahenshi FPR yagiye ifata abantu bavuye hanze ikabanyanyagiza mugihugu hose ngo bage kuhitoreha babe abayobozi. Iyo witegereje ariko usanga bo bajyanywe hirya no hino ngo bategeke aba kavukire hasigaye mbarwa kuko abaturage bagenda babigizayo ukumirwa. Abavuga rero ngo FPR nihirima igihugu kizategekwa na runaka baribeshya cyane kandi bazabibwirwa n'amateka. Abanyarwanda ni abantu badasanzwe iyo habaye impinduka. Abashukishwa bakabyemera n'uko ntabwenge buzima bagira.

Kubera rero iyo mikino yo kurangaza abanayrwanda izwi, ababikora mubihagarikire aho, uvuzwe avugwe kugikorwa yakoze ariko bitari ugukinisha abanyarwanda kuko bituma abanyarwanda barushaho kuzinukwa politiki.
25/12/2013
TUBEHO TWESE
--------------------------------------------------------------

 

__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (2)
Recent Activity:
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com 
.To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com
.To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:

http://amakurunamateka.blogspot.co.uk/

http://ikangurambaga.blogspot.co.uk/

--------------------------------------------------------------------------
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“When the white man came we had the land and they had the bibles; now they have the land and we have the bibles.”