Pages

Friday, 27 December 2013

[RwandaLibre] Abepiskopi ba Kiliziya Gatolika y’u Rwanda na bo baragaya gahunda ya «Ndi Umunyarwanda».

Abepiskopi ba Kiliziya Gatolika y'u Rwanda na bo baragaya gahunda ya
«Ndi Umunyarwanda».

Photo: Mgr Smaragde Mbonyintege, Umuyobozi w'Inama y'Abepiskopi gatolika

Abepiskopi ba Kiliziya Gatolika y'u Rwanda baratunga agatoki kandi
bakagaya ibinyoma byinshi byubakiyeho gahunda ya « Ndi Umunyarwanda ».

Mu nama yabo isanzwe y'igihembwe cya kane cy'umwaka w '2013 yateranye
kuva kuwa kabiri taliki ya 10 kugera ku italiki ya 13 Ukuboza 2013,
Abepiskopi gatolika basuzumye ingingo nyinshi zari ku murongo
w'ibyigwa ariko baza no kugusha ku ngingo yerekeye gahunda ya « Ndi
Umunyarwanda » ikomeje kwamaganwa n'ibyiciro binyuranye
by'Abanyarwanda n'abanyamahanga birimo abari muri Sosiyete sivile
n'Abanyapolitiki batavuga rumwe na FPR.

Benshi bahuriza ku ngigo zikurikira :

1.« Ndi Umunyarwanda » yubakiye ku irondakoko rishaka kwambika ibara
Abahutu bose ngo bagomba gufatwa nk'Abajenosideri, harimo n'abadafite
aho bahuriye n'ubwicanyi bwabaye mu Rwanda, nk'abana bato bahatirwa
gusaba imbabazi z'ibyaha ngo byaba byarakozwe n'ababyeyi babo.

2. Gahunda ya « Ndi Umunyarwanda » igamije kwibagiza no guhishira
ibyaha bikomeye byakozwe n'Abatutsi bo muri FPR batikije imbaga
y'Abanyarwanda n'Abanyekongo, nyamara mu kwigira abere bagashaka
guhirikira ubugome bwabo ku Bahutu muri rusange, bahinduwe ba «
Nyirurutwerunini » muri iki gihugu, guhera mu 1994.

3.Gahunda ya « Ndi Umunyarwanda » yubakiye ku KINYOMA gishaka
kubeshyera abandi harimo na Kiliziya Gatolika FPR yiciye abayobozi
bakuru barimo Abepiskopi bane(4)cyangwa 5 , abapadiri n'abandi
Bihayimana batagira ingano.

Dore uko Abepiskopi ba Kiliziya gatolika bavuga gahunda mbisha yiswe «
Ndi Umunyarwanda », mu gika cya kabiri cy'itangazo bashyize
ahagaragara basoza inama yabo :

« Abepiskopi kandi bunguranye inama kuri gahunda ya ' Ndi
Umunyarwanda' bagiye bitabira hirya no hino muri za diyosezi zabo,
babona ko inkunga Kiliziya gatolika yaha ubuyobozi bw'igihugu cyane
cyane Komisiyo y'igihugu y'ubumwe n'ubwiyunge, ari ugushyira
ahagaragara imyanzuro myiza kandi y'ingirakamaro ya Sinodi yavugaga ku
kibazo cy'amoko mu Rwanda. Mu biganiro bitangwa muri gahunda ya « Ndi
Umunyarwanda », Abepiskopi babonye ko hari ibintu bijya bivugwa ku
mateka ya Kiliziya yo mu Rwanda bidafite ishingiro, bakaba bariyemeje
gutangaza zimwe mu nyandiko zikunze kuvugwaho kenshi n'ababa batazizi
»

: ( http://eglisecatholiquerwanda.org/images/documents/itangazoinamabepiskopi.pdf)

Umwanzuro

Gahunda ya « Ndi Umunyarwanda » ishingiye rwose kuri politiki ruvumwa
y'ivanguramoko riri mu rwego rumwe n'urwa Apartheid yayogoje Afurika
y'epfo . Kubera iyo mpamvu Abanyarwanda bose bashyira mu gaciro
bakwiye kuyirwanya bashyizeho umwete, ntibazuyaze guha akato «
Inyaryenge » zigize ABAMOTSI b'iyi gahunda mbisha, zishyize imbere
indonke gusa.

Euphrosine Murekatete,
Umukristukazi wa Paruwasi Sainte Famille .
Cette entrée a été publiée dans News, Politics le décembre 26, 2013 .

http://gahunde.rw-leaks.org/?p=855


--
SIBOMANA Jean Bosco
Google+: https://plus.google.com/110493390983174363421/posts
YouTube Channel: http://www.youtube.com/playlist?list=PL9B4024D0AE764F3D
http://www.youtube.com/user/sibomanaxyz999
***Online Time: 15H30-20H00, heure de Montréal.***Fuseau horaire
domestique: heure normale de la côte Est des Etats-Unis et Canada
(GMT-05:00)***


------------------------------------

=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com
.To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com
.To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:

http://amakurunamateka.blogspot.co.uk/

http://ikangurambaga.blogspot.co.uk/

--------------------------------------------------------------------------Yahoo Groups Links

<*> To visit your group on the web, go to:
http://groups.yahoo.com/group/RwandaLibre/

<*> Your email settings:
Individual Email | Traditional

<*> To change settings online go to:
http://groups.yahoo.com/group/RwandaLibre/join
(Yahoo! ID required)

<*> To change settings via email:
RwandaLibre-digest@yahoogroups.com
RwandaLibre-fullfeatured@yahoogroups.com

<*> To unsubscribe from this group, send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com

<*> Your use of Yahoo Groups is subject to:
http://info.yahoo.com/legal/us/yahoo/utos/terms/

No comments:

Post a Comment

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“When the white man came we had the land and they had the bibles; now they have the land and we have the bibles.”