Skip to main content

[RwandaLibre] Mu Rwanda hari amahame y’uburenganzira bwa muntu atubahirizwa – Maina Kiai

 


Hari amahame y'uburenganzira bwa muntu atubahirizwa mu Rwanda – Maina

 

Maina Kiai, umaze icyumweru mu Rwanda atumwe n'ishami ry'umuryango w'abibumbye rirengera ikiremwa muntu, kuri uyu wa mbere tariki 27 Mutarama yatangarije abanyamakuru ko yasanze mu Rwanda hari amahame menshi y'uburenganzira bwa muntu atubahizwa uko bikwiye cyane cyane mu kugaragaza ibitekerezo, kwishyira hamwe no gukora inama cyangwa kwigaragambya mu ituze.

Maina Kiai mu kiganiro n'abanyamakuru.

Maina Kiai mu kiganiro n'abanyamakuru uyu munsi

Maina Kiai yatangiye urugendo rwe mu Rwanda tariki 20 Mutarama, muri iyi minsi yose yaganiriye n'inzego zitandukanye z'abantu n'abayobozi, agamije kureba niba abaturage bahabwa uburenganzira bwo guhura, gukora inama cyangwa kwishyira hamwe mu bwisanzure nka bimwe mu bigaragaza Demokarasi ihamye.

Mbere yo gutaha yakoranye ikiganiro n'abanyamakuru avuga mu magambo macye bimwe mu bizaba bikubiye muri raporo ndende azageza ku muryango w'Abibumbye.

Uko yasanze uburenganzira bwo kwigaragambye no gukora inama mu ituze:

Maina Kiai, yavuze ko yanyuzwe n'uko itegeko nshinga ry'u Rwanda ryemera ko abantu bashobora kugenda (kwigaragambya) ku mihanda cyangwa ku karubanda, ndetse no gukora inama mu ituze ariko ikibazo ari ukubishyira mu bikorwa.

Aha yavuze ko usanga iyo ari ibintu byateguwe bijyanye na gahunda za Leta,  guverinoma ibishyigikira ndetse rimwe na rimwe igatanga ubufasha mu mitegurire yabyo ariko byaba ari abantu batavuga rumwe na Leta bagasabwa kubanza kwaka uruhushya n'andi mananiza menshi.

Uyu munya Kenya Maina asaba Leta y'u Rwanda gukuraho amananiza yose abantu bakajya bigaragambya cyangwa bakora inama mu ituze igihe cyose bashakiye.

Uko yasanze uburenganzira bwo kwishyira hamwe:

Kuri iyi ngingo naho, Maina Kiai yashimye ko hari amategeko yemera kwishyira hamwe mu mashyirahamwe cyangwa gushinga amashyaka ariko ngo ikibazo n'uko usanga abagiye gushinga amashyirahamwe, imiryango itandukanye cyangwa amashyaka bashyirwaho amananiza ndetse ngo rimwe na rimwe Leta ikaninjira mu mikorere yabyo kandi bitari ngombwa.

Aha yanenze cyane kuba imiryango itandukanye mbere yo kwemerwa isabwa gukora inama rusange yo kwemeza abayihagarariye, no koherereza Ikigo cy'igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) ibyaganiriweho n'imyanzuro yafatiwe muri iyo nama iherekejwe n'amazina n'imikono y'abayitabiriye n'andi mananiza atandukanye.

Ku bijyanye no gushinga amashyaka, Maina Kiai ngo yasanze mu Rwanda bikiri ikibazo kuko hahabwa uburenganzira abari mu murongo umwe na guverinoma ndetse ugasanga hariho n'ingaruka ku munyapolitiki ugerageje kugaragaza ibitekerezo bye mu buryo butandukanye n'uko guverinoma ibishaka.

Asaba ko ayo mananiza yose yakurwaho abaturage bakagaragaza ibitekerezo byabo mu bwisanzure.

Isura ya Demokarasi yasanze mu Rwanda

Maina yashimiye u Rwanda intambwe rumaze gutera nyuma ya Jenoside, ndetse no kuba rwaremeye kumwakira mbere y'ibindi bihugu kandi ruzi neza ko aje kureba ibitagenda mu miterere ya Demokarasi mu Rwanda.

Yagize ati "Nasanze hari intambwe igenda iterwa ugereranyije no mu 1994, no mu myaka yabanje. Jenoside yahinduye byinshi muri iki gihugu."

Gucunga abaturage, no kugenzura buri kimwe byavuzwe haruguru ngo bituma abaturage babaho mu bwoba, bagatinya kugaragaza icyo batishimiye.

Leta iriho ngo itegura gahunda bikaba ngombwa ko umuturage wese asabwa kuyubahiriza uko yakabaye kandi ubundi umuturage yari akwiye kugira uburenganzira bwo kwemera cyangwa guhakana.

Yagize ati "Kuvuga oya biri muri kamere ya muntu. Abantu si imashini ngo baratekereza kimwe bose."

Arongera agira ati "N'umuntu ushatse kugaragaza ko hari ibyo atemera, kabone n'ubwo yaba afite ibihamya bigaragaza impamvu atabyemera, Leta imugerekaho icyaha cy'iterabwoba, gupfobya cyangwa guhana Jenoside agafatwa agafungwa."

Aha yatanze urugero rwa Ingabire Victoire Umuhoza, Bernard Ntaganda n'abandi ngo bagiye bagerageza kugaragaza ko bafite ukundi babona politiki z'igihugu.

Kuba nta muntu wari wagerekwaho ibyaha ngo arekurwe n'ubutabera, ngo bigaragaza ko nabwo bugendera mucyerekezo guverinoma ishaka.

Kuri iyi ngingo kandi yanakomoje ku rupfu rwa Karegeya Patrick, avuga ko uburyo abayobozi batandukanye bitwaye basa n'abishimiye urupfu rwe atari byiza, na cyane ko ngo nta n'uwigeze amugaragariza ibihamya bifatika byerekana ko hari afite aho ahuriye na FDLR Leta y'u Rwanda ifata n'umutwe w'iterabwoba.

Maina ni intumwa y'Umuryango w'Abibumbye itanga amakuru yasanze mu bihugu ku bwisanzure bwo guterana no kwibumbira hamwe kw'abaturage mu bihugu.

Uyu mugabo w'umunyamategeko niwe washinze ku buryo butemewe na Leta ya Kenya icyo yise "Kenya Human Rights Commission".

Vénuste Kamanzi
UMUSEKE.RW

__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
Recent Activity:
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com 
.To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com
.To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:

http://amakurunamateka.blogspot.co.uk/

http://ikangurambaga.blogspot.co.uk/

--------------------------------------------------------------------------
.

__,_._,___

Comments

Popular posts from this blog

Le Rwanda au Mozambique : qui les a placés là, pourquoi ils ne peuvent pas rester et pourquoi la SADC doit les remplacer avant que les dégâts ne deviennent permanents

  Qui a placé le Rwanda là-bas, pourquoi la France refuse de le remplacer, comment le déploiement est devenu un bouclier contre les sanctions, et pourquoi la SADC doit agir avant que les dégâts ne deviennent permanents Mars 2026   Résumé exécutif Les sanctions occidentales contre les Forces de Défense du Rwanda (RDF), imposées par les États-Unis le 2 mars 2026 en vertu du Global Magnitsky Act et relayées par une pression croissante de l'Union européenne, ont mis à nu une contradiction stratégique de premier ordre. La même force militaire sanctionnée pour son soutien opérationnel direct au groupe rebelle M23 en République démocratique du Congo est simultanément le principal garant sécuritaire d'un projet de gaz naturel liquéfié (GNL) de 20 milliards de dollars exploité par le géant français TotalEnergies à Cabo Delgado, dans le nord du Mozambique. Cette analyse répond à trois questions interconnectées dont les réponses définissent ...

UK and US in Africa Great Lakes: A Strategy Built on Sand

  A Strategy Built on Sand: How Western Military Support for Rwanda and Uganda. Fuelled Authoritarianism and Prolonged Conflict in the African Great Lakes Region.   Introduction: The Logic That Failed For more than three decades, the United States and the United Kingdom have invested heavily in building what they hoped would be stable, capable, and pro-Western security partners in the African Great Lakes Region. Rwanda and Uganda were the centrepiece of this strategy. Both governments received billions of dollars in financial assistance, advanced military training, logistical support, and sophisticated equipment. Both were celebrated in Western capitals as models of governance, post-conflict reconstruction, and economic development. That strategy has failed — comprehensively and consequentially. What the United States and United Kingdom created were not pillars of regional stability. They created highly militarised, authoritaria...

The Killing of Karine Buisset. RDF/M23 Responsible in Any Scenario.

The Killing of Karine Buisset in Goma: Rwanda's Occupation, a Drone Strike, and the Long Pattern of Targeted Violence In the early hours of Wednesday, 11 March 2026, a drone struck a two-storey residential building in the Himbi neighbourhood of Goma, a city held by Rwanda-backed RDF/M23 rebels since January 2025. Karine Buisset, a 54-year-old French national from Belz in Morbihan and a UNICEF child protection officer, was sleeping in the apartment of Christine Guinot, UNICEF's head of security in the DRC, who was not present that night. Buisset died at the scene. Two other people were also killed. By 4:12 a.m., a second wave of strikes had hit the city. RDF/M23 spokesperson Lawrence Kanyuka attributed the drone attack to the Armed Forces of the Democratic Republic of the Congo (FARDC), describing it as a "combat drone" strike and a "terrorist attack" on civilian areas. France's President Emmanuel Macron confirmed Buisset's death on...

BBC News

Africanews

UNDP - Africa Job Vacancies

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

Migration Policy Institute