Bantu bo muri FDU Inkingi, koko se byaba ari ukuri ko mwaba mufatirwa ibyemezo na RNC ndetse ngo no muri Congres yanyu iheruka ngo mwaba mwaratashye nta cyemezo mufashe ku birebana no kujya mw'ihuriro ryaguye?! Ikindi abo mwari kumwe muri Congres harimo abatangaje ko mwateranye amagambo ku buryo bukabije, kugeza aho mwitana ba MUCOMA n'andi mazina ateye isoni abantu baharanira kuzayobora abanyarwanda!!
Ubundi kwishyira hamwe ntimwagombye kubihatirwa, kuko nubundi mwishyize hamwe(na RNC n'abandi) uretse ko njye ntanabona impamvu Twagiramungu Faustin akomeza kubibahatira nk'aho ihuriro arimo ryo ritamuhagije, ariko nk'abantu mwarangije gushyirwa mu gatebo kamwe( uruhande rumwe rwishyize hamwe na RNC naho urundi rwishyira hamwe na FDLR)izo mpande zombi zikaba zarakomatanyirijwe hamwe na Leta y'u Rwanda, aho kuvugana n'uwo ari we wese muri iyo mitwe yanyu biviramo ubikoze cyangwa ubirezwe kwitwa UMWANZI w'u Rwanda(amateka arisubira kuko na FPR yiswe umwanzi w'u Rwanda kugeza ifashe ubutegetsi).Mu gihe mu Rwanda bivugwa ko hari abaturage bagaragaza ko bishyize hamwe mu bashyira imbere URUKUNDO ndetse aho bamwe bumva ko NDI UMUNYARWANDA yagombye kubanzirizwa na NDI UMUNTU, mwe kimwe na bagenzi banyu bo mu mashyaka atavuga rumwe na FPR mukaba mukataje kutavuga rumwe no gushyira imbaraga mu guhurutura amatangazo, amwe atagize icyo atwaye Perezida KAGAME kuko yanabyivugiye ko AMASO/URUSAKU RW/Y'IBIKERI ATABUZA INZOVU(INKA?sinibuka neza)KUNYWA AMAZI, aho izo mbaraga mutatanya zizabafasha kurenganura Perezidante w'ishyaka ryanyu Mme INGABIRE VICTOIRE ufungiye mu Rwanda? Cyangwa nawe mwara mu "SACRIFIE"nk'uko bikunze kuvugwa ko abanyarwanda BARYOHEWE n'umukino w'IBITAMBO, aho nibuka ko byakunze kuvugwa ko benshi bishwe hagati ya 90-94 babereye FPR iteme yambukiyeho yifatira ubutegetsi!?Ese abanyarwanda bakomeje gutabwa muri yombi bagafungwa bazizwa gukorana namwe bita abanzi b'igihugu(RNC & FDLR)mubona amatangazo mukomeza gusohora kandi mwamye musohora hari icyo azabamarira?!Inama nagira abayoboye amashya ari hanze y'u Rwanda nuko yatera intambwe, akigaburamo ibice bibiri, kimwe kigasigara hanze gikora ubuvugizi, ikindi gice kigataha mu gihugu, kikavuga, abanyarwanda bakacyumva, ntikimere nka cya kindi cyaje kigataha kitavuze aka cya KINYONI...cyo kwa SEMUSHI!
Reply via web post | Reply to sender | Reply to group | Start a New Topic | Messages in this topic (3) |
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news: http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
Sponsors:
http://www.afriqueintimites.com; http://www.afriqueintimites.com;
http://www.eyumbina.com/; http://www.foraha.net/
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-
No comments:
Post a Comment