Banyarubuga,
Nkuko Rwema abivuze, "abanyarwanda si ibicucu bazi ko ari ikinamico". None se DMI ifashe Kizito Mihigo mw'ibanga imutegeye iwe atashye, imumaranye icyumweru ntawe uzi aho ari(icyumweru cyo kumutegeka ibyo azavuga imbere y'abanyamakuru n'urukiko atabyemera ntashyikirizwe polisi ahubwo akaburirwa irengero burundu, akicwa), ntakundi yabigenza muri leta nk'iyi ya FPR itegesha urugomo n'akarengane.Ibyo DMI ikora, polisi iba ibizi(baba babiziranyeho-coordination). Muri icyo cyumweru cyo kuburirwa irengero polisi irimo yivugisha ubusa ngo ntabyo izi by'ibura ry'uyu n'uyu ngo ntibashobora kumenya ibiba muri buri rugo rw'umuntu wese mu Rwanda, ngo bagiye gukora iperereza kandi baba bazi neza ko ari DMI yarigitishije uwo muntu. Muri icyo gihe cy'icyumweru DMI iba ifite uwo yafashe iba imutsindagiramo ibyo agomba kubwira polisi, ubushinja cyaha n'urukiko kandi icyo gihe babimutsindagira ari wenyine bamwihereranye mu mazu yabo y'amabagiro y'abantu mirongo itatu n'atandatu bafite muri Kigali no hirya no hino mu gihugu. Uwo bihereranye baba bafashe mw'ibanga nka Kizito Mihigo nta avocat aba afite iruhande rwe kugirango nagera muri polisi, mu bushinja cyaha no mu rukiko hazabure uvuga ko ibyaha arimo yemera ari ibyo yategetswe na DMI kwemera kubera inyungu za politiki z'agatsiko ka Kagame na FPR Inkotanyi. Ese muribuka ifoto y'imodoka y'umunyamakuru wa Amezing Grace yanyuze hano kuri DHR yerekena ikinamico rya polisi y'u Rwanda bambaye ibisalubeti bidasanzwe bagiye gufungura iyo modoka bikanga ko yaba ari piege harimo igisasu, kandi bazi neza ko ari DMI yamurashye(yamunyereje).Uwububa ariko abonwa n'uhagaze. Nkuko Rwema yabyanditse, abanyarwanda si ibicucu bazi neza ko biriya byose by'ifatwa rya ba Kizito na begenzi be ari ibintu by' ikinamico DMI na Polisi y'Igihugu baba batekinitse mu nyungu z'agatsiko kagize agihugu cyacu n'abanyarwanda bose ingwate.(Gasana Anastase, perezida wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).
2014-04-22 8:06 GMT-04:00 <agnesmurebwayire@yahoo.fr>:
Pauvre gamin,Ejo hari umuntu wambwiraga ko ibyo Kizito arimo ari "manipulations" akorana n'abamuri inyuma, none ndabyumvise.Umuntu ngo bashukishije indagu za Magayane, ubundi ngo ibyo yaganiriye na Niyomugabo na Sankara bo muri RNC, ni byo byamuyobeje aririmba"igisobanuro cy'urupfu", ndetse yifuriza perezida gupfa.
Ni akagaNB1. Ntibyumvikana kandi niba ari abanyamakuru cg abandi bantu Kuzito yabwiye ukwicuza kwe.2. Ibyinshi mu byo Kizito avuga kandi, ni nabyo twasomye muri Chimpreports.
__._,_.___
Reply via web post | Reply to sender | Reply to group | Start a New Topic | Messages in this topic (1) |
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news: http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
Sponsors:
http://www.afriqueintimites.com; http://www.afriqueintimites.com;
http://www.eyumbina.com/; http://www.foraha.net/
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-

.
__,_._,___
No comments:
Post a Comment