Pages

Wednesday, 17 September 2014

Rwanda Day 2014-The Program


The Program - 

 

 

Rwanda Day 2014 Program

 

Date: 20 September 2014

Location: Atlanta, Georgia, U.S.A. (venue will be announced soon)

 

 

 

 

Agaciro: Twahisemo | Agaciro: Our Choice

 

 

The sixth edition of Rwanda Day will bring together thousands of Rwandans living abroad and friends of Rwanda to Atlanta, Georgia. The event will be a celebration of 20 years of liberation (Kwibohora20) and the progress Rwanda has made, as well as a chance to discuss home grown solutions to our challenges as we continue to build a dignified nation.

 

President Kagame will deliver the keynote address followed by an interactive session with audience members.

 

This year, Rwanda Day will feature panel discussions on youth employment opportunities as well as discussions on economic self reliance and global dignity. Rwandan artists, including King James, Teta Diana, Alpha, K8 Kavuyo, The Ben, Meddy, Massamba Intore and Sophia Nzayisenga, will join guests in celebrating Rwanda Day. The event will be broadcast live in Rwanda, on TV, radio and onwww.rwandaday.org.

 

A job fair and an investment exhibition will also take place. The job fair will bring together Rwandans living abroad and employers in Rwanda to network and begin the recruitment process. The expo will showcase Rwandan products as well as opportunities to invest in key sectors such as mining, tourism, tea and coffee, real estate and construction and services.

 

Umuganura at Rwanda Day: On the night of September 20, a dinner will be held in the spirit of the traditional Rwandan first fruits festival known as Umuganura. Attached to this email is a fact sheet about Umuganura as well as Home Grown Solutions. The evening will end with performances from Rwandan artists living in Rwanda and in North America.

 

What is the #Twahisemo campaign? To mark Rwanda Day 2014, we are asking Rwandans and Friends of Rwanda to share the choices they are making as they join Rwanda's journey. This campaign echoes President Kagame's speech given to mark Kwibuka20. It is centred on the three choices Rwanda has made over the past twenty years - Staying Together, Being Accountable and Thinking Big. To join the campaign, simply share your choice on social media with the hash tags #RwandaDay and #Twahisemo.

 

Resources and Enquires: For more information about Rwanda Day, including about past events, please visitwww.rwandaday.org. You can also stay up to date by following @RwandaDay on Twitter and liking the event Facebook page.

 

 

----- Rwanda Day 2014 i Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika

 

Itariki: 20 Nzeri 2014 
Aho bizabera: Atlanta, Georgia (Aho bizabera nyirizina muzahamenyesha mu minsi ya vuba)

 

 

Agaciro: Twahisemo

 

Ku nshuro ya gatandatu, Rwanda Day igiye kongera guhuza ibihumbi by'Abanyarwada baba mu mahanga ndetse n'inshuti z'u Rwanda. Kuri iyi nshuro i Atlanta, Georgia niho hatahiwe. Uyu uzaba ari umwanya wo kwishimira imyaka 20 ishize u Rwanda rwibohoye (Kwibohora20) ndetse n'ibyo igihugu kimaze kugeraho; kandi ni n'umwanya mwiza kugira ngo Abanyarwanda baba mu mahanga baganire kucyo bafasha igihugu cyabo mu rwego rwo gukomeze kugiteza imbere twubaka igihugu gifite agaciro.

 

Perezida Kagame azageza ijambo ku bazitabira uyu munsi, munsi, nyuma banagirane ikiganiro.

 

Uyu mwaka, ibiganiro bizibanda ku gushakira urubyiruko imirimo ndetse n'andi mahirwe ashoboka, kuganira ku kwihaza no kwigira mu bukungu ndetse no ku gaciro k'Abanyarwanda bafite aho baba hose. Abahanzi nyarwanda barimo King James, Teta Diana, Alpha, K8 Kavuyo, The Ben, Meddy, Massamba Intore na Nzayisenga Sophia bazasusurutsa abazitabira Rwanda Day. Abantu bashobora gukurikira Rwanda Day ku nyakiramajwi n'imboneshakure (Radio, TV) ndetse no ku urubuga www.rwandaday.org.

 

Hateganijwe kandi imuri rireba akazi ndetse n'imurika ryerekana ahari amahirwe y' ishoramari rizaba tariki 20 Nzeli. Imurika rireba akazi rizahuza Abanyarwanda bari mu mahanga n'abakoresha ba hano mu Rwanda ndetse banatangire kureba uko batanga akazi aho kaboneka. Imurikagurisha ryo rizereka ibikorwa mu Rwanda bitandukanye ndetse rinagaragaze ahari amahirwe y'ishoramari nko mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ubukerarugendo, ubuhinzi bw'icyacyayi na kawa ndetse n'ibireba ubwubatsi.

 

Gahunda ya #Twahisemo ni iki? Mu rwego rwo kwizihiza Rwanda Day uyu mwaka, turasaba Abanyarwanda n'inshuti zabo gusangira natwe ibyo bahisemo bifasha mu nzira y'iterambere u Rwanda rurimo. Iyi gahunda ikaba igendeye ku Ijambo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ubwo u Rwanda rwibukaga ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi. Iryo jambo ryibaza ku bintu bitatu u Rwanda rwahisemo mu myaka 20 ishize ari byo: Ubumwe, Ubuyobozi bukorera mu mucyo no Kureba kure.

 

Umuganura kuri Rwanda Day: Mu ijoro ryo kuwa 20, hazabaho gusangira ifunguro bijyanye n'umuco Nyarwanda w'Umuganura. Murasanga ku mugereka inyandiko isobanura umuhango w'Umuganura. Uyu mugoroba uzasusurutswa n'abahanzi batandukanye b'Abanyarwanda baba mu Rwanda n'ababa muri Amerika.

 

Aho wakura amakuru arambuye ndetse n'ibindi bisobanuro: Ku bindi bisobanuro bijyanye na Rwanda Day, cyane cyane ibijyanye n'umunsi nyirizina, wajya ku rubugua www.rwandaday.org. Ushobora ndetse no gukurikira kuri Twitter @RwandaDay ndetse no ku rubuga rwa Facebook. Ku mugereka w'iyi email murahasanga ibindi bitandukanye ku Rwanda, kuri Rwanda Day zabanje, ku 'Kwishakira ibisubizo' ndetse no ku Umuganura.

 

 

No comments:

Post a Comment

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“When the white man came we had the land and they had the bibles; now they have the land and we have the bibles.”