Abakekwaho Kwica Col. Patrick Karegeya Bamaze Kumenyekana
Polisi mu gihugu cy'Afurika y'Epfo iravuga ko yasoje iperereza ku rupfu rwa Col. Patrick Karegeya kandi ngo, ababigizemo uruhare bamaze kumenyekana.
Mu kiganiro na Radiyo Ijwi ry'Amerika, umuvuguzi w'ishami rya polisi rishinzwe ubugenzacyaha bakunda kwita "Hawks" Kapiteni Paul Ramaloko yavuze ko ibyavuye mu iperereza byamaze gushyigikirizwa ibiro bishinzwe ubushinjacyaha.
Ramaloko yagize ati, "Nibyo koko Hawks yashoje iperereza ryayo ku iyicwa rya nyakwigendera Col. Patrick Karegeya."
Yakomeje avuga ko abagize uruhare muri ubwo bwicanyi bamaze kumenyekana,kandi ko dossier yabo yamaze gushyikirizwa ibiro bikuru bishinzwe ubushinjacyaha, ari na byo bizafata icyemezo niba abo bantu bakwiye gushyikirizwa urukiko.
Yakomeje agira ati, "Ubu dutugereje icyo umushinjacyaha azatubwira namara gusuzuma dossier twamugejejeho. Birashoboka ko yadusaba gukora irindi perereza cyangwa agategeka ko abaregwa bashyikirizwa urukiko."
Karegeya yari mu ba mbere bashinze ishyaka ritavuga rumwe na leta rya Rwanda National Congress (RNC).
Iyicwa rya Karegeya ryakorewe mu cyumba cya hoteli mu mujyi wa Johannesburg.
Ramaloko yirinze gutangaza amazina y'abakekwa, avuga ko ayo mazina azamenyekana igihe bazaba bagejejwe imbere y'urukiko.
Yavuze ko bafite ibimenyetso simusiga bituma urukiko rwakira ikirego.
Hagati aho abo muryango wa nyakwingendera Col. Karegeya babwiye Radiyo Ijwi ry'Amerika ko inkuru yuko iperereza ryarangiye, yabashimishije.
Umufasha wa nyakwigendera Leah Karegeya yavuzeko afite icyizero ko polisi yakoze umurimo mwiza. Ni mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Etienne Karekezi.
Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news: http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
No comments:
Post a Comment