Leta ya Amerika iracyashinja iy' u Rwanda urupfu rwa Karegeya!
Yanditswe: 2/03/2014 saa 14:26:05 | Yasuwe incuro: 4403
Muri raporo zisohora buri mwaka ku burenganzira bw' ikiremwamuntu, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyize ahagaragara raporo itashyize igihugu cy' u Rwanda ku mwanya mwiza nk' uko tubikesha Radiyo mpuzamahanga ya RFI.
Iyo raporo irashinja u Rwanda ibyagiye n' ubundi bigarukwaho mu mwaka ushize birimo kudaha urubuga amashyaka arwanya ubutegetsi hamwe n' impirimbanyi zirengera uburenganzira bw' ikiremwamuntu, hakiyongeraho gushyigikira umutwe wa M23.
Departement ya Leta ye yifashishije raporo zirimo n'iya Human Right Watch!
Mu bibazo by' ingenzi raporo yibandaho, harimo kuryamira abo batavuga rumwe muri politiki,n' abarengera uburenganzira bwa muntu batotezwa, bafatwa bagafungwa iyo batishwe nk' uko umwe mu banyapolitiki wahunze u Rwanda yishwe ahotowe mu cyumba cya Hotel muri Afrika y' Epfo, hakaba hataramenyekanye ufite uruhare mu iyicwa rye ku wa 31/Ukuboza/2013.
Iyo raporo kandi inavuga ko u Rwanda rugifasha umutwe wa M23 gushaka abo winjiza mu gisirikare cyawo, baba abantu bakuru n' abana mu nkambi z' impunzi z' abanyekongo, ndetse n' igisirikare kikabaha imyitozo ya gisirikare.
U Rwanda ariko ruhakana rugatsemba ibyo ruregwa, ahubwo rukemeza ko rwambuye intwaro ingabo za M23 zigera kuri 600 bahunze bava muri Kongo.Amerika kandi inenga u Rwanda ko runiga itangazamakuru.Ikindi iyi raporo ivuga, ni uko ngo Leta y' u Rwanda ishishikariza abahutu gusaba imbabazi kubera ko ubwoko bwabo bwakoze jenoside yakorewe abatutsi.
Emmanuel Nsabimana-imirasire.com
Reply via web post | Reply to sender | Reply to group | Start a New Topic | Messages in this topic (1) |
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news: http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------
No comments:
Post a Comment