Pages

Friday 14 March 2014

[RwandaLibre] Rwanda: Imyigaragambyo y'abanyeshuri i Gatsibo

 


Gatsibo : Abanyeshuri mu myigaragambyo basaba kwiga

 70  0  0 
 

Nyuma y'igihe gisaga ukwezi batiga ,kuri uyu wa gatanu ahagana mu ma saa tatu za mugitondo abanyeshuri biga mu ishuri ry'imyuga Gatsibo technical secondary school riherereye mu ntara y'iburasirazuba, akarere ka Gatsibo baramukiye mu myigaragambyo basaba ko bahabwa barium n'ibikoresho byaba bidashobotse bakabareka bagasubira imuhira.

Ubuzima abanyeshuri biga muri iki kigo babayeho kandi bamazemo igihe kitari gito,nibwo bwatumye ahagana mu ma saa tatu za mugitondo, bafata umuhanda berekeza ku biro bw' ubuyobozi bw'akarere ngo bagaragarize rubanda ibibazo bafite.

Umwe muri abo banyeshuri twaganiye yagize ati "Twe twari tugiye kwereka abantu ibibazo byacu nuko polisi idutangirira mu nzira idusubizayo, kuva twatangira ntabwo twari twiga mu masomo 15 tugomba kwiga tumaze kwigamo isomo rimwe gusa,nta bikoresho ishuri rifite,nta bayobozi,turara dukumbagara hasi,ibi byose nibyo twifuzaga ko abantu bamenya".

Ubuyobozi bw'akarere iki kigo giherereyemo bwemera ko iki kibazo gihari kandi bukaba bukizi,ariko ko bufatanyije n'ikigo cyigisha amasomo y'ubumenyi ngiro WDA, bari gushaka ibi bikoresho kugira ngo aba bana basubire kwiga

Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imibereho y'abaturage Uwimpuhwe Esperance yadutangarije ko bamaze kuganira n'aba banyeshuri bakabasobanurira uko iki kmibazo giteye ndetse n'igiteganywa mu kugikemura.

Abo bari mu myigaragambyo basaba kwiga mu gihe Leta y'u Rwanda ishyize imbere amasomo y'ubumenyi ngiro,ikaba inateganya ko uyanyuzemo atatega amaso ku kazi ka leta.

Yanditswe na N.Didier

- See more at: http://kumugaragaro.com/spip.php?article210#sthash.lT4eEKOk.dpuf

__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

Sponsors:

http://www.afriqueintimites.com; http://www.afriqueintimites.com;
http://www.eyumbina.com/; http://www.foraha.net/
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“When the white man came we had the land and they had the bibles; now they have the land and we have the bibles.”