Pages

Sunday 5 January 2014

[RwandaLibre] Rwanda Passport: Portia Karegeya mu gihirahiro

 

Portia Karegeya mu gihirahiro

Posté dans 18 juillet, 2012 dans Non classé.


Inkuru itangazwa n'ikinyamakuru igihe.com iravuga ko nyuma y'aho
yamburiwe ubwenegihugu bw'u Rwanda, ibi bigatuma yakwa burundu
passport, Portia Mbabazi Karegeya kuri ubu aheze mu mujyi wa Kampala
mu gihugu cya Uganda mu gihe yifuza kuhava agana mu kindi gihugu
nk'uko yabitangaje.

Ikinyamakuru The Daily Monitor cyatangaje ko Mbabazi Karegeya yatswe
passport ye n'abashinzwe abinjira n'abasohoka ku kibuga cy'indege cya
Entebbe muri Uganda, ubwo yarimo yinjira muri iki gihugu tariki ya 5
Kamena uyu mwaka. Nyuma y'aho yaje kubwirwa ko u Rwanda rwagize
passport ye impfabusa, bityo bikaba bitari gushoboka ko ayifashisha mu
ngendo ze.

Uhagarariye u Rwanda muri Uganda Maj. Gen. Frank Mugambage, aganira
n'abanyamakuru yavuze ko iby'icyo kibazo cya Karegeya Mbabazi ntabyo
azi. Yagize ati : "Nta kintu mbiziho, sinshobora kumenya buri mu
nyarwanda winjiye muri iki gihugu."
Umunyamakuru w'Umuganda Andrew Mwenda yatangaje ko Portia Mbabazi
Karegeya yari yaburiwe na leta y'u Rwanda, kimwe n'abandi Banyarwanda
bari hanze, ko naramuka asabye ubuhungiro mu gihugu icyo ari cyo cyose
azahita yamburwa ubwenegihugu bw'u Rwanda, ariko aranga abirengaho
yaka ubuhungiro muri Afurika y'Epfo.

Ibi Mwenda yavuze ko yabitangarijwe n'umwe mu bayobozi ba hano mu
Rwanda atashatse kuvuga izina, bityo akaba asanga byinshi mu byo
Mbabazi ari kuvuga kuri ubu ari ukubeshya kuko yazize kudakurikiza
amabwiriza yahawe.

Nyuma yaho Mbabazi yashatse kuva muri Uganda yifashishije passport yo
muri icyo gihugu ariko ntibyamuhira kuko yongeye gufatirwa ku kibuga
nayo arayakwa.

Byatangajwe ko Interpol yamuhase ibibazo ishaka kumenya inzira
yaciyemo kugirango abone passport ya Uganda.

Uyu mwali w'imyaka 23 y'amavuko, ni umukobwa wa Patrick Karegeya
wahoze akuriye inzego z'iperereza zo hanze mu Rwanda. Yahungiye mu
gihugu cy'Afrika y'Epfo aho afatanije na bagenzi be bahoze muri FPR
bashinze ihuriro Nyarwanda RNC. Mu minsi yashize yari yatangaje ko
ategereje kureba niba igihugu cya Uganda kizakorera mu kwaha k'u
Rwanda muri kiriya kibazo cy'umukobwa we.

Abakurikiranira hafi politiki y'u Rwanda bemeza ko abayobozi b'igihugu
cy'u Rwanda basigaye bafite imyitwarire nk'iy'ugatsiko k'amabandi aho
basigaye bafata ibyemezo bidafite aho bihuriye n'amategeko bikoresheje
ubugome bukomeye bugamije kugirira nabi abatavuga rumwe nabwo badasize
n'imiryango yabo.

Marc Matabaro Rwiza News

http://rwandarwiza.unblog.fr/2012/07/18/portia-karegeya-mu-gihirahiro/

--
SIBOMANA Jean Bosco
Google+: https://plus.google.com/110493390983174363421/posts
YouTube Channel: http://www.youtube.com/playlist?list=PL9B4024D0AE764F3D
http://www.youtube.com/user/sibomanaxyz999
***Transmission Time Interval (TTI) on Sunday January 5th, 2014:
TTI=12H16-20H30, heure de Montréal.***Fuseau horaire domestique: heure
normale de la côte Est des Etats-Unis et Canada (GMT-05:00)***

__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
Recent Activity:
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com 
.To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com
.To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:

http://amakurunamateka.blogspot.co.uk/

http://ikangurambaga.blogspot.co.uk/

--------------------------------------------------------------------------
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“When the white man came we had the land and they had the bibles; now they have the land and we have the bibles.”