Subject: Re: *DHR* Abanyarwanda bamaze kuzobera mu gushinga amadini no mu mahanga
Cyprien,1.Uriya Pasteur Colonel Fred Nyamurangwa ni uwo uzi cyangwa wumvise! Hari n'abandi benshi mu bahoze ari abasilikare bakuru abaciriritse n'abato bavuye mu rugerero(demob) bagahabwa amafaranga na FPR ngo bajye gutangiza amadini y'ibyaduka y'abarokore. Gahunda yabo ikaba gufatirana abaturage mu bihe barimo by'ihahamuka bya nyuma y'intambara, mu bwihebe bahoramo bwo kutabona no kutabasha kwiteganyiriza ejo hazaza uko babyumva kubera ubutegetsi bubi bwa FPR bwirirwa bubajujubya bubabuza epfo na ruguru, abo ba pasteurs bakaba bashinzwe gukorera abaturage lavage de cerveau/brainwashing kugirango be gutekereza ku bibi bakorerwa bakagumuka(se revolter).2.Ibuka umupadiri ntangarugero wo muri gatolika Emile Nsengitumva wa paroisse ya Karenge ahahoze ari muri komini Bicumbi wakomeje kwakira abakiristu be bazaga kumuganyira ukuntu ubutegetsi bwa FPR bubasenyera amazu, bubarandurira imyaka, bubatemera intoki, bunyereza bamwe muri bo bukabica, bufite gahunda mbisha zo kubabuza kubyara n'ibindi bibi bubakorera noneho uriya mupadiri aza kubyigishaho mu missa abyamagana. Yashyizwe muri prison amaramo umwaka urenga. Bene uriya mupadiri ntushobora kumusanga mu bategura biriya biterane bya ba Pasteur Rutayisire na ba Bishop Rucyahana bitegurira perezida Kagame urubuga ngo aze kubona aho yigambira ko ariwe wishe Colonel Karegeya, ko uwo bitera isoni kubivuga we atumva impamvu z'izo soni, ko ahubwo ari byo bakwiye kuba bakora!3.Kiriziya Gatolika ni ryo dini ryonyine ubu mu Rwanda FPR itabashije kwinjirana nkuko yabyifuzaga grace a Son Excellence Monseigneur Rubwejanga wari eveque wa Diyosezi ya Kibungo. Ni we wakumiriye FPR igihe yanganga kuba igikoresho cya FPR yashaka ko aba ari we uba umukuru wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda( archeveque de Kigali) ngo asimbure Archeveque Ntihinyurwa FPR yari yatangiye kubeshyera ngo yakoze genocide noneho ahubwo Mgr Rubwejanga w'umututsi akadefenda mugenzi w'umuhutu akanga kujya muri ayo manyanga kandi akabwira abayobozi ba FPR ko batagomba kwivanga mu bya Kiliza Gatolika no gushaka kuyitobera. Mbese yabakuriye inzira ku murima, abamaganira kure, nuko umugambi wabo upfuba utyo burundu. Ndababwira ibyo nzi. Musenyeri Rubwejanga, Kiliziya Gatolika n'abanyarwanda bazamugororere.(Gasana Anastase, chairman wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).2014-03-15 16:56 GMT-04:00 Cyprien Munyensanga <munyensanga@yahoo.fr>:Bwana Gasana Anastase,Haraho ugize uti:"Uzarebe abapasteurs n'abayobozi b'ariya madini y'ibyaduka yitwa abarokore mu Rwanda uzasangamo umubare mwinshi w'abademob bahoze mu ngabo za FPR/APR."Aha rwose uravuze, ni uko ugusha ku ngingo!
Dore ngo na Fred Nyamurangwa - umwe wanyanyagije za mines antipersonel k'umusozi wa Rebero, nyuma akajya kungiriza Ibingira mu "kazi" k'i Kibeho – ubu nawe ngo ni "Révérant Pasteur"!!!Ntibitangaje rero kubona mu biterane ngo by'amasengesho, ariho basigaye bigambira kwica abantu, ndetse bakabishishikariza n'"abakristo" babo!!!
C. M.
Le Samedi 15 mars 2014 15h26, Anastase Gasana <gasana31@gmail.com> a écrit :
Agnes na mwe banyarubuga bandi,1. Urakoze kutugezaho aya makuru na video ku madini y'ibyaduka mu Rwanda, aya bita ABAROKORE. Yavutse ari menshi cyane kungoma ya FPR nyuma ya 1994 kugeza ubu.2.Uragira uti: "Abanyarwanda bamaze kuzobera mu gushinga amadini mu Rwanda no mu mahanga". Ni byo ariko ni ngombwa kumenya ikibyihishe inyuma ko ari FPR Inkotanyi ishora amafaranga menshi mw'ishingwa ry'ariya madini haba mu Rwanda haba no mu mahanga. Bariya ba pasteurs ubona abo ba Gitwaza n'abandi ni abashumba ba FPR kimwe na babandi bose bitirirwa amasosiyete y'ubucuruzi runaka ko ari ayabo kandi atari ayabo ari aya FPR Inkotanyi. Gahunda ya politiki ya FPR yo gutangatanga abanyarwanda kugirango batava aho bayibaza ibitagenda mu gihugu ikorwa mu buryo bwinshi burimo igitugu kurenganya urugomo kwica n'ibindi hakoreshejwe inzego za politiki n'iz'umutekano; hakaba n'ubundi buryo bwo kuzingira abanyarwanda mw'izinga hakoreshejwe iyobokamana (la religion est l'opium du peuple)ibyo FPR ikaba yarabishinze bariya ba pasteurs bose ubona hirya no hino qui s'improvisent partout n'amadini yabo. Ils ne sont pas aussi improvises que les gens le croient. Ni abantu baba babyumvikanyeho na FPR ikabaha amafaranga kugirango bayikorere muri encadrement spirituel y'abaturage ejo bataza aho bafata consience y'ibibazo FPR ibatera bakazayigumukira. Uzarebe abapasteurs n'abayobozi b'ariya madini y'ibyaduka yitwa abarokore mu Rwanda uzasangamo umubare mwinshi w'abademob bahoze mu ngabo za FPR/APR.3.En plus y'iriya gahunda ya FPR yo gusinziriza abaturage ngo batagumuka hakoreshejwe amadini y'ibyaduka y'abarokore aho byoroshye kuko buri wese FPR imaze kurecruta aza akiyita pasteur, harimo n'indi gahunda ya politiki ya FPR yo kurwanya no gusenya Kiliziya Gatolika mu Rwanda bayiziza ko yashyigikiye imyivumbagatanyo y'abaturage b'abahutu ku ngoma ya cyami mu 1959. Ni izo gahunda ebyiri z'ingerekerane ziri muri kuriya kuzobera mu gushinga amadini y'ibyaduka mu Rwanda no mu mahanga kugirango abanyarwnda bahaba nabo bitabire iby'ariya madini aho kwitabira iby'amashyaka ya politiki ari mu mahanga arwanya FPR Inkotanyi.(Gasana Anastase, chairman wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).On Sat, Mar 15, 2014 at 7:11 AM, <agnesmurebwayire@yahoo.fr> wrote:
Aba ngo bitwa « Power of prayer Church » baba mu Buholandi aliko n'i Kigali barahari.
__._,_.___
Reply via web post | Reply to sender | Reply to group | Start a New Topic | Messages in this topic (1) |
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news: http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
Sponsors:
http://www.afriqueintimites.com; http://www.afriqueintimites.com;
http://www.eyumbina.com/; http://www.foraha.net/
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news: http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
Sponsors:
http://www.afriqueintimites.com; http://www.afriqueintimites.com;
http://www.eyumbina.com/; http://www.foraha.net/
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-
.
__,_._,___
No comments:
Post a Comment