KIGALI: DR PIERRE DAMIEN HABUMUREMYI NAWE NGO YATAWE MURI YOMBI.
30 août 2014
Amakuru agera ku Ikaze Iwacu aturutse i Kigali aravuga ko ya Tsunami yo gukubura muri FPR, ikomeje. Muri iki gitondo ngo nibwo byamenyekanye ko uwahoze ari ministre w'intebe,DR Pierre Damien Habumuremyi, yatawe muri yombi, ngo akaba aregwa kuba akorana n'abanzi b'igihugu cyane cyane FDLR no kurya za ruswa.
Damien Habumuremyi ngo yatawe muri yombi ejotariki ya 29-08-2014, ajyanwa kuri CID ku Kicukiro, bamubwira ko agiye kubazwa gusa ku byerekeye za ruswa ashinjwa, ariko ngo byarangiye arayeyo. Amakuru agera ku Ikaze iwacu avuga ko ngoHabumuremyi yahise agwa igihumura, afatwa na ya ndwara ye y'umutima amaze igihe arwaye.
Undi nawe wavuzweho muri iki gitondo nubwo ataratabwa muri yombi n'umugabo wa nyakwigendera Aloysia Inyumba, Major Masozera Richard, wari usanzwe ayobora, Rwanda Civil Aviation Authority (RCAA), wirukanwe kitaraganya kuri uyu mwanya. Masozera bizwi ko yari inshuti magara ya Col Tom Byabagamba ubu ubarizwa muri mabuso. Masozera nawe ngo yajyanywe kuri CID ejo, ahatwa ibibazo ku nshuti ye Col Byabagamba, ku buryo ngo yamazeyo amasaha agera kuri 13, ariko bigeze aho baramureka arataha. Ubu rero biravugwa ko ari ikibazo cy'igihe gusa, nawe agatabwa muri yombi.
Aya makuru y'ifungwa rya Damien Habumuremyi aje, mu gihe ejo ku cyumweru tariki ya 31-08-2014, hateganijwe inama ya bureau politiki ya FPR izahuza abayoboke ba FPR bagera ku 1000, kandi Habumuremyi akaba yari muri comite nyobozi ya FPR. Ese iyi nama ntiyaba ari iyo kuvugurura ubuyobozi bwa FPR? Hari n'amakuru avuga ko muri iyi nama aribwo FPR izemeza ko Kagame agomba gufata indi manda, maze itegekonshinga rikavugururwa. Turacyakurikirana aya makuru.
Ubwanditsi
Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news: http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
No comments:
Post a Comment