Skip to main content

[RwandaLibre] Rwanda: Ibyahishuwe ku mateka ya Rukokoma n'Amerika

 


Ibyahishuwe bya cumi: 


Kuva tariki ya 29 kugeza 30 Kanama 1992 mu Rwanda hari amatora y'uwagombaga kuba Perezida w'ishyaka rya MDR.


Menya ukuntu ambasade y'Amerika i Kigali yakurikiraniraga hafi ayo matora, n'uko yabonaga umukandida TWAGIRAMUNGU Fawusitini/ Fax y' Ambasade ya USA i Kigali yashyizwe mu kinyarwanda na NKUSI Yozefu (byavuguruwe saa 12.00 GMT)

Americans and Rwandans together for LGBT Graffiti on the Embassy's wall. (Embassy Photo)
Ambasade ya USA i Kigali

Yavuzweho byinshi cyane na n'ubu akivugisha benshi amangambure. Bamwe bati yavuze ko niyo Byumba yafatwa n'Inkotanyi nta kibazo; kuri aba akaba ari umugambanyi. Naho abandi  bati uyu ni Musa wahanuwe n'umuhanuzi Magayane mu kinyejana cya makumyabiri; kuri aba nabo akaba ari umucunguzi. Abandi nabo bamushima ukuntu akina politiball ku buryo badatinya kumugereranya n'uwigeze  kuba rutahizamu w'ikipe ya Nijeriya Rashid Yakini. Ikibatera kuvuga ibi ngo  kubera umubyibuho we, Rashid Yakini ntiyirukaga hirya no hino mu kibuga, ariko umupira umugezeho wose ntiyawupfushaga ubusa kuko yahitaga awuroha mu rucundura ubwo akaba aragitsinze. Twagiramungu nawe, kubera izabukuru ze cyangwa wenda wasanga ari kamere yimereye, ngo ntanjya ahuragura ibigambo cyangwa ngo ajarajare hirya no hino nka bamwe mu bakinnyi ba Poilitiball bari mu buhungiro; ariko ngo iyo agize amahirwe make yo kumvikanisha ko ahari kandi ahagaze neza ntayapfusha ubusa.Bati ntiwabonye yatumiwe mu Bufransa mu rubanza rwa Simbikangwa aho kuvuga  niba ashinja cyangwa ashinjura ko yikiniye uwe mukino! Kuva tariki ya 29 kugeza  kuri 30 Kanama 1992, mu Rwanda hari amatora y'uwagombaga  kuyobora ishyaka rya MDR ku rwego rw'igihugu, soma ibyahishuwe bya cumi umenye icyo igihugu cya USA cyicaza bamwe mu Rugwiro kigahagurutsayo abandi, cyavugaga kuri TWAGIRAMUNGU Fawusitini icyo gihe. Nusoma umurongo ku wundi, uragera ku ipaji ya nyuma umenye neza uyu mukinnyi wa politiballuwo ariwe.

Ni ibyahishuwe!

Ubuyobozi bwa SHIKAMA
------------------------------------------------------------------------------------------------------------
R2B1254Z AUG92
Aho bivuye: Amabasade y'Amerika i kigali
Uwo bigenewe: Minisitere y'ububanyi n'amahanga   ,  Washington DC 1629
Bimenyeshejwe:-  Ambasade y'Amerika i Buhjumbura
-      Ambasade y'Amerika    i Kampala
-      Ambasade y'Amerika  i   Dar Es Salaam
-     Ambasade y'Amerika   i  Paris

Amabanga yo Hejuru.         Section 01 0f 2 Kigali
                                              03616
E.O. 12356: DECL: OADR
TAGS: PGOV, PINR, RW
Impamvu: Ishyaka ry'imena mu mashyaka atavuga rumwe na Leta rizatora umuyobozi waryo.
1       Inshamake:
Ishyaka ry'imena mu mashyaka atavuga rumwe na leta rizatora umuperezida waryo muri Kongere y'ishyaka izaba kuri 29-30 KANAMA 1992. Aya matora azagaragaramo ibibazo by'uturere n'ingengabitekerezo bishobora kubangamira ubumwe bw'ishyaka. Uzatsinda niwe uzaba umukandida w'ishyaka  mu matora ari imbere.  Turabona umukandida urangaje imbere ubworoherane Twagiramungu Fawusitini, ushaka ubwiyunge bw'amoko n'uturere ariwe uzatsinda.
Iherezo ry'inshamake.

2      Ishyaka MDR, ryazunguye ishyaka rya PARMEHUTU  rya Perezida Geregori Kayibanda wayoboye u Rwanda kuva muri 1962  kugeza 1973, rizahura kugirango ritore abayobozi baryo kuva kuri 29 kugeza 30 Kanama 1992 muri Kongere ya mbere y'ishyaka kuva ryazurwa rikanemerwa na Leta hakaba hashize umwaka.
Kugeza ubu komite igizwe n'abayobozi bakuru 6 bava muri za komisiyo z'ishyaka niyo yayoboraga ishyaka.  Ibi byatumye  hadashyirwaho umuyobozi umwe rukumbi uvuye mu ngengabitekerezo zitandukanye. Bityo, birinda ishyaka gucikamo kabiri.

3    Ishyaka rizaba rifite abakandida bane bakomeye bo gutoramo umwe:
  •           Fawusitini Twagiramungu:

Perezida wa Komisiyo  y'ububanyi n'amahanga n'umuvugizi w'ishyaka muri za mitingi z'shyaka n'ibiganiro n'itangazamakuru.  Umucuruzi wize igice  cy'amashuri ye muri Canada, ava muri Prefegitura ya Cyangugu iri mu burengerazuba bw'amajyepfo y'u Rwanda akaba ari n'umukwe w'uwahoze ari perezida wa PARMEHUTU Kayibanda.
  •    Dismas Nsengiyaremye.Minisitri w'intebe . Aturuka muri Prefegitura ya Gitarama,ibirindiro bya MDR iri rwagati mu Rwanda         
  •  Emanuel Gapyisi

Nawe ni umukwe w'uwahoze ari Perezida Kayibanda. Aturuka muri Perefegitura ya Gikongoro iri mu majy'epfo y'igihugu.
  •       Donati MUREGO

Yaminuje kandi akaba n'inzobere mu mateka, akaba n'intyoza mu kuvuga, aturuka mu Ruhengeri.
Americans and Rwandans together for LGBT Graffiti on the Embassy's wall. (Embassy Photo)
Ambasade ya USA i Kigali/ amashusho ashyigikira Abatinganyi ku 
rukuta rw'Ambasade
4      Urebye amatora azaba ashingiye ku ngengabitekererezo z'abakandida ziri ukubiri: abashaka ubworoherane n'abatsimbaraye ku ngengabitekerezo y'umwimerere y'ishyaka.
Igice gishaka ubworoherane kiyobowe na Twagiramungu gishaka kuva ku ngengabitekerezo y'umwimerere ya PARMEHUTU ikundwakaza Abahutu hakabaho politike y'ubwiyunge bw'igihugu.

Igice cya kabiri gitsimbaraye ku matwara ya PARMEHUTU y'umwimerere, kikaba kinenga icyerekezo Twagiramungu ashaka kwerekezamo ishyaka.
Urugero: Igice gitsimbaraye ku matwara ya PARMEHUTU y'umwimerere kiyobowe na MUREGO kinenga cyivuye inyuma ubufatanye TWAGIRAMUNGU yacuze hagati ya MDR n'ishyaka PL rigizwe ahanini n'Abatutsi.

Nsengiyaremye utari mu baharanira kuyobora ishyaka mbere y'uko agirwa minisitiri w'intebe, ayoboye igice twashyira hagati y'ibyo bice 2 bivuzwe hejuru.
 Gapyisi, umunyamuryango wubashywe, afatwa nk'umuntu ucisha make cyane kurusha Twagiramungu.

5   Irondakarere naryo rizagira uruhare rukomeye mu matora y'ishyaka.
NSENGIYAREMYE akomoka mu birindiro bya MDR i Gitarama, kilometero zigera kuri 70 ugana mu majy'epfo y'uburengerazuba bwa Kigali. Aha niho Revolisiyo yo muri 1959 yatangiriye hakaba arinaho abayobozi ba MDR benshi bababajwe cyane no kwihimura byakozwe n'abari bashyigikiye ingoma ya HABYARIMANA afashe ubutegetsi muri 1973. Aka karere kumva ko kagomba gusubirana ubuyobozi bw'ishyaka, kazashyigikira minisitiri w'intebe mu matora.

 6.Ishyaka nanone ryagiye ryubakira ku bayoboke benshi bakomoka mu majyaruguru muri Perefegitura ya Ruhengeri, ibi bikaba ari isoko y'ishyamirana rihoraho mu ishyaka hagati y'Amajyaruguru n'Amajy'Epfo. Murego wamaze imyaka 10 mu munyururu, ashinjwa kugira uruhare mu gufatanya n'abashakaga gukora kudeta yo muri 1980, yashoboye kwigizayo abashaka ubworoherane bo mu ishyaka mu matora y'uturere aheruka mu Ruhengeri.

Ambassador Koran's Remarks celebrating Independence Day (Embassy Photo)
Mushikiwabo muri Ambasade muri imwe mu minsi mikuru ya USA
7. Twagiramungu agaragara nk'umuntu utagira aho abogamiye kuko aturuka muri Cyangugu ahantu hatigeze harangwa cyane politike y'amashyaka. Agaragara nk'umuyobozi wuje ubworoherane. Yagaragaraga nk'umukandida ku buperezida kugeza igihe Minisitiri w'intebe yinjiriye mu mukino kubera inkomoko  ye y'i Gitarama.  Gapyisi niwe ukomeye mu karere ke wenyine.

8. Abakurikiranira hafi politike y'u Rwanda, bashishikajwe n'aya matora kuko ishyaka MDR ryagize uruhare runini rugaragara mu gushinga urwego rw'abatavuga rumwe na Perezida Habyarimana. Benshi baremeza ko aya matora azashyamiranya aba bakandida uko ari bane ashobora kurangira aciyemo MDR mo ibice. Ashobora  guhanganisha Twagiramungu Fawusitini na Minisitiri we w'intebe yashyize kuri uriya mwanya, bikaba byatera amacakubiri atari ngombwa.

Itsinda rya Murego rishobora gutuma abarangwa n'ubworoherane bo mu ishayaka bigira mu yandi mashyaka bikaba byatuma uguhangana na MRND kugabanuka.( Gutsindwa kwa Murego gushobora gutuma yivumbura akajya mu ishyaka riharanira ubwikanyize bw'abahutu CDR, ariko Twagiramungu yavuze ko abarwanashyaka babwiye Murego ko niba atemera gahunda z'ishyaka yarivamo)

9. Bamwe  mu  bakurikirira hafi politiki y'u Rwanda babwiye CDM, ko ibintu byakoroha Minisitiri w'intebe avuye ku rutonde rw'abakandida, agashyigikira undi mukandida, birashoboka Fawusitini Twagiramungu. Ariko barongera bakemeza ko byaba ari ikibazo kuri Nsengiyaremye. Kubera imishyikirano iriho iba yerekeranye n'ukuntu u Rwanda rwasangira ubutegetsi na FPR. Umwanya we wa Minisitiri w'intebe waba udatekanye. Ahagaritse kwiyamamaza ku buyobozi bw'ishyaka ubu, yaba ariho yigabanyiriza amahirwe yo kuzahatanira umwanya wa Perezida ku rwego rw'igihugu  ikindi gihe.

10. Ariko hashobora kuba hararangije kuba ubwumvikane.Twagiramungu yabwiye DCM ko yagiranye inama mu ibanga na Minisitiri w'intebe yemera ko azikura mu gihe cy'amatora . Twagiramungu yavuze ko bumvikanye ko Disimasi yakwibanda ku butegetsi bw'inzibacyuho iby'ishyaka akabirekera abandi. Bigenze gutya, Twagiramungu arateganya ko azatsindira kuba perezida w'ishyaka.

11. Itangazamakuru ryagize uruhare rugaragara mbere y'amatora. Ibinyamakuru byinshi byigenga nk'urugero icy'ishyaka PL( Parti Liberal), cyasohoye inyandiko zishyigikira Twagiramungu. Radiyo Rwanda, ku rundi ruhande, yahaye amasaha  Murego ku cyumweru hashize.

12. Icyo tubivugaho( Ndlr: Ambasade ya USA)
Aya matora azaduha ishusho y'ingufu z'abatavuga rumwe na  Leta mu Rwanda. Ibizavamo bizagira ingaruka mu mihindukire ya Politike iriho iba mu Rwanda.  Niba umworoherane utagira aho abogamiye ku turere, Twagiramungu atsinze,  MDR izakomeza gukomera, birashoboka ko yaba ku buryo bw'akataraboneka. Ingufu z'abatavuga rumwe na Leta ziziyongera kuko MDR yazakorera hamwe n'andi mashyaka y'ubworoherane.

Itsinda rya Nsengiyaremye  rishobora gutuma ishyaka ritakaza gato ingufu zaryo. Murego aramutse atsinze, bishobora gutuma ishyaka ricikamo ibice ndetse hakabaho n'ikibazo mu yandi mashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi.Nsengiyaremye aramutse akomeje ibyo yasezeranyije Twagiramungu, turateganya ko Twagiramungu azatsinda.

Icyitonderwa: Byakuwe mu cyongereza bishyirwa mu kinyarwanda na NKUSI Yozefu
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)


__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Did you know?
Learn all about Files in Groups

=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

Comments

Popular posts from this blog

Le Troisième Mandat de Louise Mushikiwabo à l'OIF : Entre Précédent et Principe Démocratique.

Le Troisième Mandat de Louise Mushikiwabo à l'OIF : Entre Précédent et Principe Démocratique. L'Alternance à l'OIF : Pourquoi un Troisième Mandat Fragilise la Crédibilité de la Francophonie. Introduction Louise Mushikiwabo veut un troisième mandat à la tête de l'Organisation internationale de la Francophonie. Son annonce, faite bien avant l'émergence d'autres candidats, rappelle une tactique familière en Afrique : affirmer qu'on a le soutien populaire sans jamais le prouver publiquement. La méthode est rodée. Des dirigeants africains l'utilisent depuis des décennies pour prolonger leur règne. Ils clament que "le peuple le demande" ou que "les partenaires soutiennent" cette reconduction. Aucune preuve formelle n'est nécessaire. L'affirmation devient réalité politique. Mais voilà le problème : la Francophonie prêche la démocratie, l'État de droit et l'alternance au pouvoir. Peut-elle tolérer en son sein ce qu...

[AfricaRealities.com] Burundi president seen as 'divine' hero in rural homeland

  "We will vote for him until the return of Jesus Christ, that is, until the end of time," said Sylvie with a laugh, adding that for her, Nkurunziza "should be president for life." Burundi president seen as 'divine' hero in rural homeland               Burundi president seen as 'divine' hero in rural homelan... On the streets of Burundi's capital, protesters have spent a month fighting running battles with police, erecting barricades and demanding President Pierre Nkurunzi... View on news.yahoo.com Preview by Yahoo   ### "Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King . __._,_.___ Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com> Reply via web post • ...

Votre sélection quotidienne d'articles de IRIN, 5/18/2015

  nouvelles et analyses humanitaires Table des matières 1. BRIEFING: La troisième fois sera-t-elle la bonne pour les négociations sur la Syrie ? 2. La sélection d'IRIN : Migration, secteur privé et djihad sur Twitter BRIEFING: La troisième fois sera-t-elle la bonne pour les négociations sur la Syrie ? GENÈVE, 18 mai 2015 (IRIN) - Les participants les qualifient de discrètes et, en effet, de nombreuses personnes n'ont peut-être pas remarqué qu'un troisième cycle de négociations sur le conflit syrien était en cours à Genève ce mois-ci. Lire l'article en ligne La sélection d'IRIN : Migration, secteur privé et djihad sur Twitter DUBAÏ, 18 mai 2015 (IRIN) - Voici la sélecti...

BBC News

Africanews

UNDP - Africa Job Vacancies

Wikipedia

Search results

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

Migration Policy Institute