Skip to main content

[RwandaLibre] AFRIKA Y'EPFO: ITANGAZO RISOZA INAMA RUSANGE Y’URUBYIRUKO RW’IHURIRO NYARWANDA (RNCYL.SA) RIGENEWE ABANYAMAKURU

 


Urubyiruko rwa RNC rwiteguye urugamba rwo gutabara abanyarwanda!

rnc y

ITANGAZO RISOZA INAMA RUSANGE Y'URUBYIRUKO RW'IHURIRO NYARWANDA (RNCYL.SA) RIGENEWE ABANYAMAKURU NO 001/22/06/2014

Ku cyumweru tariki 22 Kamena 2014, urubyiruko rwa RNC muri Africa y'Epfo ruteraniye mu nama rusange idasanzwe ruratangariza abanyarwanda n'abanyamahanga ibi bikurikira:

Tumaze kubona uburyo leta y'u Rwanda iyobowe na Bwana Paul Kagame ikomeje kwica abanyarwanda, kubashimuta, kubafungira amaherere no kubahimbira ibyaha; ibi bikiyongeraho kuvangura abanyarwanda no kubakenesha mu gihe ubutunzi bw'igihugu bwikubiwe n'agatsiko k'abiyicaje ku ngoma;

Tumaze kubona ko ntagushidikanya ko leta ya Perezida Kagame ari yo yivuganye umusangirangendo wacu Colonel Patrick Karegeya ku italiki 31 Ukuboza 2013, nyuma y'igihe gito ikagaba igitero kwa General Kayumba Nyamwasa ku itariki ya 5 Werurwe 2014 igamije kumwivugana imana igakinga akaboko;

Tumaze kumva ijambo ryuzuyemo iterabwoba rikabije Perezida Kagame yivugiye i Nyabihu ku itariki ya 5 Kamena 2014 ko ngo uretse no guhoza abanyarwanda ku nkeke yo kubica no kubafunga ku maherere, nonehe yiyemeje kujya abarasa ku manywa y'ihangu; bitaratera kabiri tariki 15 Kamena 2014 uwitwa Eric HAKIZIMANA akaraswa n'inzego z'umutekano zibeshya ko yari agiye gutoroka;

Dushingiye kandi kuri politiki y'Ihuriro Nyarwanda ryifuzako urubyiruko rw'u Rwanda rugira uruhare rufatika mu gukemura ibibazo byugarije igihugu;

rnc y1

1. Urubyiruko rwa RNC rurashimira byimazeyo ubuyobozi bwa RNC ku rwego rw'isi akazi gakomeye bukomeje gukorera Ihuriro Nyarwanda mu rugamba rwo kubohoza igihugu bugaragariza abanyarwanda ndetse n'abanyamahanga ko politike ya Paul Kagame ishingiye ku kinyoma n'iterabwoba, ari na ko bukangurira abanyarwanda ko bagomba gushirika ubwoba bakishyira hamwe bakigobotora ingoma y'igitugu ikomeje kubamarira kw'icumu;

2. Urubyiruko rwa RNC rwamaganye byimazeyo ubwicanyi n'urugomo leta ya Kagame ikomeje gukorera abanyarwanda. Rusabye Leta ya Kagame gushyira mu gaciro igahita ihagarika ubwo bwicanyi n'urugoma ikomeje gukorera abanyarwanda n'abaturanyi b'ibihugu byo mu karere k'ibiyaga bigali, ruboneyeho n'umwanya wo gusaba ko imfungwa zose za politike zahita zirekurwa ntayandi mananiza;

3. Urubyiruko rwa RNC rurashishikariza abanyarwanda aho bari hose ku isi, cyane cyane urubyiruko guhaguruka rugatanga umuganda wa rwo rukubita ingabo mu bitugu ubuyobozi bukuru bwa RNC mu rugamba twiyemeje rwo gutabara abanyarwanda tukabakiza ingoma y'agahotoro iyobowe na Paul Kagame.

4. Urubyiruko rwa RNC rurasaba umuryango mpuzamahanga, by'umwihariko Umuryango w'Abibumbye gufatira ibyemezo bikaze leta ya Paul Kagame akarekeraho gushimuta, gufungira ubusa, guhimbira abantu ibyaha no kwica urubozo abanyarwanda isi irebera nk'uko byagenze muri 1994 ubwo imbaga y'abatutsi n'abandi banyarwanda yicwaga ONU ntibatabare. Uko kudatabara kukaba kwarakomeje na nyuma yaho ubwicanyi bwagiye bukorerwa abanyarwanda haba mu gihugu cyangwa hanze ya cyo, nk'ubwicanyi bwakorewe muri Congo nk'uko bigaragazwa na Mapping Report kugeza ubu ikaba yarabitswe mu kabati;

5. Urubyiruko rwa RNC rurasaba umuryango w'Afurika yunze ubumwe (AU), SADEC na EAC kwita ku kibazo cy'u Rwanda no gufata ingamba zikwiye kugirango urugomo rurimo gukorerwa abanyarwanda ruhagarare.

6. Urubyiruko rwa RNC rurashimira byimazeyo Leta y'Afrika y'Epfo umutima wa kimuntu ikomeje kugaragariza abanyarwanda bayisabye ubuhungiro cyane cyane ibacungira umutekano, rukaba runayisaba ko yakora ibishoboka igashyira vuba ahagaragara abagize uruhare mu kwivugana Col Patrick Karegeya ndetse n'abari inyuma y'igitero cyagabwe kwa Gen Kayumba Nyamwasa;

7. Urubyiruko rwa RNC rurasaba Perezida Paul Kagame gushyikirana n'abatavugarumwe nawe mu gihe cya vuba, by'umwihariko ruramusaba gushyira mu bikorwa ibyo asabwa n'ubuyobozi bukuru bw'Ihuriro Nyarwanda RNC;

8. Inama rusange yemeje gutangiza ku mugaragaro ihuriro ry'urubyiruko rwa RNC muri Afrika y'Epfo ryitwa RNC Youth League South Africa Chapter "INTAGANZWA". Imigabo n'imigambi y'Intaganzwa ikazatangazwa mu minsi iri imbere.

9. Uretse guhuza imbaraga z'urubyiruko rwa RNC muri Afurika y'Epfo, Intaganzwa zihaye inshingano yo gushishikariza bagenzi b'abo babarizwa mu bindi bihugu ku isi, baba abari muri RNC, baba batarimo, gushyira ingufu zabo hamwe, bafatanya urugendo rwo gutabara abanyarwanda bahejejwe mu kangaratete n'ingoma ya Paul Kagame.

10. Inama rusange yemeje ko abayobozi b"INTAGANZWA " muri Afrika y'Epfo ari aba bakurikira:

1. Umuyobozi mukuru : GUMIRA Ronard
2. Umuyobozi wungirije : NSABIMANACallixte alias Sankara
3. Umunyamabanga mukuru : SHYIRAMBERE Elisha
4. Umubitsi : MUNYANEZA Jean Paul
5. Uhagarariye abari n'abategarugori : UMUHOZA Aliane
Abajyanama : 1. MUTABAZI Jean de Dieu
2. NKURUNZIZA Edgar
3. IRAGUHA Amatus

Bikorewe Cap Town tariki 22 Kamena 2014

Ronard GUMIRA
Umuhuzabikorwa w'ihuriro ry'urubyiruko rwa RNC muri Afrika y'Epfo "INTAGANZWA"

YouTube Preview Image

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

Comments

Popular posts from this blog

Le Rwanda au Mozambique : qui les a placés là, pourquoi ils ne peuvent pas rester et pourquoi la SADC doit les remplacer avant que les dégâts ne deviennent permanents

  Qui a placé le Rwanda là-bas, pourquoi la France refuse de le remplacer, comment le déploiement est devenu un bouclier contre les sanctions, et pourquoi la SADC doit agir avant que les dégâts ne deviennent permanents Mars 2026   Résumé exécutif Les sanctions occidentales contre les Forces de Défense du Rwanda (RDF), imposées par les États-Unis le 2 mars 2026 en vertu du Global Magnitsky Act et relayées par une pression croissante de l'Union européenne, ont mis à nu une contradiction stratégique de premier ordre. La même force militaire sanctionnée pour son soutien opérationnel direct au groupe rebelle M23 en République démocratique du Congo est simultanément le principal garant sécuritaire d'un projet de gaz naturel liquéfié (GNL) de 20 milliards de dollars exploité par le géant français TotalEnergies à Cabo Delgado, dans le nord du Mozambique. Cette analyse répond à trois questions interconnectées dont les réponses définissent ...

Pourquoi les sanctions américaines ne fonctionnent pas contre le Rwanda

Pourquoi Paul Kagame a ignoré les sanctions américaines et la Résolution 2773 du Conseil de sécurité de l'ONU Entre février 2025 et mars 2026, le Trésor américain a imposé deux séries de sanctions ciblant directement la machine de guerre du Rwanda dans l'est du Congo : d'abord James Kabarebe, ministre d'État rwandais et principal intermédiaire du régime auprès du M23, puis les Forces de défense rwandaises en tant qu'entité, ainsi que quatre de leurs hauts responsables. Chacun des individus sanctionnés est demeuré en poste. Les FDR ne se sont pas retirées. Cette analyse examine pourquoi les mesures de Washington n'ont pas modifié la conduite du Rwanda — et pourquoi, selon les propres mots de Kagame, elles sont rejetées comme l'œuvre des « simplement stupides ».     Introduction : des sanctions sans conséquence La campagne de sanctions de Washington contre les opérations militaires du Rwanda dans l'est du Congo s'...

Mozambique : Renforcer l’armée mozambicaine pour remplacer le Rwanda — une orientation profondément juste

Mozambique : Renforcer l'armée mozambicaine pour remplacer le Rwanda — une orientation profondément juste L'Union européenne met fin au financement des Forces de défense rwandaises au Mozambique : analyse des enjeux de souveraineté, d'opportunité économique confisquée, de fuite de capitaux et de reconstruction d'une capacité nationale de défense   Introduction : une décision européenne qui remet les pendules à l'heure La décision de l'Union européenne de ne pas renouveler son financement aux Forces de défense rwandaises (FDR) déployées au Mozambique est bien plus qu'un simple ajustement budgétaire. Elle marque un tournant dans la région des Grands Lacs et en Afrique australe, et soulève des questions fondamentales sur la souveraineté mozambicaine, l'économie politique de la sécurité régionale, et la responsabilité de la communauté internationale envers les peuples africains. Depuis juillet 2021, plus de deux...

BBC News

Africanews

UNDP - Africa Job Vacancies

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

Migration Policy Institute