Skip to main content

[RwandaLibre] UBUKENE BURAVUZA UBUHUHA MURI AMBASADE Y’U RWANDA I PRETORIA MURI AFRIKA Y’EPFO

 


UBUKENE BURAVUZA UBUHUHA MURI AMBASADE Y'U RWANDA I PRETORIA MURI AFRIKA Y'EPFO

Kuri Leta ya FPR Ambasade ntabwo zikiri ibiro bishinzwe kunoza imibano y'u Rwanda n'ibihugu zatumwemo ahubwo nkuko tumaze kubimenyera zabaye indiri yo gupangiramo uburyo leta ya FPR yahitana abanyarwanda b'impunzi batayishyigikiye babarizwa mu bihugu binyuranye


Muri za Ambasade z'u Rwanda iyaciye agahigo ni iya Pretoria muri Afrika y'Epfo, atari ukubera ko yahawe abagabo b'intwari kurusha abandi ahubwo ari ukubera gusa ko igihugu cya Afrika y'Epfo cyahungiwemo n'abanyarwanda batinywa cyane ne FPR ya  Kagame.

Mu bahigwaga bukware harimo General Kayumba Nyamwasa, na Nyakwigendera Intwari y'u Rwanda n'abanyarwanda Col Patrick Karegeya.

Iyi Ambasade rero akazi kabisha yarakabashije, nkuko mubyibuka mu isoza ry'umwaka wa 2013, nibwo Intwari Col Patrick Karege bamwambuye ubuzima bamuhotoreye muri iki gihugu cya Afrika y'Epfo.

Imanzi yagabiwe kurama na Nyribiremwa ariwe General Kayumba Faustin Nyamwasa bamwigombye inshuro 4 zose, basanga ikiganza cy'Imana kimurinze kitanyeganyega na busa, uko baje bakubita igihwereye ba Nyaguhwera izuba rirenga mu misozi 1000. Abo banyagwa sinabavuma kuko nahawe amasakaramentu, ariko ntibabura kugenda bikubura ubu, ubu ibyitso byabo muri Diyasipora byirirwa bibundabunda byiciye mu muryango nyarwanda muri Afrika y'Epfo!

Ngarutse ku biro by'ubwicanyi bya Visenti Karega ka Karega, ubu asigayemo wenyine n'abagore 2, imiborogo ngo ni yose…. Agafaranga ngo Kigali ntikikarekura, uko amakuru atugeraho ngo n'ubwo aho bipfira ari henshi, mu mpamvu zikomeye harimo ngo kuba batarashoboye kwivugana benshi mu bo batumwe, by'agahebuze ngo kuba General agihumeka kuri ntakarakorwa (aha ndavuga General Kayumba Nyamwasa)

Abasabwe gutanga uburozi ntibabushohoje harimo n'abo basabaga kwikora munda bakivugana ababo bwite ngo bakunde bagororerwe n'ingoma ngome!!!

Ibi mvuga si amakabyankuru, abakurikira mwarabyisomeye mu buhamya ku ku mbuga nkoranya mbaga (za Internet) abandi mukurikira ibiganiro mwiyumviye icyitwa special assignment n'ibindi nka za Video zatambutse abayobozi bakuru b'igisirikara bajya mu biciro n'abo basabaga gukaraba inkaba nk'aho bo bava ayera!

Inkuru igezweho ubu rero ni uko Ambasade yagabiwe Karega Mwene Karega ikigega cyahubanganijwe n'abahoze bamwungirije amafaranga bayashora mu bikorwa bibisha batanashimiwe, uretse induru bahawe umunsi igihugu cya Afrika y'Epfo cyatangarizaga isi yose ko birukanywe ku butaka bwayo bakagenda kibuno mpamaguru bagasiga mwene Karega mu cyeragati nk'ururimi.

Biravugwa rero ko ambasade ifitiye imyenda myinshi abayikorera za serivisi zimwe na zimwe ndtse ngo n'imisoro yagombaga kwishyura akarere ka Tshwane mu mujyi wa Pretoria aho ibiro by'izo nkoramaraso biri!!!

Abakurikiranira hafi iby'iyo ngoma ngome ya Kagame na Karega intumwa ye, bavuga ko ngo irimo gutakambra Ministeri y'Imari mu Rwanda ngo ikubite inkoni izamba!

Abanyeshuri barihirwaga na Leta muri za Kaminuza zinyuranye nabo ngo barebeshejwe indege, ngo bagombera gutakambira ibiro bya Ministiri w'intebe kugira ngo babashe guhabwa intica ntikize yabo, nyuma ariko ngo baje kwishyurwa, ari ngo bibateranya na Diregiteri General muri Ministeri y'ubuzima ngo batumye I bukuru bamureba nabi da, uyu Diregiteri Generali yandikiye abanyeshuri ibaruwa ibatuka cyane, cyakora Dogiteri Visenti Biruta umuganga w'umungogo wagororewe Minisiteri y'uburezi agateshwa kuvura abarwayi yabaremye agatima abasaba kwima amatwi iriya baruwa y'agasuzuguro bandikiwe n'uriya mu DG dore ko ngo na Muganga Biruta atinya icyo kigirwamana cy'umu Deregiteri Generali kuko ngo ashobera nawe kumwubikira imbehe akaba yasubizwa gusuma abarwayi ku Muhororo, ngo kuko uriya Muderegiteri General kwa Kagame yinjira adakomanze!

Ibyo nabyo murumva ko biteye ipasi aho Nyakubahwa Muganga Minisitiri w'uburezi ahukwa Deregiteri Generali ngo kuko amurusha kugera mu gikari kwa Kagame!!!!

Hagati aho ariko n'ubwo muri ambasade rukinga bane (ntimumbaze aho undi bamukura kuko ubu hari gusa Karega n'abagore 2, buriya wasanga biyambaza umunyafurika y'Epfo)

Ngarutse ku kigega cya ambasade kitakibasha kwiyishyurira abo kigirira imyenda, amafaranga ngo yamazwemo n'uwari umujyanama wa mbere wa Ambasade wari yarigize Maneko mukuru, akarara mu kabari agambana, intore n'intorekazi zazo zagize iminsi mikuru y'amavuko akaba ari we uyikoresha, ubu biravugwa ko n'aho abundaraye I Kigali yirirwa ahamagara abantu ku materefoni ngo abasaba za Nimero za Terefoni z'abantu bo mu Ihuriro Nyarwanda RNC, tukaba tutibaza icyo abashakira ntituramenya niba ashaka kuyoboka RNC, cyakora njyewe ntarampamagara kandi ntiyasibaga kumpamaga mu iterabwoba ryinshi ubwo yari akiri ku kazi muri Afrika y'Epfo ngo ashaka kumpa ibiraka byo kugurira ambasade ibikoresho by'isuku bitanashoboraga no kuvamo inyungu ya litiro 2 za lisansi.

Njyewe gusa kuri ubu armutse ampamagaye namubwira ko atari ngomba kwakira ikarita ya RNC muri Afrika y'Epfo, nshobora kumuhuza n'abahagariye Ihuriro mu ntara zo mu Rwanda bakabimufashamo!

Tugarutse ku banyeshuri b'abanyarwanda bari muri za Kaminuza  muri Afrika y'Epfo, bajyaga banyuzamo bakaza gusaabana n'abandi banyarwanda ubu barabibujijwe kandi si ko bose ari intore, niba ari n'ikibazo cy'ubukungu bwifashe nabi turacyabakunda ni bagenzi bacu, igihe bazabohorerwa tuzabaha ikaze, kuko Leta ngome umunsi yarimbutse izarimbukana abijanditse mu bibi byayo gusa, ku banyarwanda b'inyangamugayo ubuzima buzakomeza, nta mpamvu yo kwishishanya.

 

Claude Marie Bernard Kayitare

 

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

Comments

Popular posts from this blog

Le Rwanda au Mozambique : qui les a placés là, pourquoi ils ne peuvent pas rester et pourquoi la SADC doit les remplacer avant que les dégâts ne deviennent permanents

  Qui a placé le Rwanda là-bas, pourquoi la France refuse de le remplacer, comment le déploiement est devenu un bouclier contre les sanctions, et pourquoi la SADC doit agir avant que les dégâts ne deviennent permanents Mars 2026   Résumé exécutif Les sanctions occidentales contre les Forces de Défense du Rwanda (RDF), imposées par les États-Unis le 2 mars 2026 en vertu du Global Magnitsky Act et relayées par une pression croissante de l'Union européenne, ont mis à nu une contradiction stratégique de premier ordre. La même force militaire sanctionnée pour son soutien opérationnel direct au groupe rebelle M23 en République démocratique du Congo est simultanément le principal garant sécuritaire d'un projet de gaz naturel liquéfié (GNL) de 20 milliards de dollars exploité par le géant français TotalEnergies à Cabo Delgado, dans le nord du Mozambique. Cette analyse répond à trois questions interconnectées dont les réponses définissent ...

Pourquoi les sanctions américaines ne fonctionnent pas contre le Rwanda

Pourquoi Paul Kagame a ignoré les sanctions américaines et la Résolution 2773 du Conseil de sécurité de l'ONU Entre février 2025 et mars 2026, le Trésor américain a imposé deux séries de sanctions ciblant directement la machine de guerre du Rwanda dans l'est du Congo : d'abord James Kabarebe, ministre d'État rwandais et principal intermédiaire du régime auprès du M23, puis les Forces de défense rwandaises en tant qu'entité, ainsi que quatre de leurs hauts responsables. Chacun des individus sanctionnés est demeuré en poste. Les FDR ne se sont pas retirées. Cette analyse examine pourquoi les mesures de Washington n'ont pas modifié la conduite du Rwanda — et pourquoi, selon les propres mots de Kagame, elles sont rejetées comme l'œuvre des « simplement stupides ».     Introduction : des sanctions sans conséquence La campagne de sanctions de Washington contre les opérations militaires du Rwanda dans l'est du Congo s'...

Mozambique : Renforcer l’armée mozambicaine pour remplacer le Rwanda — une orientation profondément juste

Mozambique : Renforcer l'armée mozambicaine pour remplacer le Rwanda — une orientation profondément juste L'Union européenne met fin au financement des Forces de défense rwandaises au Mozambique : analyse des enjeux de souveraineté, d'opportunité économique confisquée, de fuite de capitaux et de reconstruction d'une capacité nationale de défense   Introduction : une décision européenne qui remet les pendules à l'heure La décision de l'Union européenne de ne pas renouveler son financement aux Forces de défense rwandaises (FDR) déployées au Mozambique est bien plus qu'un simple ajustement budgétaire. Elle marque un tournant dans la région des Grands Lacs et en Afrique australe, et soulève des questions fondamentales sur la souveraineté mozambicaine, l'économie politique de la sécurité régionale, et la responsabilité de la communauté internationale envers les peuples africains. Depuis juillet 2021, plus de deux...

BBC News

Africanews

UNDP - Africa Job Vacancies

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

Migration Policy Institute