Pages

Wednesday 4 June 2014

[RwandaLibre] Rwanda: Bernard Ntaganda yafunguwe. Imana ishimwe.

 


Nyuma y'imyaka ine mu buroko, Bernard Ntaganda yafunguwe


Yanditswe kuya 4-06-2014 - Saa 10:11' na Erick Shaba

Bernard Ntaganda wari umaze imyaka ine mu buroko aho yari akurikiranyweho ibyaha birimo kuvutsa igihugu umudendezo, guteza amacakubiri, gukorana n'abagamije guhungabanya umutekano w'igihugu ndetse n'ubufatanyacyaha mu myigaragambyo itemewe n'amategeko, yarangije igihano cye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 04 Kamena 2014.

Bernard Ntaganda wafunguwe saa mbili za mu gitondo kuri uyu wa Gatatu yishimiye irekurwa rye, ahita atangaza ko azakomeza gukora politiki.

Umuyobozi wa Gereza ya Mpanga mu Karere ka Nyanza Bernard yari afungiyemo, Gato Sano Alexis yatangaje ko Ntaganda yarangije igihano cye, bityo nk'uko amategeko abimwemerera akaba yarekuwe.

Ku makuru yagiye avugwa kenshi ko Ntaganda yaba afashwe nabi muri gereza afungiyemo ndetse nawe ubwe akaba yaragiye abigarukaho kenshi ko afashwe nabi, Sano yavuze ko nta mfungwa n'imwe ishobora kwishimira igifungo, gusa yongeraho ko Ntaganda yahabwaga ndetse agafatwa uko amategeko agenga abagororwa bose abiteganya.

Yagize ati "Uburenganzira bwe bwose yabuhabwaga, nta kibazo yigeze agira.

Bernard Ntaganda washinze PS Imberakuri yatawe muri yombi tariki ya 24 Kamena 2010. Niwe wari umuyobozi w'ishyaka PS Imberakuri, hanyuma aza gukurwaho na kongere y'ishyaka aregwa kunyuranya n'amahame y'ishyaka, ahita asimburwa na Mukabunani Christine wari umwungirije.

Nyuma yo gukurwaho, uruhande rumushyigikiye nawe ubwe bahise biyomora kuri bagenzi babo, bagumana izina PS Imberakuri ; kuri ubu ryari rihagarariwe na Bakunzibake Alexis, akaba ari we Muyobozi wungirije w'ishyaka PS Imberakuri uruhande rwa Ntaganda.

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

Sponsors:

http://www.rencontressansfrontieres.com
http://www.intimitesafricaines.com
http://www.foraha.net
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“When the white man came we had the land and they had the bibles; now they have the land and we have the bibles.”