Pages

Wednesday, 9 July 2014

[RwandaLibre] Re: *DHR* (@Sharangabo) RWANDA: KUKI GEN. PROFESERI, DOGITERI, PASITERI MUPENZI JEAN DE LA PAIX AKOMEJE KUTEZA URUJIJO?

 

Veronika,
Merci des conseils. "L'Union fait la force" comme disent nos amis belges et je ne vois aucun inconvenient a ce que nous travaillions tous les trois ensemble. Come vous le savez la complementalite(ubufatanye) est un des piliers de notre politique. Nous combattons contre une politique viscerale de l'exclusion qui a gangrene notre pays le Rwanda depuis qu'il existe jusqu'a l'heure,et nous voulons la supplanter par une politique de l'inclusion. C'est a cette seule condition que nous pourrons batir un nouveau Rwanda pour Tous. Nous n'excluons donc personne.
(Gasana Anastase, president du PRM/MRP-ABASANGIZI, un parti politique qui prone le partage reel et vrai du pouvoir entre tous les fils et filles du Rwanda sans exclusion aucune).


2014-07-09 15:29 GMT-04:00 Veronika Kirimumpuzu <veronika_kirimumpuzu@yahoo.com>:
Bwana Gasana,
 
Un conseil gratuit: reba ukuntu wakwiyunga na Zac Biampa umushinge urukatsa naho uriya mu fanfaron nta kintu azageza k'urukatsa!
 


On Wednesday, July 9, 2014 10:43 AM, "Anastase Gasana gasana31@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:


 
Muvandimwe munyarwanda Sharangabo,
1. Ndashimye ko wakiriye ibisobanuro nakugejejeho.Nkunda abantu basobanuza babona ibisobanuro bakabiha agaciro . Birerekana ko utari umuntu de mauvaise foi.
2. Nabonye hari abakomeza gukoresha amatitres ya General Prof. Dr. Mupenzi bamukerensa nk'aho yayibye cyangwa se yayabonye atayakwiriye.Ikinyamakuru IKAZEIWACU kitamufite ku mutima na gato kiyandikiye ubwacyo ko Mupenzi yize Universite i Lubumbashi nyuma ya 1994 igihe yari impunzi muri Congo DRC akahakura Licence en geographie physique avec Grande  Distinction bigatuma atoranywa kuba assistant d'un des prof. de geo-physique. Izo ni activites academiques ze nkuko tuzandikirwa na IKAZEIWACU. IKAZE ikomeza itubwira ko muri activites sociales ze yari Pasteur mu rusengero rw'itorero ryari aho i Lubumbashi. IKAZE inatubwira ko yari yaratorewe kuyobora impunzi z'abanyarwanda muri ako karere, ibi byose bikerekana ubushobozi bwe nk'umuyobozi(as a leader). IKAZEIWACU iranandika ko uwashakanye na Mupenzi nawe yize muri Universite de Lubumbashi akaba afite Licence en Sciences Politiques et Administratives. Urabona rwose ko ari une petite famille d'intectuelles.
La suite IKAZE itanditseho ni ibyo Mupenzi ubwe yiyandikiye kandi bifite n'abandi babizi bagiye babyandikaho ku mbuga cyangwa babivugaho ku maradio: uko yabaye umusilikari muri FDLR, uko bacyuwe mu Rwanda, uko yagiye mu by'akazi k'ubwarimu, uko yabonye bourse d'etudes akajya kwiga muri Universite mu Bushinwa akahakura Doctorat(Ph.D.) mu bya environnement n'amashyamba, uko yagarutse akaba associate professor muri za Universites zinyuranye ziri mu Rwanda no mw'ishuli rikuru rya gisilikare I Nyakinama mu Ruhengeli aho yigishaga cartographie na navigation. Leta ya FPR Inkotanyi igendera kw'ivangurabwoko mu buryo buzwi na buri wese ushaka kubumenya, yabonye ari umuhutu utangiye kuzamuka mu by'ubwenge muri izo za Universites zinyuranye mu Rwanda bose bashaka ko abigishiriza, imuhimbira ibyaha ngo yakoze genocide i Butare mu 1994 igihe yari mu mwaka wa nyuma wa Groupe scolaire de Byumba yari yarimukiye i Butare kubera intambara yabanje i Byumba mbere yo kugera i Kigali n'ahandi hose. Nk'abandi bose bazira akarengane, bazira ubwoko bwabo mu Rwanda, yarafunzwe muri prison yo ku Karubanda i Butare. Nyuma ntawe utazi ko FPR yagiye gukora recrutement y'ababaye abasilikare bari muri prison kugirango bajye kuyirwanira muri M23. Professeur Dr. Mupenzi wari warabaye n'umusilikare muri FDLR ni we watoranijwe kuyobora abandi bose bari imfungwa ku Karubanda no mu zindi za prisons, ahabwa ipeti rya General de Brigade, nuko bazana procureur wo kubahanaguraho ibyaha bari barahimbiwe ubundi barahambira bajya muri Congo. Bageze yo, ngirango waba warumvise inkuru yavuzwe ko hari abasilikare b'abanyarwanda bajyanywe kurwana muri Congo ku ngufu batorotse M23 bakazimira. Ni uyu General de Brigade Prof. Dr. Mupenzi wabajimije akoreshe ubumenyi buhanitse yakuye muri Univeriste y'i Lubumbashi n'iyo mu Bushinwa mu bya geographie physique, cartographie,navigation, environnement n'amashyamba n'ubumenyi bw'ibya gisilikari yakuye muri FDLR. Iyo rero IKAZE n'abandi bumva urwumwe biha gutondeka amatitres ya Mupenzi pour les tourner en ridicule bajye bitonda bamenya ko ari reel, ko ariya matitres ari merites ze, ko ayafite kandi ko yayakoresheje mu gikorwa cy'ingenzi cya mbere mu mateka y'u Rwanda cyo kuzimiza abasilikare kandi na n'ubu akaba akiyakoresha ndetse yiteguye no kuyakoresha kurushaho. General Mupenzi ni umusilikare ukomeye cyane ujyanjye n'iki gihe tugezemo n'igihe kizaza kuko azi ibintu bya multitasking cyane nko gukoresha biriya by'ubupasteri bwe mukerensa akaba na  aumonier w'abasilikare ayobora. Multitasking ni ngombwa mu gisilikari cy'inyeshyamba kitaraba une armee reguliere y'igihugu, ibyo General Mupenzi akaba yarabyumvise mbere y'abandi bose kandi akabishyira mu bikorwa.  Kandi ngirango uzi akamaro ka aumonier kuri moral y'abasilikari.(Gasana Anastase, umuyobozi wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi)


2014-07-08 22:33 GMT-04:00 Sharangabo Rufagari sharangabo.rufagari@gmail.com [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>:
 
Bwana Gasana,
Urakoze kunyereka iyi CV ya Bwana Mupenzi Jean de la Paix.Franchement nu bwambere nyibona..
C'est un monsieur bien Impressionant .Ikyantagazaga nuko atari ibintu bisanzwe...Na ma titre akurikirana adasanzwe umu Jenerali w'inyeshamba zo mu biyaga bigari akanaba nu mu dogiteri mu bintu bidasobanukirwaga akongera akaba nu mu pasiteri ufite nizina rya yohanni wa mahoro...
Urumva neza ko c'était quand même suspect..
Urakoze kubidosobanurira...

     Sharangabo 


Envoyé de mon iPhone

Le 2014-07-08 à 7:18 PM, "Anastase Gasana gasana31@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> a écrit :

 
SHARANGABO,
Uti ngo "ko ubona uyu mugabo[Mupenzi] arusha Afande Kagame amapeti!", arayamurusha nyine. Mupenzi yize muri Universite nawe wizemo ya Lubumbashi muri departement de geographie ahakura Licence en geographie physique avec mention Grande Distinction bituma bamugira prof. assistant wa geo-physique. Yize ibya gisilikare muri FDLR. Yakoze Doctorat ye (Ph.D.) muri Universite yo mu Bushinwa mu bya environnement n'amashyamba. Avuyeyo yabaye Associate Professor muri za universites ziri mu Rwanda n'iy'i Butare irimo na Ecole Superieure Militaire y'u Rwanda mu Ruhengeli aho yigishaha carthographie na navigation. Igihe yari akiri i Lubumbashi yari yaratowe n'impunzi z'abanyarwnda ngo azibere umuyobozi, akaba yari na pasteur dans une Eglise locale aho i Lubumbashi. Ziriya titres Mupenzi afite rero, il les merite et il ne faut en parler en essayant de tourner tout ca au ridicule. Ntabwo ari fanfaronnade, afite ziriya titres zose kandi azi kuzikoresha buri yose mu mwanya wayo kuko multitasking ari ikintu ashoboye cyane. Urabibona rero nawe ko ntaho General Prof. Dr. Mupenzi ahuriye n'uwo bita senior four. Wari wongeyeho ngo "ni ibyo gusetsa" ariko natwe mu kinyarwanda tuzi ko "Ukuri gushirira mu biganiro". Ndangije ngushimira ukuntu wamenye ikinyarwanda neza rwose, ukomereze aho , abagukurikiye kuva izi forums de discussion zatangira en 2000, nous sommes tres fiers de vous.(Gasana Anastase, umuyobozi wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).
(Gasana Anastase


2014-07-07 22:18 GMT-04:00 Sharangabo Rufagari sharangabo.rufagari@gmail.com [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>:
 
Nzinink,
Ko mbona Uyu mugabo arusha Afande Kagame amapete..Bazagongana..
Pasteur Docteur Général de la Paix
  Uyu muntu aho ntibyaba ari fanfaronnade nkiya Amin Dada..
  Nibyo gusetsa..


Envoyé de mon iPhone

Le 2014-07-07 à 8:04 PM, "Nzinink nzinink@yahoo.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> a écrit :

 

KUKI GEN. PROFESERI, DOGITERI, PASITERI MUPENZI JEAN DE LA PAIX AKOMEJE KUTEZA URUJIJO?

6 juillet 2014
Mu nkuru twabagejejeho ubushize mwisomeye koGen Mupenzi Jean De La Paix, wari washinze umutwe w'ingabo wo gutera u Rwanda, afatanyije n'amwe mu mashyaka akorera hanze, yirukanywe mu gihugu cya Zambiya, avanywe muri gereza, kubera ko igihugu cya Zambiya cyavumbuye ko yari intasi ya leta ya FPR, yoherejwe guhungabanya umutekano w'impunzi z'abanyarwanda baba muri icyo gihugu.
Mupenzi Jean de la Paix
Mupenzi Jean de la Paix
Kugira ngo Mupenzi agere muri Zambiya ku buryo bworoshye, yagendeye kuri passport y'Ubuganda ifite nr B1067496, yitwa John Peace Mugisha. Yinjiye muri Zambiyatariki ya 23 Ukuboza 2013k'umupaka wa Nakonde, nk'umugenzi usanzwe. Gen Mupenzi yatawe muri yombi n'inzego z'umutekano za Zambiya tariki ya 28 Mutarama, 2014, yirukanwa tariki ya 22 Kamena, 2014 ku mabwiriza ya ministre w'ubutegetsi bw'igihugu wa Zambiya.
Gen Mupenzi kandi ntiyirukanywe wenyine, ahubwon'uwari ukuriye DMI muri Zambiya, Rodrigue Maniriho, nawe yarirukanywe. Muri rya tekinika rya FPR, Gen Mupenzi yabonye inkuru y'iyirukanwa rya patron we, twasohoye tariki ya 27 Kamena, 2014, umunsi wakurikiye, n'ukuvuga tariki ya 28 Kamena, 2014, Gen Mupenzi yahise atwandikira ibaruwa, avuga ko ngo twamwibeshyeho, ko ahubwo ari we uri gukorana n'inzego z'umutekano za Zambiya mu gufata abamaneko ba FPR. Nimusome hano hasi ibyo Gen yandikiye IKAZE IWACU ngo asaba ko yagira ubushishozi kuri we:
« Nyakubwa Editor in Chief w'Ikaze,
Mbanje kubasuhuza, mbifuriza amahoro n'amahirwe mu kazi kanyu.
Ikinteye kubandikira n' iki:
Nyuma y'uko mfungwa muri Zambia bikozwe naPastor Shukuru, Maniriho Rodrigue n'izindi ntumwa za Kagame, Mwaguye mu mutego, ababashakiraga amakuru babaha ibihuha, nyuma y'aho Leta ya Zambia imenye ukuri ikandekura, nakomeje gukorera abanyarwanda, kandi narabyiyemeje kuko nzapfa ntongeye gukorera leta ya FPR. Ninjye ubwanjye uri gukorana na leta ya Zambia ngo abo bantu bose bagamije kubuza amahoro impunzi bajyanywe mu Rwanda kugumya gukorera shebuja, ni njye ubwanjye watanze Rodrigue, yewe na Shukuru n'abandi baraza gukurikiraho.
Ikibabaje mukomeje kugwa mu mutego (abanyamakuru babashakira inkuru) wo kugwa mu mutego munkamfatanya n'abo banyabinyoma. Njye ubwanjye sinigeze mpura n'abo bantu, habe n'umunsi umwe, sinigeze ninjira mu itorero iryo ari ryo ryose I Lusaka, none ndasaba ko mwahindura mukabwiza abantu ukuri, mukore enquete yimbitse, mumenye ukuri, mwigendera k'urwangano rw'umuntu umwe uri kubayobya bigendeye ku byigeze guhanurirwa i Lubumbashi.
Numva abantu bakwiye kurekeraho inzika, tugakorera umugozi umwe tukarimbura uriya mugome ugiye guhekura u Rwanda. Mwisebya CFCR kuko iriho kandi ntaho izajyaSi iya Gen Mupenzi, si nawe wayishinze, yashinzwe n'amashyaka kandi abyemera. Muzasubire neza muri izo nyandiko murebe ukuntu zinavuguruzanya. Muzanabaze n'abanzi, sinjya njya mu kabari habe na gato. Nk'iyo harimo inyandiko injyana k'urupfu rwa Nyakwigendera KAREGEYA, MWUMVA AtARI UMUTEGO Kagame ashaka gutega ngo, yereke isi ko ari impunzi ubwazo ziyicanira? NJYE UBWANJYE SINZI NUKO SA hasa, yewe na Malawi simpazi, sinjya mu kabari mu buzima bwanjye.  Mwumva atari umutego ngo Kagame akomeze ajijishe amahanga.
Kagame kuko azi ko tuzi ibye ashaka uburyo tutazigera dutahiriza umugozi umwe. Ubwo avuga ko ingabo za CFCR ari abamayimayi, mwaretse ukuri kukazagaragara? Ndabasaba banyakubahwa ko mwabwira abanyamakuru banyu bakabanza bagashishoza, bamwe bavugira FDLR ibitari byo, kuko njye nayo ntacyo dupfa, ni abanyarwanda barushye nkanjye, Kagame ahoza ku nkeke. None nyakubahwa ndagirango mumenye ukuri. 
Murakabaho kandi tubifurije akazi keza mu kugumya kubera amaso abannyarwanda, turabizi ko mu kazi kenshi nk'ako ko kurebera abanyarwanda hashobora kuba kurengera. Nirinze kujya mu binyamakuru kuko nziko mukorera impunzi ngo tutagwa muri wa mutego wo kwereka Kagame ko Hanze twananiwe kumvikana, azi ko turwanira ubuyobozi kandi si ko biri.
 
Imana ibahe umugisha.
Brig Gen Mupenzi »




__._,_.___

Posted by: Anastase Gasana <gasana31@gmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (3)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“When the white man came we had the land and they had the bibles; now they have the land and we have the bibles.”