Nzinink,
Wiba de mauvaise foi nka IKAZEIWACU ngo wirengagize ko General Mupenzi yasohoye documents ebyiri asobanura uko yabonye ipeti rya General de Brigade kandi izo nyandiko nzi ko ari wowe ubwawe ari na IKAZEIWACU mwese mwazibonye mwazisomye. Muri izo nyandiko Gen Mupenzi asobanura ukuntu leta ya FPR yamuhimbiye ibyaha ngo yakoze genocide tutsi i Butare mu 1994 igihe yari muri 6eme Groupe Scolaire de Byumba yari yarimukiye i Butare kubera intambara i Byumba, igahita imushyira muri prison yo ku Karubanda i Butare nyine. Aho ibya M23 biziye birazwi ko leta ya FPR yagiye mu magereza gushakamo abanyururu bigeze kuba abasilikare kugirango iboherereze kuyirwanira muri M23 ingurane yabyo ikaba kubahanaguraho ibyaha by'ibihimbano bari bafungiwe. Yasobanuye ukuntu procureur w'i Butare yaje kubakorera amadosiye abahanaguraho ibyaha ubundi bakabahambiriza bakagenda i Kigali n'i Gisenyi guhabwa amabwiriza mbere yo kwambuka bajyanwa muri Congo. Yasobanuye ko leta y'u Rwanda(RDF) yamuhaye ipeti rya Brigadier General inamushinga kuyobora unit y'abo banyuru bigeze kuba abasilikare kimwe nawe. Bamaze kugera muri Congo, buri wese azi ko hari inkuru zavuzwe ko hari unit y' abasilikare bajyanywe kurwana muri M23 muri Congo yazimiye. Abo basilikare bazimiye ni General de Brigade Mupenzi wabajimije akoresheje ubumenyi buhanitse afite mu bya cartographie, navigation,environnement hostile n'amashyamba kubera amashuli ya universite yabyizemo, no kumenya igisilikare cya guerilla yigiye muri FDLR mu mashyamba ya Congo kandi, ce qui etait un grand avantage pour lui. Ibi byose yarabisobanuye mu nyandiko ze yatangaje. Kuki rero IKAZEIWACU ikomeza kubaza ibibazo byashubijwe kera abantu bose bakaba babiziye ibisubizo! General Mupenzi amaze kuzimira n'abasilikare be, Leta ya FPR yatangaje mu binyamakuru byayo IGIHE.COM n'ibindi ibeshya ko Mupenzi yatorotse gereza ya Karubanda i Butare n'abanyururu benshi nijoro bamaze gucukura umwobo uva muri gereza imbere ugahinguka hanze. Ari ikinyoma bien sur cyo kwikura mu kimwaro no kwanga ko amahanga amenya ko leta y'u Rwanda ijyana imfungwa za gereza kurwana muri M23 muri Congo. General Mupenzi yanyomoje leta y'u Rwanda anayishyira hanze ku mugaragaro kuko yandike umunyamabanga mukuru wa l'ONU uko byagenze byose, uko baje kubakura mu magereza ngo bajye kurwana muri M23 n'uburyo we n'abasilikare yayoboraga batorotse M23 bakazimira mu mashyamba ya Congo. None umusilikare nkuyu aho mwamushimiye buriya butwari yagize ngo munishimire ziriya talents afite kandi yakoresheje neza muri biriya byose, ahubwo muramuterera hejuru kubera amashyari mumufitiye! Muri ba bangamwabo! (Gasana Anastase, umuyobozi wa PRRM/MRP-ABASANGIZI ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).
2014-07-08 20:04 GMT-04:00 Nzinink nzinink@yahoo.com [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>:
Pour votre info...."Ikindi gikomeye Mupenzi adashaka kuvuga ni uwamuhaye ipeti rya Général.Mupenzi aho kwikoma Ikaze Iwacu, bwira abanyarwanda uwaguhaye iryo peti.Wavuye muri FDLR utaraba na Capitaine, ugeze mu gihugu ntiwigeze ujya muri RDF, ahubwo wakoze utuzi dutandukanye twa gisivili, ipeti rya Général warihawe igihe nyine FPR yari ikohereje muri Congo muri M23."
http://ikazeiwacu.fr/2014/07/08/gen-mupenzi-yo-kwikoma-ikaze-iwacu-ahubwo-nareke-ububingwa-no-kubeshya-izuba-riva/
On Jul 8, 2014, at 19:22, "Anastase Gasana gasana31@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:
SHARANGABO,Uti ngo "ko ubona uyu mugabo[Mupenzi] arusha Afande Kagame amapeti!", arayamurusha nyine. Mupenzi yize muri Universite nawe wizemo ya Lubumbashi muri departement de geographie ahakura Licence en geographie physique avec mention Grande Distinction bituma bamugira prof. assistant wa geo-physique. Yize ibya gisilikare muri FDLR. Yakoze Doctorat ye (Ph.D.) muri Universite yo mu Bushinwa mu bya environnement n'amashyamba. Avuyeyo yabaye Associate Professor muri za universites ziri mu Rwanda n'iy'i Butare irimo na Ecole Superieure Militaire y'u Rwanda mu Ruhengeli aho yigishaha carthographie na navigation. Igihe yari akiri i Lubumbashi yari yaratowe n'impunzi z'abanyarwnda ngo azibere umuyobozi, akaba yari na pasteur dans une Eglise locale aho i Lubumbashi. Ziriya titres Mupenzi afite rero, il les merite et il ne faut en parler en essayant de tourner tout ca au ridicule. Ntabwo ari fanfaronnade, afite ziriya titres zose kandi azi kuzikoresha buri yose mu mwanya wayo kuko multitasking ari ikintu ashoboye cyane. Urabibona rero nawe ko ntaho General Prof. Dr. Mupenzi ahuriye n'uwo bita senior four. Wari wongeyeho ngo "ni ibyo gusetsa" ariko natwe mu kinyarwanda tuzi ko "Ukuri gushirira mu biganiro". Ndangije ngushimira ukuntu wamenye ikinyarwanda neza rwose, ukomereze aho , abagukurikiye kuva izi forums de discussion zatangira en 2000, nous sommes tres fiers de vous.(Gasana Anastase, umuyobozi wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).(Gasana Anastase
2014-07-07 22:18 GMT-04:00 Sharangabo Rufagari sharangabo.rufagari@gmail.com [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>:
Nzinink,Ko mbona Uyu mugabo arusha Afande Kagame amapete..Bazagongana..Pasteur Docteur Général de la PaixUyu muntu aho ntibyaba ari fanfaronnade nkiya Amin Dada..Nibyo gusetsa..
Envoyé de mon iPhone
Le 2014-07-07 à 8:04 PM, "Nzinink nzinink@yahoo.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> a écrit :
__._,_.___
Posted by: Anastase Gasana <gasana31@gmail.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (3) |
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news: http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news: http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
.
__,_._,___
No comments:
Post a Comment