Pages

Monday, 28 July 2014

FW: [RwandaLibre] Re: *DHR* Kigali: Umuseke

 

Nuko ngo shitani ijyana Yezu ku musozi muremuremure maze imwereka iminara y'ubwami bw'isi. Iramubwira iti " Pfukama unsenge ndaguha ibi byose!"
Yezu arayireba,  araseka avuga ati "Hoshi, igirayo Shitani. Hasengwa Immana Data wenyine. Kandi ntugashake gushuka Immana yawe. "  
 
None se halya iyi minara itaniye he niyo Habyarimana yali yarubatse,  niyo Ghadafi yali yarubatse i Tripoli, niyo Abasiliya bali barubatse Aleppo, niyo Abagazaruwi bali barubatse muli band de Gaza? Ubu se hafi ya yose ntiyasutswe hasi bidatwaye n'imyaka itanu? 
 
Kigali ishoboye yarata ubusabane n'ubwunvikane hagati y'abanyarwanda, ikarata ko yabonye umuvuno utuma abanyamahanga batazongera gushaka guhindura Urwanda umuyonga, naho ibyo aya mazu byo ntagitangaza, ntaho bitaniye n'ibyo shitani yabeshyeshyaga Yezu!  

Ubwunvikane, politiki nziza kandi idasenya inahohotera abantu bibonetse i Rwanda, abanyarwanda bifatiye ubundi bwenegihugu bakagira icyizere cyo kuza kubaka kw'ivuko ntibabanyanganye nk'ibyo kwa Ayabatwa cyangwa se kwa Kabuga, aliya magorofa aboneka ubu yahita ahubwo yikuba inshuro ijana mu mwaka umwe!   




To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr; rwandalibre@yahoogroups.com
From: RwandaLibre@yahoogroups.com
Date: Sun, 27 Jul 2014 21:38:53 +0100
Subject: [RwandaLibre] Re: *DHR* Kigali: Umuseke

 

Ese kuririmba ngo Kigali ni nziza, naho UN  yo ikavuga ko u Rwanda rukenye ,  ko abanyarwas inzara yabamaze, ko u Rwanda  rubarirwa mu bihugu bya  bikennye cyane ku isi, ibyo bimaze iki ?


From: "e_karangw@yahoo.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Sent: Sunday, 27 July 2014, 20:20
Subject: *DHR* Kigali: Umuseke

 

Kigali nziza na Kigali yindi !!

Hashize 1 week inkuru yanditswe na  CHIEF EDITOR  amafotoInkuru nyamukuruUbukungu , ibitekerezo 15
 

Kigali ni nziza! Isuku, amazu mashya maremare kandi meza, quartier zigezweho, imihanda mishya itatse amatara, ubusitani ku mihanda… ni bimwe mu byiza ubona iyo utembere umujyi wa Kigali wigendagendera 'inyuma'. Uramutse uvuye Kampala, Abidjan cyangwa Kinshasa wakwikundira i Kigali aho uhumeka neza. Ariko iyo winjiye imbere muri za quartier za rubanda rusanzwe uhasanga indi Kigali idasa n'iyo wabonye.
Usanga bavuga ngo ni ibisanzwe no mu yindi mijyi bibayo.
Ngo ni ibisanzwe no mu yindi mijyi bibayo. Nibyo abanyarwanda bakwiye?
Ni ibisanzwe ku mijyi myinshi muri Africa ko habaho ibice bituwe mu kajagari, bibamo umwanda ukabije, bicururizwamo ibiyobyabwenge, bibamo indaya n'utubari tubi cyane byinshi, utwana twinshi ku mihanda, insoresore zirakaye zuzuye amarangi ku mubiri n'ibindi bidaha isura nziza umujyi.
Gusa mu mpinduramatwara u Rwanda rurimo ibi ntibikwiye kandi ntibikwiye kwitwa ibisanzwe nk'uko ahandi mu karere no muri Africa byifashe.
I Kigali hari uduce twinshi tumaze kuba icyitegererezo mu myubakire igezweho ndetse n'impinduka ikomeye ku mujyi mwiza, hari ariko utundi duce winjiramo ukagirango ntabwo ari i Kigali, abahatuye ariko usanga bavuga ko ahubwo aribo banyakigali.
Imiturire iteye ubwoba, umwanda ukabije, ubwiherero buteye inkeke n'ibindi bibi bitari ibyo abanyarwanda bakwiye nk'uko abayobozi bakunda kubivuga.
"Ibibi sibyo abanyarwanda bakwiye, bakwiye ibyiza", aya ni amagambo akunda kugarukwaho na Perezida Paul Kagame, ariko iyo bigeze mu bayobozi bo mu nzego zo hasi ye, usanga bo basubiza bati "Biriya ni ibisanzwe n'ahandi mu bindi bihugu birahari, ariko turi gukora ibishoboka ngo bimere neza, ingamba zarafashwe". Nuko imyaka ikicuma ahitwa 'mu kajagari' hakitwa gutyo, ahitwa 'Ndjamena' hakitwa 'Ndjamena' bityo bityo…
Umuyobozi ushinzwe imiturire mu mujyi wa Kigali Liliane Uwanziga Mupende yabwiye Umuseke ko ikibazo cy'imiturire idahwitse ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwaguhagurukiye gusa atari ikintu cyo gukemura ako kanya kuko ngo guha isura nshya umujyi bizakorwa mu byiciro bizajya bifatwa muri buri myaka itanu.
Hashingiwe ku gishushanyo mbonera, ku ikubitro ibice byo mu mujyi rwa gati aho bakunze kwita muri " Quartier Commercial" na " Quartier Matheus" no mu bice biri kugenda byubakwamo amazu agiye umujyo umwe.
Mu bice bituwemo kandi by'akajagari, Uwanziga Mupende avuga ko n'ubwo hari hasanzwe hariho gahunda yo gukangurira abafite inyubako bigaragara ko zishaje kuzivugurura ariko hazanashyirwaho uburyo bwo kuvugurura ku rwego rusange mu gihe ikiciro cyaho kizaba kigezweho.
Asobanura uburyo iri vugururwa rizakorwa yagize ati " mu bice bisanzwe bituwemo nk'i Nyamirambo, mu gihe ikiciro cyaho kizagerwaho nabwo hazashyirwaho igishushanyo mbonera cy'inyubako zihakenewe ariko zidatandukanye cyane n'izari zihasanzwe kugira ngo umwimerere w'aka gace ugume ari wa wundi ndetse n'ibisanzwe bihakorerwa ntibihinduke".
Gusa ngo hazashyirwaho korohereza abaturage mu myubakire nk'uko yakomeje abitangaza agira ati " turi kugenda twiga uburyo buboneye buzakoreshwa, ku buryo abaturage bazaba badafite ubushobozi buhagije bazajya bashyirwa mu matsinda bakubakira hamwe kugira ngo n'uwari ufite ubuso buto bitewe n'ibyo atunze  abonereho".
Ngo hari kwigwa kandi uko ahantu runaka hakenewe kubakwa hazajya hahabwa umushoramari akubaka inyubako zisabwa ku buryo yaba ari iy'amagorofa maze umuturage agahabwa aho kuba ariko hangana n'ubuso yari asanganywe nta mafaranga atanze.
Ku bijyanye n'isuku nke igaragara muri za quartier zimwe na zimwe, Uwanziga Liliane Mupende yavuze ko hasanzwe hariho itsinda rigenzura ibijyanye n'isuku mu bice bitandukanye by'umujyi wa Kigali icyo gukora ari ukubasaba kwikubita agashyi bagakorana n'inzego z'ibanze mu kubungabunga isuku muri Kigali hose.
Nubwo impinduka z'umujyi wa Kigali zisa n'izireba abayobozi, abaturage nabo hari ibyo baba bakwiye kwikorera, cyane cyane isuku aho batuye no muri quartier babamo kugira ngo umujyi wa Kigali use neza inyuma (ahaboneka) ndetse n'imbere (hirya muri za quartier).
Abaturage nidukore ibyo dukwiye gukora ibyo abayobozi bagomba gukora tuzajya tubibababaza… Impinduka ngo ni mu mutwe.
Imiturire myiza, ikwiye kandi igezweho iri kugenda igaragara i Kigali
Imiturire myiza, ikwiye kandi igezweho iri kugenda igaragara i Kigali
Ama'quartier' mashya yubatse neza ari kuzamuka i Kigali
Ama'quartier' mashya yubatse neza ari kuzamuka i Kigali
Inyubako nshya z'imiturire y'icyerekezo cy'umujyi
Inyubako nshya z'imiturire y'icyerekezo cy'umujyi
Aha naho ni i Kigali, imiturire myiza n'imiturire mibi ntibiri kwivangura kandi ni ahantu hari kubakwa bushya
Aha naho ni i Kigali, imiturire myiza n'imiturire mibi ntibiri kwivangura kandi ni ahantu hari kubakwa bushya
Ku mihanda ihuza uduce dutandukanye harasa neza nubwo bigaragara ko inzu zihari zishaje
Ku mihanda ihuza uduce dutandukanye harasa neza nubwo bigaragara ko inzu zihari zishaje
Gusa hari ikizere cy'impunduka kuko hari kubakwa inzu nk'izi buhoro buhoro ziri kuzisimbura
Gusa hari ikizere cy'impunduka kuko hari kubakwa inzu nk'izi buhoro buhoro ziri kuzisimbura
Aha ku muhanda ureba imiturire ihari ikakuyobera
Aha ku muhanda ureba imiturire ihari ikakuyobera
Ni i Kigali naho
Ni i Kigali naho
Kigali iteye amabengeza, atari ukubera amazu meza maremare cyane ahubwo kubera isuku itaba ahandi henshi
Kigali iteye amabengeza, atari ukubera amazu meza maremare cyane ahubwo kubera isuku itaba ahandi henshi
Hari kuzamuka amazu mashya   azakomeza guhindura isura y'umujyi
Hari kuzamuka amazu mashya azakomeza guhindura isura y'umujyi
i Kigali ariko inzu ziracyeye buri wese aracyeye kandi arasobanutse tutitaye ku ho ari buze gutaha
i Kigali ariko inzu ziracyeye buri wese aracyeye kandi arasobanutse tutitaye ku ho ari buze gutaha
Inyubako ndende zitanga ikizere cy'isura nshya y'umujyi mu gihe kizaza
Inyubako ndende zitanga ikizere cy'isura nshya y'umujyi mu gihe kizaza
Imiturire igezweho kandi myiza mu bindi bice by'umujyi
Imiturire igezweho kandi myiza mu bindi bice by'umujyi
Ku muryango gusa ushobora kwibaza ko ari ku rugo rw'Umwami atari kwa rubanda rusanzwe.
Ku muryango gusa ushobora kwibaza ko ari ku rugo rw'Umwami atari kwa rubanda rusanzwe.
Ariko se hirya muri Quartier?
Ariko se hirya muri Quartier?
Ubwiherero nk'ubu buteye inkeke kandi bwerekana ikibazo cy'imiturire muri za quartier
Ubwiherero nk'ubu buteye inkeke kandi bwerekana ikibazo cy'imiturire muri za quartier
Ukumva ngo ibiza byashenye amazu
Ukumva ngo ibiza byashenye amazu
Abatuye aha usanga aribo bitwa abanyakigali, ariko si aha bakwiye, si aha abanyarwanda bakwiye kuba
Abatuye aha usanga aribo bitwa abanyakigali, ariko si aha bakwiye, si aha abanyarwanda bakwiye kuba
Aha ni Kabeza koko?
Aha ni Kabeza koko?
Imyanda bigaragara ko isaziye ku muhanda
Imyanda bigaragara ko isaziye ku muhanda
i Nyamirambo iwabo w'abanyamujyi imiturire yaho ahenshi ni akajagari nubwo gasize irangi
i Nyamirambo iwabo w'abanyamujyi imiturire yaho ahenshi ni akajagari nubwo gasize irangi
Gusa hafi aho ukahasanga utujagari tw'amazu n'utuyira tubamo abantu benshi cyane
Gusa hafi aho ukahasanga utujagari tw'amazu n'utuyira tubamo abantu benshi cyane
Aha ushobora kwibaza ko ari muri Atelier ariko ni aho abantu batuye. Imyumvire!
Aha ushobora kwibaza ko ari muri Atelier ariko ni aho abantu batuye. Imyumvire!
Hakuno imiturire   ntisobanutse
Hakuno imiturire ntisobanutse
Hakurya hari imiturire igezweho kandi ikwiye
Hakurya hari imiturire igezweho kandi ikwiye
Ubuyobozi bw'Umujyi buvuga ko hazagenda hubakwa amazu manini ashobora guturamo abantu benshi icya rimwe
Ubuyobozi bw'Umujyi buvuga ko hazagenda hubakwa amazu manini ashobora guturamo abantu benshi icya rimwe
Umujyi ukeneye imiturire igezweho kandi ikwiye nk'iyi
Umujyi ukeneye imiturire igezweho kandi ikwiye nk'iyi
Gusa ntishobowe na benshi batuye gutya mu tujagari, bategereje igikorwa n'ubwo nabo hari iby'ibanze basabwa kwikorera nk'isuku
Gusa ntishobowe na benshi batuye gutya mu tujagari bategereje izo mpinduka ko zibagerahon'ubwo nabo hari iby'ibanze basabwa kwikorera nk'isuku

Photos/M NIYONKURU/UMUSEKE
Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW 



__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (2)

Yahoo Groups
Instantly Explore All Attachments Within Each Group Conversation
You can now explore files, preview and download photos directly within each conversation.

=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“When the white man came we had the land and they had the bibles; now they have the land and we have the bibles.”