Skip to main content

[RwandaLibre] Re: *DHR* (@Sharangabo) RWANDA: KUKI GEN. PROFESERI, DOGITERI, PASITERI MUPENZI JEAN DE LA PAIX AKOMEJE KUTEZA URUJIJO?

 

SHARANGABO,
Uti ngo "ko ubona uyu mugabo[Mupenzi] arusha Afande Kagame amapeti!", arayamurusha nyine. Mupenzi yize muri Universite nawe wizemo ya Lubumbashi muri departement de geographie ahakura Licence en geographie physique avec mention Grande Distinction bituma bamugira prof. assistant wa geo-physique. Yize ibya gisilikare muri FDLR. Yakoze Doctorat ye (Ph.D.) muri Universite yo mu Bushinwa mu bya environnement n'amashyamba. Avuyeyo yabaye Associate Professor muri za universites ziri mu Rwanda n'iy'i Butare irimo na Ecole Superieure Militaire y'u Rwanda mu Ruhengeli aho yigishaha carthographie na navigation. Igihe yari akiri i Lubumbashi yari yaratowe n'impunzi z'abanyarwnda ngo azibere umuyobozi, akaba yari na pasteur dans une Eglise locale aho i Lubumbashi. Ziriya titres Mupenzi afite rero, il les merite et il ne faut en parler en essayant de tourner tout ca au ridicule. Ntabwo ari fanfaronnade, afite ziriya titres zose kandi azi kuzikoresha buri yose mu mwanya wayo kuko multitasking ari ikintu ashoboye cyane. Urabibona rero nawe ko ntaho General Prof. Dr. Mupenzi ahuriye n'uwo bita senior four. Wari wongeyeho ngo "ni ibyo gusetsa" ariko natwe mu kinyarwanda tuzi ko "Ukuri gushirira mu biganiro". Ndangije ngushimira ukuntu wamenye ikinyarwanda neza rwose, ukomereze aho , abagukurikiye kuva izi forums de discussion zatangira en 2000, nous sommes tres fiers de vous.(Gasana Anastase, umuyobozi wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).
(Gasana Anastase


2014-07-07 22:18 GMT-04:00 Sharangabo Rufagari sharangabo.rufagari@gmail.com [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>:
 

Nzinink,
Ko mbona Uyu mugabo arusha Afande Kagame amapete..Bazagongana..
Pasteur Docteur Général de la Paix
  Uyu muntu aho ntibyaba ari fanfaronnade nkiya Amin Dada..
  Nibyo gusetsa..


Envoyé de mon iPhone

Le 2014-07-07 à 8:04 PM, "Nzinink nzinink@yahoo.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> a écrit :

 


KUKI GEN. PROFESERI, DOGITERI, PASITERI MUPENZI JEAN DE LA PAIX AKOMEJE KUTEZA URUJIJO?

6 juillet 2014

Amakuru

Mu nkuru twabagejejeho ubushize mwisomeye koGen Mupenzi Jean De La Paix, wari washinze umutwe w'ingabo wo gutera u Rwanda, afatanyije n'amwe mu mashyaka akorera hanze, yirukanywe mu gihugu cya Zambiya, avanywe muri gereza, kubera ko igihugu cya Zambiya cyavumbuye ko yari intasi ya leta ya FPR, yoherejwe guhungabanya umutekano w'impunzi z'abanyarwanda baba muri icyo gihugu.

Mupenzi Jean de la Paix

Mupenzi Jean de la Paix

Kugira ngo Mupenzi agere muri Zambiya ku buryo bworoshye, yagendeye kuri passport y'Ubuganda ifite nr B1067496, yitwa John Peace Mugisha. Yinjiye muri Zambiyatariki ya 23 Ukuboza 2013k'umupaka wa Nakonde, nk'umugenzi usanzwe. Gen Mupenzi yatawe muri yombi n'inzego z'umutekano za Zambiya tariki ya 28 Mutarama, 2014, yirukanwa tariki ya 22 Kamena, 2014 ku mabwiriza ya ministre w'ubutegetsi bw'igihugu wa Zambiya.

Gen Mupenzi kandi ntiyirukanywe wenyine, ahubwon'uwari ukuriye DMI muri Zambiya, Rodrigue Maniriho, nawe yarirukanywe. Muri rya tekinika rya FPR, Gen Mupenzi yabonye inkuru y'iyirukanwa rya patron we, twasohoye tariki ya 27 Kamena, 2014, umunsi wakurikiye, n'ukuvuga tariki ya 28 Kamena, 2014, Gen Mupenzi yahise atwandikira ibaruwa, avuga ko ngo twamwibeshyeho, ko ahubwo ari we uri gukorana n'inzego z'umutekano za Zambiya mu gufata abamaneko ba FPR. Nimusome hano hasi ibyo Gen yandikiye IKAZE IWACU ngo asaba ko yagira ubushishozi kuri we:

« Nyakubwa Editor in Chief w'Ikaze,

Mbanje kubasuhuza, mbifuriza amahoro n'amahirwe mu kazi kanyu.

Ikinteye kubandikira n' iki:

Nyuma y'uko mfungwa muri Zambia bikozwe naPastor Shukuru, Maniriho Rodrigue n'izindi ntumwa za Kagame, Mwaguye mu mutego, ababashakiraga amakuru babaha ibihuha, nyuma y'aho Leta ya Zambia imenye ukuri ikandekura, nakomeje gukorera abanyarwanda, kandi narabyiyemeje kuko nzapfa ntongeye gukorera leta ya FPR. Ninjye ubwanjye uri gukorana na leta ya Zambia ngo abo bantu bose bagamije kubuza amahoro impunzi bajyanywe mu Rwanda kugumya gukorera shebuja, ni njye ubwanjye watanze Rodrigue, yewe na Shukuru n'abandi baraza gukurikiraho.

Ikibabaje mukomeje kugwa mu mutego (abanyamakuru babashakira inkuru) wo kugwa mu mutego munkamfatanya n'abo banyabinyoma. Njye ubwanjye sinigeze mpura n'abo bantu, habe n'umunsi umwe, sinigeze ninjira mu itorero iryo ari ryo ryose I Lusaka, none ndasaba ko mwahindura mukabwiza abantu ukuri, mukore enquete yimbitse, mumenye ukuri, mwigendera k'urwangano rw'umuntu umwe uri kubayobya bigendeye ku byigeze guhanurirwa i Lubumbashi.

Numva abantu bakwiye kurekeraho inzika, tugakorera umugozi umwe tukarimbura uriya mugome ugiye guhekura u Rwanda. Mwisebya CFCR kuko iriho kandi ntaho izajyaSi iya Gen Mupenzi, si nawe wayishinze, yashinzwe n'amashyaka kandi abyemera. Muzasubire neza muri izo nyandiko murebe ukuntu zinavuguruzanya. Muzanabaze n'abanzi, sinjya njya mu kabari habe na gato. Nk'iyo harimo inyandiko injyana k'urupfu rwa Nyakwigendera KAREGEYA, MWUMVA AtARI UMUTEGO Kagame ashaka gutega ngo, yereke isi ko ari impunzi ubwazo ziyicanira? NJYE UBWANJYE SINZI NUKO SA hasa, yewe na Malawi simpazi, sinjya mu kabari mu buzima bwanjye.  Mwumva atari umutego ngo Kagame akomeze ajijishe amahanga.

Kagame kuko azi ko tuzi ibye ashaka uburyo tutazigera dutahiriza umugozi umwe. Ubwo avuga ko ingabo za CFCR ari abamayimayi, mwaretse ukuri kukazagaragara? Ndabasaba banyakubahwa ko mwabwira abanyamakuru banyu bakabanza bagashishoza, bamwe bavugira FDLR ibitari byo, kuko njye nayo ntacyo dupfa, ni abanyarwanda barushye nkanjye, Kagame ahoza ku nkeke. None nyakubahwa ndagirango mumenye ukuri. 

Murakabaho kandi tubifurije akazi keza mu kugumya kubera amaso abannyarwanda, turabizi ko mu kazi kenshi nk'ako ko kurebera abanyarwanda hashobora kuba kurengera. Nirinze kujya mu binyamakuru kuko nziko mukorera impunzi ngo tutagwa muri wa mutego wo kwereka Kagame ko Hanze twananiwe kumvikana, azi ko turwanira ubuyobozi kandi si ko biri.

 

Imana ibahe umugisha.

Brig Gen Mupenzi »

Gén Emmanuel Habyalimana, nabwire abanyarwanda iby'ingabo yashinze

Gén Emmanuel Habyalimana, nabwire abanyarwanda iby'ingabo yashinze

Ngayo nguko. Gen Mupenzi na n'ubu aracyashaka kujijisha koko? Ngo ni we uri gukorana na Zambiya kandiyarirukanyweyo tariki ya 22 Kamena, 2014? Ahubwo byaba byiza atubwiye aho aherereye ubu. Uretse ko ukurikije ibyangombwa yari afite byo mu Buganda, nta kabuza, Gen. Mupenzi ari mu Buganda, aho yari yaravuye, mu barwanyi ba M23, kuko n'ubundi Zambiya yamwirukanye ivuga ko ari umwe mu barwanyi ba M23. Ba banyamashyaka nabo bakorana nawe, yongeye kwemeza ko ari bo bamukoreshaga ko nta ngabo yashinze ahubwo ko ari bo bazishinze kandi zihari zitasenyutse.

Ubu birakwiye ko abantu nka Dr Anasatse Gasana, Gen Emmanuel Habyalimana n'abandi basinye ya nyandiko ishinga ziriya ngabo za CFCR, batinyuka bagasobanurira abanyarwanda ibyazo, n'ukuntu bakorana na Gen Mupenzi, uzwi na leta ya Zambiya nk'umurwanyi wa M23, umutwe wa FPR wari warigaruriye ubutaka bunini muri Kivu y'amajyaruguru, ariko ukaza gutsindwa n'ingabo za Congo mu mpera za 2012. 


__._,_.___

Posted by: Anastase Gasana <gasana31@gmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Yahoo Groups
Improved Group Homepage!
The About page of your Group now gives you a heads up display of recent activity, including the latest photos and files

Yahoo Groups
Control your view and sort preferences per Yahoo Group
You can now control your default Sort & View Preferences for Conversations, Photos and Files in the membership settings page.

=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

Comments

Popular posts from this blog

Pourquoi les sanctions américaines contre le Rwanda sont-elles si importantes ?

Pourquoi les sanctions américaines contre le Rwanda sont-elles si importantes ? Auteur : The African Rights Campaign. Londres, Royaume-Uni Publié en : mars 2026   Introduction Lorsqu'un gouvernement est accusé d'exécutions extrajudiciaires, de déplacements massifs, de violences sexuelles, de violations des droits de l'homme et du pillage systématique des ressources naturelles d'un pays voisin, la réponse diplomatique attendue est un démenti catégorique, étayé par des preuves. Le Rwanda ne l'a pas fait. Lorsque le département américain du Trésor a imposé des sanctions aux Forces de défense rwandaises (FDR) et à quatre de leurs commandants les plus haut placés, le 2 mars 2026, la porte-parole officielle de Kigali, Yolande Makolo, a délivré une déclaration que les analystes diplomatiques étudieront attentivement pour ce qu'elle omet conspicuement. Elle a dit que les sanctions étaient « injustes », qu'elles ciblaient « uniquement...

Le Rwanda au Mozambique : qui les a placés là, pourquoi ils ne peuvent pas rester et pourquoi la SADC doit les remplacer avant que les dégâts ne deviennent permanents

  Qui a placé le Rwanda là-bas, pourquoi la France refuse de le remplacer, comment le déploiement est devenu un bouclier contre les sanctions, et pourquoi la SADC doit agir avant que les dégâts ne deviennent permanents Mars 2026   Résumé exécutif Les sanctions occidentales contre les Forces de Défense du Rwanda (RDF), imposées par les États-Unis le 2 mars 2026 en vertu du Global Magnitsky Act et relayées par une pression croissante de l'Union européenne, ont mis à nu une contradiction stratégique de premier ordre. La même force militaire sanctionnée pour son soutien opérationnel direct au groupe rebelle M23 en République démocratique du Congo est simultanément le principal garant sécuritaire d'un projet de gaz naturel liquéfié (GNL) de 20 milliards de dollars exploité par le géant français TotalEnergies à Cabo Delgado, dans le nord du Mozambique. Cette analyse répond à trois questions interconnectées dont les réponses définissent ...

Why US Sanctions Against Rwanda Are So Important

Why US Sanctions Against Rwanda Are So Important Author: The African Rights Campaign. London, UK Published: March 2026   Introduction When a government is accused of extrajudicial killings, mass displacement, sexual violence, human rights abuses, and the systematic pillage of another country's mineral resources, the expected response in international diplomacy is an unequivocal denial backed by evidence. Rwanda did not do that. When the United States Department of the Treasury imposed sanctions on the Rwanda Defence Force (RDF) and four of its most senior commanders on 2 March 2026, Kigali's official spokesperson Yolande Makolo made a statement that diplomatic analysts will study carefully for what it conspicuously omitted. She said the sanctions were 'unjust,' that they targeted 'only one party to the peace process,' and that they 'misrepresent the reality and distort the facts.' Rwanda's government, described by Bloomb...

BBC News

Africanews

UNDP - Africa Job Vacancies

How We Made It In Africa – Insight into business in Africa

Migration Policy Institute