Lu pour vous:
Le Vendredi 11 juillet 2014 6h42, "TUBEHO VictimRwanda infotubeho@yahoo.fr [fondationbanyarwanda]" <fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr> a écrit :
TWUNGE HABYARIMANA na RWAKA, MUPENZI n'ABAMUHEMUKIYE, FDU YA NKIKO N'IYA NDAHAYO na NOUVELLE GENERATION kandi twite no kuyandi mashyaka
Photo:Rutayisire Boniface President w'Ishyaka
Banyarwanda akaba na President wa
Tubeho Twese-CIVHEMG
Banyarwanda, Banyarwandakazi tugize opposition nyarwanda,
Nagumye nitegereza ibiri gukorwa n'abakuru ba CNL Intwari, nk'uko bisanzwe ndaguma nditegereza cyane kugirango nsobanukirwe kuko nabonaga abagabo basanzwe biyubashye umwe asohora igipfunsi akagitera undi ndetse hakoreshwa amagambo aremereye cyane.
Hari n'abantu bambwiye ngo ko nsanzwe nkunda kunga ngo ko ntacyo ndavuga? Ibyo babivugishwaga n'uko nabigerageje muri FDU hagati ya Nkiko na Ndahayo n'ababari inyuma ndetse bitanga umusaruro kuko byakuyeho ugutukanira kukarubanda. Narabigerageje no muri PS Imberakuri hagati y'igipande cya Niyitegeka na Bakunzibake ntaganda agifunze ariko kubera bo umukuru wabo yari afunze kandi igipande cya Bakunzibake cyarayobotse ishyamba rwihishwa hari harimo ibintu byinshi bidasobanutse ntafitiye amakuru kuburyo n'ubu sinigeze nyabona, kugeza aho uruhande rumwe rusa n'urutakigaragara cyane. Ibyo ntibivuze ariko ko ntagikurikirana ikibazo.
Njye ibintu nk'ibi iyo njya kureba niba hari icyashoboka cyangwa gutanga inama, mbanza gutera intambwe ya mbere yo gusobanukirwa. Nkurikije experience mfite mubibazo by'iyi opposition, amashyaka yose akaba yaragiye avuka ndeba ansaga muri opposition, nagiye mbona ko burya opposition yacu ari umuryango kandi burya mumuryango w'abantu biyubaha nta n'umwe uba ushaka gusohoka murubanza yikoreye ikimwaro ninayo mpamvu mukubunga ugomba kureba icyatuma bose babisohokamo batahababariye cyane (iyo bishoboka) igihe ushakako hazabaho igihe kimwe bakiyunga cyangwa na opposition ikahungukira igihe idafite abantu babana barebana ay'ingwe.
Mu gutera intambwe ya mbere ariko ni ngombwa gusobanukirwa bihagije n'umuzi w'ikibazo. Nk'ubu nubwo bitashyirwa kukarubanda ariko hari ibibazo byo kwibaza.
Ko ari Rwaka wasohoye itangazo bwa mbere kandi akabikora kukibazo kiremereye cyane cyo kugirana ubumwe n'andi mashyaka ndetse akongera agatangaza kumugaragaro ko ishyaka ryinjiye muri CPC, ese buri wese arumva uburemere bw'iki cyemezo? Kujya mumpuzamashyaka wari uziko bingana no gusesa ishyaka cyangwa kurihindurira izina ?
Kuki Rwaka yabikoze atyo kugeza aho akoze ibintu ubundi birenze ubushobozi bw'umwungiriza wa Perezida igihe ahibereye ?
Ese ubundi Habyarimana Emmanuel muby'ukuri koko afite ubushake bwo kujya muri CPC cyangwa ntabwo? Kubaza ibi bibazo byombi bigaragaza ko nibura ubwiyunge bushoboka cyangwa se ko imyumvikanire ishobora kugira intangiro. Rwaka we yabigaragaje ko ikimuri kumutima ari ugusanga CPC, ndetse yakoze ibishoboka byose ayinjiramo n'ubwo yo itaramusubiza ko yamwakiriye.
Habyarimana Emmanuel we yavuze ko icyo ikibazo kikigwa na CNCD kuburyo utamenya niba umwanzuro wari buzabe oya cyangwa yego. Kuri iyi ngingo hari n'amakuru avuga ko ngo igisubizo cya Habyarimana cyari buzabe OYA ngo kuko atavuga rumwe na FDLR (ngo aho umwe aciye undi ahacisha umuriro) ndetse Habyarimana Emmanuel akaba atavuga rumwe na Twagiramungu Faustin. Ibyo ariko ni amakuru azenguruka atarigeze ava kuri nyiri ubwite kuburyo utayashingiraho.
Hari ikindi kibazo na none cyo kwibaza gikomeye gishobora gufasha igihe gishubijwe. Icyo kibazo ni :
Ese mu bagize CNCD abafite ubushake bwo kujya muri CPC ni bande, n'abatabishaka nibande ? Bwana Ndahayo Eugene na Bwana Uwanyirigira Bonaventure na Bwana Ildephonse Munyeshyaka bahagaze he kuri iki kibazo cya CPC ? Bwana Hitimana Boniface we yambwiye ko yavuyemo muri CNCD sinakurikiye ngo menye iherezo ryabyo.
Ikigaragara rero muri byose, niyo hazaba ubwiyunge cyangwa bikagenda ukundi, biragaragara ko nanone ari ikibazo giturutse kuri Bwana Twagiramungu Faustin. Ni ukuvuga ko ikibazo kiremereye cyane kuko kitagarukira kuri Habyarimana na Rwaka bonyine.
Aha rero nabwo ntabwo byaba ari bibi umuntu amenye icyo CPC n'abayigize batekereza kuri iki kibazo kuko aribo bafite kubwira ziriya mpande zashwanye ziti mwe turabashaka, mwe bandi ntitubashaka.
Mugukemura ibibazo kandi biri mumashyaka ndumva n'umuntu yasaba Bwana Twagiramungu Faustin kudufasha kuko ibyinshi bimaze iminsi bimuturukaho mubyo nise kugusha imitiba hirya no hino kandi rwamara guhana inkoyoyo akisimbukira akicecekera.
No mukibazo cya Rwaka na Habyarimana natubwire icyo abitekerezaho kuko byadufasha kubunga cyangwa gukemura ikibazo mubundi buryo.
Abatangira gukwiza amakuru y'impamvu zaba zabiteye bamwe baganisha kukuvuga ko byaba byaturutse kubwironde bw'akarere Rwaka ashaka gukurura ajyana kwa mwenewabo Twagiramungu Faustin, abandi nabo bakavuga ko Habyarimana Emmanuel we yakururaga ajyana mumurongo wa politiki w'Ishyaka Banyarwanda na MRP Abasangizi kubera ko Habyarimana Emmanuel yabaye victim w'ingoma zose(MRND na FPR), ibyo byose ni ibikuru biriho ariko ntawakagombye kugira ibyo yemeza atarivuganira nabo.
Ibindi bikuru bivuga ko Bwana Ndahayo na groupe ye badashobora gukorana na FDLR ngo bibe ari ibintu bifashe na gato ngo kuko FDRL ibabona kandi ibazi nk'inyenzi zaba zije kuyineka ndetse ngo Ndahayo nawe izo ngabo (EX-Far zabyaye FDLR) azibona nk'izamugize impfubyi. Ibyo byose nta gihamya bifite ariko ni ibikuru byatugezeho aho ibi bibazo birirmo bifata intera. Murumva rero ko hari byinshi.
Na none kandi muri opposition hari amakuru avuga ko ngo mu ifungwa rya Mupenzi muri Zambiya, Rukokoma yabigizemo uruhare abicishije mubantu be. Ese nibyo cyangwa sibyo? Biramutse bibaye byo byaba ari ikibazo cy'icyaduka muri opposition kandi kiremereye kuko opposition yaba isigaye ariyo ikorera akazi Kagame ko kurenganya abandi ba opposants kuburyo ari ibintu byagomba gukosorwa bwangu.
Nk'uko bigaragara rero, njye ntacyo navuga ntaraganira n'impande zose kuko nibwo buryo bwiza kumva bose nk'uko nabigenje muri FDU bigatanga umusaruro ukomeye wo kureka gutukanira kukarubanda n'ibindi, kandi iyo nzira y'ibisubizo ntiyasinziriye ahubwo iracyakomeje ndetse nizera ko umunsi umwe izabyara umusaruro ukomeye. Nk'ubu hari n'ikibazo nigeze kuganira n'ishyaka ryanjye ndibaza niba ikibazo cy'abavictimes kidashobora kunga bariya bavandimwe bo muri FDU cyane cyane ko RNC imaze kugiteraho intambwe. Ndahayo Eugene we ntabwo asanzwe ari kure y'umurongo wacu w'abavictimes kuko we na bagenzi be basangiye ubuvictimes bari mubwoko bw'abavictimes babayeho mumateka y'u Rwanda kuburyo kuganira nawe ukongera ukaganira n'igipande cya Nkiko, hanyuma ukabikora wifashishije RNC isigaye ifite imyumvire nk'iyacu ku kibazo cy'abavictimes bose, ndumva hari ishusho y'ubusabane ishoboka ndetse ikaba yagenda itera intambwe abantu bakuzuzanya cyangwa bagahuza umusaruro cyangwa se bakiyemeza kubana neza, etc. Ubishoboye azanyungure igitekerezo. Hari n'ibindi bitekerezo biriho ariko bitari ibyo kuvugirwa aha.
Mukibazo cya Rwaka na Habyarimana hari n'ibindi bibazo abantu bibaza ndetse nanjye hari ibyo nashoboraga kwibaza ariko sibyiza kubicisha aha iyo umuntu agamije umusaruro w'ubwumvikane muri opposition yose.
kubireba ikibazo cyabayeho hagati yanjye na Padiri Nahimana Thomas mumezi ashize, ndagirango menyeshe abanyarwanda ko twatangiye kuganira imbonankubone kandi impande zombi zagaragaje ubushake bwo gukomeza kuganira. Ndetse ibiganiro bya mbere byagenze neza kuko buri wese yasobanuriraga undi impamvu yafashe ibyemezo runaka ugasanga hagaragaramo ko iyo umwe yishyize mumwanya wundi asobanukirwa impamvu ibintu byagenze uko byagenze. Ibyo nabwira abanyarwanda n'uko ibintu biri munzira nziza hagati yanjye na Nahimana ngirango benshi basigaye babibona ko duhurira mubiganiro kukarubanda bikagenda neza cyane. He kugira uvugako rero ubwiyunge nifuriza abandi njya niyibagirwa.
Banyarwanda rero mwibaza ku kibazo hagati ya Rwaka na Habyarimana, ndumva umuntu yahera kuntambwe yo kubumva bombi noneho opposition yose ikabona aho ihera kuko iki ni ikibazo kireba opposition yose kuko kirimo n'andi mashyaka menshi arimo CPC na CNCD.
Njye nk'uko nsanzwe mumurongo wa politiki y'ubunyarwanda butavangura, bwubaha abavictimes bose, bucengeza n'ubworoherane mubanyarwanda kugirango twubake u Rwanda rwose, mpora nifuza ko muri opposition hahora ubwumvikane n'ubusabane n'iyo abantu baba badahuje ibitekerezo. Kuri iki kibazo, ndagirango mbemerere kumugaragaro ko ngiye kuganira n'abo bagabo n'abandi bose barebwa n'ibyavuzwe muri iyi nyandiko yose.
Ndetse n'ikibazo cya Mupenzi nzakigeraho nganira n'abantu kuko ntibyavugwa ko umunyapolitiki arenganwa n'abandi banyarwanda bari hanze ngo bishiirire aho hatabaye ubwiyunge n'ubusabane.
Muri opposition hakomeje kuza ikibazo cy'amakimbirane no kugirirwa nabi tukabyirengagiza tudatumye abantu biyunga, byazageza aho buri wese noneho abaho afitanye ikibazo n'undi kuburyo politiki ya opposition yageza aho ikananirana. Ntabwo rero byaba bibaye kureba kure. Nimureke duhagukire kubaka ubumwe n'ubusabane muri opposition nibwo tuzabohora abanyarwanda bwangu.
Nk'uko bisanzwe nsabye abo dusangiye umurongo w'ibitekerezo kunyunganira muri iyi nzira nk'uko dusanzwe dusangira byinshi.
Ndabashimiye
Bitangarijwe I Bruxelles tariki ya 10/07/2014
RUTAYISIRE Boniface
President w'Ishyaka Banyarwanda akaba na President w'association y'abavictimes TUBEHO TWESE ASBL
Tel (32) 488250305
-------------------------------------------------------------
On Friday, July 11, 2014 3:53 AM, Francois Munyabagisha <fmunyabagisha@hotmail.com> wrote:
Urakoze Gasana kudusangiza les faits. Kugenera kuli des faits ni intera ikomeye izadufasha kuzamura u Rwanda aho rudukwiye, rudukwiriye.
Ntabujije Semahoro na Manishimwe kwakira imhanuro zawe, ngira ngo mbanze mbunganire by'umusaza ukurikilira politiki nyarwanda aho yicaye. Simhagaze, uwububa yihitire simubona. Mwese uko mbabona murahagaze, mukomerezwe imhagaliké.
Hali ingingo numva ali ngombwa guvanaho m'urujijo, aho wibutsa ubusumbane bw'inzego mu mikorere y'ibigo, amashyaka, inteko z'abantu. Uragira uti «uwungirije umuyobozi ntiyemerewe gfata icyemezo runaka undi ahibereye». Ni byo niyo convention ya demukarasi. Urongera uti hali tentative de coup d'état par un frère Rwaka. Uko ubivuga ni uko nyine mbyumvikana. Byumvikane na none ko:
1/ kwakira cg guha echo un acte inyuranyije n'umuco, ubupfura n'amategeko, ni ukwenyegeza umuliro. Aho gutangazwa n'uko Rwaka yipimye kuba umuyobozi anyuze iy'ubusamo, twikangurire kubahiliza inzego uko zumvikana m'ubwuzuzanye bwazo. Tuvanire Rwaka inzira k'umulima, rugikubita. Iyi mhanuro igenewe buli wese, kandi iki ikibazo kigaragara ku isi hose, sinabara incuro nakiuzeho hano muli Québec, notamment kuli www.vigile.net, urubuga rw'abaharanira ubwigenge bwa Quebec batwita abasazi twe twasariye ubusugire bwa Canada .
2/ Kuba Rwaka akiligitwa no gufata icyemezo mu mwanya utali uwe, hali imhamvu, kanfi ni byiza kuzisuzuma, kuzinnywera isubyo. Imwe ishobora kuva ku nyota no kutanyurwa, bya Rwaka. Byaba bivuga ko ataracengerwamo n'umwuka w'imikorere y'inzego z'ubutegetsi. umuti lero waba kiliya navuze en 1/, no kumuganiliza ku mahame
Mugire Imhagalike n'Ubugingo (Ayez la droiture et une saine santé) !
Francois M. (819-461-0353)
www.munyabagisha.net
------------------------
Il y a dans tout comportement d'autrui notre part d'influence par nos actions, nos omissions, nos attitudes ou nos pensées. C'est ensemble que chacun peut s'élever et contribuer à l'amélioration de la vie autour de soi.
«Ne tuez pas Gitera, tuez Ikibimutera (la cause)», sé Rudahigwa, roi du Rwanda, 1957.
Date: Thu, 10 Jul 2014 18:56:51 -0400
Subject: Fwd: Re: *DHR*( a COUP?) Kuvanaho urujijo muri CNR-Intwari [1 pièce jointe]
From: gasana31@gmail.com
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr; rwandalibre@yahoogroups.com; rwanda-l@yahoogroups.com; lyar66@yahoo.fr; infotubeho@yahoo.fr; ikazeiwacu1@gmail.com; mureme70@yahoo.com; b2003n@yahoo.fr; fmunyabagisha@hotmail.com; johnmugisha2300@gmail.com; amakuruyurwanda.inforwa@blogger.com; isamuke5@gmail.com; batungwanayoj@gmail.com
Subject: Fwd: Re: *DHR*( a COUP?) Kuvanaho urujijo muri CNR-Intwari [1 pièce jointe]
From: gasana31@gmail.com
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr; rwandalibre@yahoogroups.com; rwanda-l@yahoogroups.com; lyar66@yahoo.fr; infotubeho@yahoo.fr; ikazeiwacu1@gmail.com; mureme70@yahoo.com; b2003n@yahoo.fr; fmunyabagisha@hotmail.com; johnmugisha2300@gmail.com; amakuruyurwanda.inforwa@blogger.com; isamuke5@gmail.com; batungwanayoj@gmail.com
SEMAHORO NA MANISHIMWE,
Ndashima tentatives za Semahoro zo kunga abavandimwe cyangwa se kubagira inama yo kwiyunga, nkanashima Jean de Dieu utwibutsa sagesse rwandaise itubwira ngo "Ujya gukiranura/gukiza abavandimwe aragarama(areba hejuru)", kugira ngo yirinde kubogama. Iyo wirinda kubogama ureba chronologie des faits pour mieux etablir les responsabilites de chacun de maniere impartiale. Tujye mu mataliki rero:
1. Taliki ya 02 Nyakanga 2014, Rwaka yacishije hano itangazo ko ishyakaCNCR-INTWARI rivuye muri CNCD;
2.Hashize iminsi ibiri gusa taliki ya 6 Nyakanga 2014 Rwaka yahitishije hano ibaruwa yandikiye "Bwana Twagiramungu Umuyobozi mukuru wa CPC" amubwira ko ishyaka Intwari ryinjiye muri CPC; (buri wese aribaza ati ese kuki iriya baruwa niba ari icyemezo cya CNR Intwari koko cyo kwinjira muri CPC kuki itatangajwe na Gen. Habyarimana Emmanuel Perezida w'ishyaka akandikira undi mugenzi we Twagiramungu Perezida wa CPC; kuki Rwaka visi perezida wa CNR Intwari atandikiye Visi-perezida wa CPC);
3.Kw'italiki ya 7/7/2014 ni bwo perezida wa CNR Gen. BEM Habyarimana Emmanuelle yagize reaction anyomoza biriya byombi Rwaka yari yatangaje ku giti cye atari ibivuye mu buyobozi bukuru bw'ishyaka nkuko perezida waryo abyemeza.
4. Kuba perezida w'ishyaka(murebe kuri entete y'impapuru zabo handitseho ko ikicaro gikuru permanence du parti kiri aho Gen Habyarimana atuye), kuba yarategereje iminsi itanu yose mbere yo kunyomoza Rwaka, n'uko ari ibintu byamutunguye akaba nk'umuntu responsable yari irimo ashakisha ukuntu yagarura ibintu mu buryo.
5. Biragaragara rero ko ari Rwaka wamuhemukiye kuko ari we wafashe iyambere mu kumuca inyuma agakora amatangazo atatu yose ushyizemo n'iry'uyu munsi, atangaza ibintu bitavuye mu buyobozi bukuru bw'ishyaka Gen. BEM Habyarimana abereye Umuyobozi Mukuru.
6. Ikindi n'uko kuba visi-perezida n'umuvugizi w'ishyaka bidaha uwo ari we wese uburenganzira bwo gutangaza ibyo yishakiye. Porte parole du parti atangaza ibyemejwe n'Ubuyobozi Bukuru bw'ishyaka buyoborwa na perezida w'ishyaka, ibyemejwe na Bureau Politique iyoborwa na perezida w'ishyaka, n'ibya Congres y'Ishyaka nayo iyoborwa na perezida w'ishyaka iyo yateranye.
7.Nanjye kimwe na Jean de Dieu Manishimwe bariya bagabo bombi ndabubaha kuko mbazi nzi agaciro kabo nk'abantu twabanye muri gouvernement ndi Minaffet Gen. BEM Habyarimana ari Minisitiri w'Ingabo Rwaka ari Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu.
General BEM Habyarimana Emmanuel ni umugabo tres discret udakunda ibyo kwigaragaza mu byo akora agacisha make ariko inyuma aho hari ubwenge bwinshi n'ubushobozi bwinshi arimo akoresha. Mbese c'est un veritable stratege, ari nacyo muri carriere ye ya gisilikare yagiye azira kubera bagenzi be bamutinyaga banamugirira amashyari en meme temps, haba muri exFAR haba no muri APR/RDF. Ce type, mu bintu bya strategies geopolitiques regionales et internationales araroze; c'est un veritable laboratoire. Abanyarwanda baca umugani ngo "Uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera". Abantu ntibazi umuntu bafite hariya! Ndibuka ko yabwiye General Major Paul Kagame icyo gihe wari Visi Perezida akaba na Minisitiri w'Ingabo mu 1996/7 ko ingabo z'u Rwanda n'iza Uganda zizarwana, undi ngo ibyo se ubikuye hehe! ngo reka! amufata bule! nyuma koko ingabo z'ibihugu byombi ziza kurwana i Kisangani, n'ibindi ntarondoye.
8. Umuvandimwe wacu Rwaka visi perezida wa CNR Intwari ndumva biriya bya coup d'Etat mw'ishyaka CNR Intwari niba hari n'ababa barabimugiriyemo inama yabishingukamo akegera mugenzi we Gen. BEM Habyarimana perezida w'ishyaka batangiranye bagakomezanya urugondo. (Gasana Anastase, umuyobozi wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).
2014-07-10 16:49 GMT-04:00 Jean de Dieu Manishimwe jdmanishimwe@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>:
Bylingiro,
Justement Rwaka nta institution ahagarariye. Institution (CNR Intwali) ihagarariwe na général Habyarimana, Rwaka akamusimbura iyo adahari. Habaye amakimbirane, ni congrès yonyine igomba kuyakemura.
------------------------------
Le jeu. 10 juil. 2014 21:51 HAEC, Semahoro byilin@yahoo.com [Democracy_Human_Rights] a écrit :
> Jean de Dieu, muvandimwe;
> Ndibazako ibyo uvuga ko hakwiye Congres yo gukemurz ibibazo aribyo navuze,aho dutandukaniye aruko ubona ukoresha ikingufu ari uwo mbona ugikorerwa. Nyamara ndanemezako ntanumwe wemerewe gukoresha abus d'autorite kuko ntawe amategeko abyemerera. None iliya institution Rwaka ahagarariye ihagarikwa na Habyarimana yitwaje ububasha ahabwa nande?
> Ndi Semahoro
>
> From my Android phone on T-Mobile. The first nationwide 4G network.
>
> "Jean de Dieu Manishimwe jdmanishimwe@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:
>
>> Semahoro,
>>
>> Niba ushaka kunga aba bavandimwe koko, tinyuka ubwire Rwaka ko biriya arimo byitwa coup d'Etat. Nta kintu na kimwe cyasobanura ko yakwiha ububasha bwitwa ubwa perezida mu mashyirahamwe yose y'isi. Ni nde wakumva ukuntu visi perezida w'ishyaka yakwandika asaba kwinjira mu mpuzamashyaka kandi perezida ahari ? Ndibwira ko statuts za CNR Intwari, kimwe n'andi mashyirahamwe, ziteganya uburyo bwo gutumiza congrès idasanzwe, perezida aramutse yanze gutumira inama nk'iyo. Iyo congrès niyo yonyine yafata ibyemezo bihosha amakimbirane. Igihe iyo nama itabaye, ijambo rya perezida riba rirusha ingufu irya visi perezida. Rwaka ari mu bantu nubaha cyane ariko nareke gusisibiranya.
>>
>>
>> Jean de Dieu Manishimwe
>> 18 rue Auguste Perret
>> 75013 Paris
-----------------------------------------------------------------------------
On Thursday, July 10, 2014 1:43 AM, TUBEHO VictimRwanda <infotubeho@yahoo.fr> wrote:
TURATABAZA ABANYARWANDA BASHYIRA MUGACIRO KUKO TURAKURURA INGOMA TUGUSHA HASI BAMWE MU BAHOZE MURI MRND N'ABABONA IBINTU NKABO BAKUNGANIRA FPR BASHYIRAMO AMAFERI BAVUGA KO BATEMERA GENOCIDE TUTSI, ABADI NGO NTIBEMERA GENOCIDE N'IMWE NGO IJAMBO GENOCIDE RIRABADERANJA
Photo:Rutayisire Boniface President w'Ishyaka
Banyarwanda akaba na President wa
Tubeho Twese-CIVHEMG
Umusogongero: Abashaka kuzana intambara zabo zidukereza muri ibi bihe kandi kera batarigeze batinyuka guhangara FPR n'iryo hakana ryabo igihe twari tutarayishegesha nimubamagane kumugaragaro.
Hamwe n'iyi nyandiko, ndagirango ntabaze kumugaragaro abanyarwanda bose bashyira mugaciro hamwe n'abanyamahanga b'isi yose kugirango bamfashe kandi bafashe umurongo wacu wa politiki n'amashyaka yacu ndetse na opposition yose kugirango babuze abantu bamwe barimo gutaba FPR bagashyiramo amaferi igihe twe turimo gukurura dukubita hasi iyo ngoma ya FPR tuyirega ibibi yakoze. Buri wese amenye ko abantu badukanye guhakana génocide Tutsi ngo si genocide, icyo bagamije ni ukugoboka FPR kugirango bitere urujijo mubanyarwanda n'abatuye isi bashobora kwibaza niba abanyarwanda ari abantu bari serieux (serious) igihe bashaka guhakana ibintu byabaye kumanywa y'ihangu nka genocide Tutsi ndetse na genocide hutu. Abashaka guhakana genocide tutsi barashaka guha iturufu FPR n'amahanga ayishyigikiye kugirango batere ubwoba abatutsi n'abatuye isi. Abashaka guhakana génocide tutsi barashaka gucamo ibice abanyarwanda n'abavictime kandi kuri ubu abahutu n'abatutsi n'abandi banyarwanda bari bamaze kubaha no kwemera genocide hutu na tutsi ko ari ukuri kugize amateka y'abanyarwanda. Abashaka guhakana genocide tutsi barashaka guca intege abatutsi barimo bashyira ijwi hejuru bemera izo genocide zombi. Abahakana genocide hutu na tutsi cyangwa ashaka kubidwanga banapfobya muburyo runaka tubamagane kuko barashaka guhemukira abanyarwanda bose. Nk'uko byagenze kuri cause ya génocide hutu na tutsi nazamuye ikaza kuba iya opposition yose, ninako bizagenda kungoma nshyashya tuzashyiraho nayo izaba ari iya opposition yose. Nibigerwaho hakazagira abashaka kwigizayo abandi nabwo tuzashoza intambara tubahashye. Kubireba ubutegetsi buzajyaho ndasaba amashyaka yose n'abanyarwanda bitanga kugiti cyabo gushyira umutima mugitereko ntibaburwanire kuko buri muntu na buri shyaka ryose ryabuharaniye rigomba kububonaho. nibitaba ibyo twe tuzashoza intambara kugirango abibagiranye nabo bahabwe kubyiza by'igihugu. Abakora biriya ariko batiyumva mubahoze muri MRND ibyo bintu kuko abo tubiziho cyane cyane n'abahoze muri MRND. Abahoze muri MRND siko bose bahakana genocide hutu cyangwa tutsi. Abatari muri uwo murongo nabo nibashyire ijwi hejuru be kubarirwa muri uwo murongo utazagira icyo ugezaho abawishyizemo. / Par RUTAYISIRE Boniface, Bruxelles, le 09/07/2014
Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe nshuti z'u Rwanda,
Nk'uko nabibabwiye mumyaka y'ibihumbi bibibiri na gatatu na kane na gatanu na gatandatu n'imyaka yakurikiye, muribuka ko nababwiye nti Nti FPR yamaze guhirima ibisigaye n'amateka. Bamwe ntibabyumvaga kuko burya abenshi batajya bigora bareba kure. Ndetse nageze naho mbashyiriramo injyana y'igitero cy'akaririmbo k'urugamba katanze ubususuruke bw'abanyarwanda benshi kagira kati FPR NO HASI NGO Piiiiiiiiiiii.
Hari abandi banyarwanda ariko babyumvise ndetse bakabibona ndetse bakarushaho kunshyigikira kuko babonye ko koko urukuta rw'ikinyoma cya FPR (yari yarubatse mumateka ihisha ubwicanyi yakoreye abanyarwanda) rwaguye nk'uko abari bashyigikiye ingoma ya FPR mumahanga bavuze nkitangira gushyira ijwi hejuru mvuga ikibazo cy'abavictimes bose hutu na tutsi bose bakorewe genocide kandi ubundi byari bibujijwe haba kubabanyarwanda n'abanyamahanga. Muribuka ko uwabivugaga yaba umunyamahanga cyangwa umunyarwanda bahitaga bamupyoraho bakamutitiza bakamugirira nabi kuburyo yahitaga ahindura amagambo kuri icyo kibazo cyangwa agaceceka. Nanjye nahuye n'ibibi byinshi ariko nagiye nanga kubatera ubwoba kuko iyo uri ingabo y'amahoro iyoboye izindi kukibazo kireba isi nka kiriya birabujijwe gutera ubwoba kubitangira iyo cause. Nanjye narapfuye ndazuka ariko nanga guhindura amaserano nagiriye abanyarwanda kuri icyo kibazo yo kubageza kuntsinzi. Abo twafatanije urugamba, abandi namwe mugira amakuru murabizi, ndetse n'abagiye bakoreshwa muburyo bunyuranye murabizi.
Uko iminsi rero yagiye yicuma ingoma ya FPR yatangiye gutigita ndetse abayo bamwe batangira no kuyisohokamo. Kuva icyo kibazo kimaze kugera kukarubanda, niho benshi mubari bayishyigikiye batangiye kuyiha akato ndetse bakareka n'andi madosiye atigiza FPR akazamuka.
Opposition ya kera y'igihango yo nayigeragaho ikavuga ngo kurega Kagame ibyaha sibyo bizabahesha ubutegetsi. Ndetse ntibyatinze iba ihanaguritseho noneho hatangira indi opposition nshyashya yemera genocide hutu na tutsi byakorewe abahutu n'abatutsi.
Uko imyaka yagiye yicuma havutse n'andi mashyaka mashya ndetse amwe avuka atsindagira iyo ngingo nk'ishyaka MRP Abasangizi ryabimburiye andi mashyaka mashya mugusobanura iyo ngingo y'abavictimes hamwe no gushyira imbere ubunyarwanda butarobanura. Ndetse MRP Abasangizi yahise itangaza ko iyobotse umurongo (mouvance) w'ishyaka Banyarwanda kugirango bafatanye urugendo rugana kugushyiraho ubutegetsi bushyashya bubereye abanyarwanda bose. MRP Abasangizi rero yagize ubutwari bukomeye.
Andi mashyaka ya opposition nayo ntiyasubiye inyuma ahubwo nayo yagiye atera intambwe kuri icyo kibazo cya génocicde hutu na tutsi ndetse amashyaka yose ageza aho afata ikibazo cya genocide hutu na tutsi nk'ikibazo cya opposition yose kuburyo kuri ubu nta shyaka na rimwe riri actif ritemera iyo cause. N'amashyaka yose yabyemeje no muri mémorandum aherutse gukora ku itariki ya 02/4/2014. Andi mashyaka n'abakuru bayo bagira ubutwari barongeye babitsindagira munyandiko zihariye na za vidéo n'ibindi.
Nk'uko rero bigaragara, 2014 ubaye umwaka ikibazo cya génocide hutu na génocide tutsi giteyemo intambwe ikomeye ndetse byarushijeho gushegesha ingoma ya FPR.
Ndetse nta wahisha ko noneho muri iyi minsi twari twongereye imbaraga ku ntambwe yo gukurura dukubita hasi ingoma ya FPR bwangu kuko ingoma ya FPR yamaze guhirima, igisigaye ni ugukurura gato ikirengura. Abakiyirimo ahubwo mutarayivamo mujye muhora mwiteguye ko FPR ari ikomodoka gishobora kubaporomakana kikabatura mukabande mukazimirana nacyo. Uzi ubwenge ureba kure agipandure bwangu kuko kigeze kumuteremuko. Mwibukeko ka abana benshi n'imiryango y'abijanditse muri iyo ngoma benshi bibera hanze kuko barabizi ko FPR isaha iyo ariyo yose ishobora kuba nk'ikizu kiguye hejuru y'abagikomeza gukomba imbehe.
N'ubwo ariiko ihirima rya FPR ririmo ryihuta, hari ingorane kuko turimo kuvangirwa n'abahoze muri MRND hamwe n'abo bari kumwe cyangwa bemera bimwe. Uburyo barimo kutuvangira n'uko iyi myaka yose bayimaze basinziriye ndetse bari mumugono, ariko noneho babona turimo dukurura dukubita hasi ingoma ya FPR tuyirega ibibi yakoze, noneho bakazamura ijwi mu mvugo bacisha mubakaraza babo ngo bo ntibemera genocide nimwe yaba genocide hutu cyangwa tutsi, abandi nabo bati ngo ijambo génocide rirabaderanja, abandi bakaririmba ngo si genocide zabaye ni tragedie,etc.
Abo bantu bahakana genocides barimo ibice byinshi, hari aberura bakavuga ko batemera genocide nimwe yaba genocide hutu cyangwa genocide tutsi. Hari aberura bakavuga ko bemera imwe, hari aberura bakavuga ko bashaka kuguma kumvugo y'ikinyoma ya ONU yibeshye igashyira abanyarwanda murujijo kugiranog ihunge ko yagize uruhare mukubitegura no gutuma bibaho kuko bo bavuze ngo habaye génocide Rwandais kandi nta munyarwanda n'umwe wigeze yicwa azira ubunyarwanda, etc.
Hamwe n'iyi nyandiko, ndagirango ntabaze kumugaragaro abanyarwanda bose bashyira mugaciro hamwe n'abanyamahanga b'isi yose kugirango bamfashe kandi bafashe umurongo wacu wa politiki n'amashyaka yacu ndetse na opposition yose kugirango babuze abantu bamwe barimo gutaba FPR bagashyiramo amaferi igihe twe turimo gukurura dukubita hasi iyo ngoma ya FPR tuyirega ibibi yakoze. Buri wese amenye ko abantu badukanye guhakana génocide Tutsi ngo si genocide, icyo bagamije ni ukugoboka FPR kugirango bitere urujijo mubanyarwanda n'abatuye isi bashobora kwibaza niba abanyarwanda ari abantu bari serieux (serious) igihe bashaka guhakana ibintu byabaye kumanywa y'ihangu nka genocide Tutsi ndetse na genocide hutu. Abashaka guhakana genocide tutsi barashaka guha iturufu FPR n'amahanga ayishyigikiye kugirango batere ubwoba abatutsi n'abatuye isi. Abashaka guhakana génocide tutsi barashaka gucamo ibice abanyarwanda n'abavictime kandi kuri ubu abahutu n'abatutsi n'abandi banyarwanda bari bamaze kubaha no kwemera genocide hutu na tutsi ko ari ukuri kugize amateka y'abanyarwanda. Abashaka guhakana genocide tutsi barashaka guca intege abatutsi barimo bashyira ijwi hejuru bemera izo genocide zombi. Abahakana genocide hutu na tutsi cyangwa ashaka kubidwanga banapfobya muburyo runaka tubamagane kuko barashaka guhemukira abanyarwanda bose. Abakora biriya ariko batiyumva mubahoze muri MRND ibyo bintu kuko abo tubiziho cyane cyane n'abahoze muri MRND. Abahoze muri MRND siko bose bahakana genocide hutu cyangwa tutsi. Abatari muri uwo murongo nabo nibashyire ijwi hejuru be kubarirwa muri uwo murongo utazagira icyo ugezaho abawishyizemo.
Buri munyarwanda wese n'utuye isi ureba ahaguruke adufashe kuvanaho maferi bamwe barimo gushyiramo ahakana genocide igihe twe turimo gukurura tugusha ingoma hasi. Abashaka guhakana genocide yaba Hutu cyangwa tutsi kubera wenda byabaye badahari cyangwa bakaba nta makuru ahagije bafite nibanyegere kuko iki kibazo arijye nakizamuye muri opposition kandi nabikoze maze kubikoraho ubushakashatsi buhagije ndetse n'abakurikiye uyu murongo mwabonye ko mutigeze mwibeshya kuko ni ukuri kuzuye kuzahoraho igihe cyose.
Buri muntu rero wese ushaka gutsinda urugamba rw'amateka mubuzima bwe, niyitabire uru rugamba rwo gusobanura ibya génocide hutu na Tutsi hamwe no gukuraho ingoma ya FPR ibuza abanyarwanda kubana neza ndetse ikaba ikomeje kubatsemba no kubategekesha igitugu.
Namwe amashyaka mwese mwemera iyi mpamvu dusigaye dusangiye twese abagize opposition, nimurusheho guhaguruka maze opposition yose twishyire hamwe kuri iki kibazo no kubintu byose bigikorwaho hamwe n'ibindi bibazo byose.
Muzitire amarembo yose kubintu byose n'abantu bose bavangira cyangwa badindiza iki kibazo. Abashaka kuzana intambara zabo zidukereza muri ibi bihe kandi kera batarigeze batinyuka guhangara FPR n'iryo hakana ryabo igihe twari tutarayishegesha nimubamagane kumugaragaro. Abo bantu aho bari hose nibaduhe amahoro rwose bongere basinzire tubanze tubohoze abanyarwanda turengere n'abandi banyarwanda Kagame arimo gutsemba baba abahutu n'abatutsi n'abandi. Abarimo kuzana izi nkubiri zo guhakana génocide tutsi kuki batabikoze mumyaka ya kera ?
Buri wese natange amahoro urugamba rukomeze kandi n'abo tuvuga nabo niba bemeye guhindura imyumvire nabo baratumiwe kuko uru rugamba rw'amahoro ntawe ruheza.
Kubarimo gusanga ishyaka Banyarwanda baritiza imbaraga cyangwa gusanga umurongo w'ibitekerezo ririmo n'amashyaka tuwusangiye ndagirango mbibutse ko ibituranga ari umurongo ushingiye kuri politiki ishyira imbere ubunyarwanda butavangura, kubaha abavictimes bose ba genocicde hutu na tutsi, ubworoherane no guharanira kubaka u Rwanda rushyashya rubereye bose. Abakomeza kudusanga ni karibu rwose amarembo arafunguye.
Abo nigeze kubwira ko uyu murongo wacu byanze bikunze ari umurongo uzagera kubutegetsi ngirango barabibona ko ntigeze nibeshya kuko nk'uko byagenze kuri cause ya génocide hutu na tutsi nazamuye ikaza kuba iya opposition yose, ninako bizagenda kungoma nshyashya tuzashyiraho nayo izaba ari iya opposition yose. Nibigerwaho hakazagira abashaka kwigizayo abandi nabwo tuzashoza intambara tubahashye. Kubireba ubutegetsi buzajyaho ndasaba amashyaka yose n'abanyarwanda bitanga kugiti cyabo gushyira umutima mugitereko ntibaburwanire kuko buri muntu na buri shyaka ryose ryabuharaniye rigomba kububonaho. nibitaba ibyo twe tuzashoza intambara kugirango abibagiranye nabo bahabwe kubyiza by'igihugu. Ibi bintu nabirahiriye Imana ndetse mbirahirira n'imbere yanyu inshuro nyinshi kuburyo ari ikintu gikomeye muri njye kandi ninacyo kiranga abari mumurongo wacu wa politiki. Ndetse no mubihe naciyemo bikomeye buri gihe nasengaga imana ngo indokore abicanyi baba abahutu cyangwa abatutsi kugirango ibihe bikurikiyeho nitangire abanyarwanda. Intambwe ya mbere yaratewe, dukomeze dutere n'izindi dufatanije.
Ndabashimiye
Bitangarijwe I Bruxelle tariki ya 09/07/2014
RUTAYISIRE Boniface
President w'Ishyaka Banyarwanda akaba na President w'association y'abavictimes bose
Tel: (32) 488250305
Email: infotubeho@yahoo.fr (Yahoo.fr )
On Sunday, July 6, 2014 12:05 PM, TUBEHO VictimRwanda <infotubeho@yahoo.fr> wrote:
UBUHUTU N'UBUTUTSI NI AGAFUNI N'UMUHORO Fw: IJAMBO RY'UMUKURU W'ISHYAKA BANYARWANDA KU GASHINYAGURO FPR IKOMEZA IVUGA KO YABOHOYE ABANYARWANDA
UBUHUTU N'UBUTUTSI MBIBONA NK'UMUHORO N'AGAFUNI BINSATIRA IYO BIJE BIBUZA UBUNYARWANDA BWANJYE KUBAHO KANDI UBWO BUNYARWANDA BWANJYE MBUSANGIYE NAWE N'ABANDI BOSE BATUYE U RWANDA
Photo:Rutayisire Boniface President w'Ishyaka Banyarwanda akaba na President wa Tubeho Twese-CIVHEMG
Muvandimwe,
Munyandiko yawe nkunze ko washyizemo ukuri kuvuye kumutima wawe. Weruye usobanura rwose ko mukarere kanyu ukomokamo ntabatutsi bahigeze ngo abari barahaje ni abashefu n'abamotsi babo kandi abo nabo ngo baje guhungira mu Bugesera abandi mumahanga mubihe bya kera. Nk'uko rero ubibona icyo ni ikintu bikomeye cyane gishobora gutuma wumva imiterere yawe ko itandukanye n'iyanjye mumibonere n'imibanire y'ibyo bita amoko kandi ibyo twembi tukaba tugomba kubyubahirana.
Njye rero mukarere k'iwacu hari abatutsi benshi baturanye n'abahutu ndese bari barashyingiranye barabyarana kuburyo imiryango itari yaravanze ari mbarwa ndetse ubanza nta nayo. Njye nakuze mbona umuhutu n'umututsi buri munsi na buri mwanya mubuzima kandi nkababona bashyize hamwe basangira ubuzima bwa buri munsi. Ndetse iyo natahaga mubiruhuko mvuye kumashuri, abatutsi n'abahutu b'abaturanyi wasangaga babyishimiye bose kuburyo nagiraga n'abakecuru b'abahutu n'abatutsi bazaga kundirimbira no kumbarira amateka ya kera. Kugirango wumve ko ibyo nkubwira ari ukuri kwambaye ubusa , nshobora kuguha ingero zimwe na zimwe. Hari nk'umucyecuru w'umututsikazi twari duturanye witwaga Tereziya wari ufite n'abahungu bajijutse bakuze, uwo mukecuru yajyaga ansetsa akandirimbira akaririmbo n'ubu nibuka "ngo mbe Rutayisire wa …..ko wasohotse amashuri inanga yawe Ngarambe". Ibyo yabikoraga abikuye kumutima byo gushimisha umwana nkanjye kuko rwose abatutsi n'abahutu bose barankundaga cyaneeeeeee. Nongeyeho cyaneeeee kuko narabibonaga ndetse nkumva n'amashuri niga nyigira abantu bose kuko nta bantu benshi kumusozi bari barize ayisumbuye na université icyo gihe.
Na none hari abakecuru b'abahutu n'abatutsi bamenyaga ko natashye mubiruhuko bakantumira ngo mbasure bantekere kinyarwanda munkono za kinyarwanda kuburyo nabasuraga nkataha badashaka. Ndetse hari n'abandi banzaniraga ibitoki bya Kamarasende iwacu ya mineke mito iryoha niko yitwa. Abandi nabo wasangaga bakora ibindi binshimisha kuburyo nagize ubwana bwiza cyane bwizihiwe kumutima kuko numvaga nkunzwe cyane n'ababyeyi banjye n'abaturanyi ndetse n'abantu ba kure kandi abo bose ukababona mumoko yose.
Icyaje kumbabaza cyane ndetse kikaba cyarabaye n'imwe muri moteur zatumye nitangira abanyarwanda nk'uku mbikora ngahangara ibyo abandi batinya cyangwa bahunga nka genocide hutu na tutsi, n'uko abo baturage hafi bose b'abahutu nakubwiye bishwe n'inkotanyi, naho abo baturage b'abatutsi hafi bose bishwe n'interahamwe, abo mumuryango wanjye nabo barishwe kandi impande zombi zabigizemo uruhare. Ndetse wa mukecuru w'umututsikazi wajyaga andirimbira, abicanyi bishe abahungu be, hanyuma barangije kubica we bamutwikira munzu ari muzima. Umukecuru w'umuhutukazi nawe wakundaga guteka ibikoro kubishyimbo maze akantumira kubukeye byahoze, umuhungu we yaboshywe ari muzima bamujyanana kumutwika. Umu muhungu we kandi yicanwe n'umututsi nawe wari utuye aho nawe FPR iramuboha imutwikana n'abahutu. Uwo mututsi yari yiciwe n'interahamwe zimwicira umugore n'abana bose. Uwo mukecuru wari mubakunda kuntekera ibiryo byiza bya gikecuru, we abicanyi ba FPR baramushoreye bamunona bageze mukirometero kimwe babona atari bugere kure bakubita mumutwe arenguka munsi y'umuhanda aborera aho nk'abandi.
Abaturage b'iwacu rero barishwe mumoko yose imisozi isigara yambaye ubusa kuburyo iyo mbyibutse numva ntagishobora kumpagarara imbere ngo kindushe imbaraga niyo bazana na za FPR ijana bakazibumbamo imwe. Abaturage b'iwacu bishwe n'interahamwe na FPR ihageze nayo irakubura kugirango abatutsi bavuye hanze babone amasambu. Aho ninaho mvuga ko FPR iyo iririmba intsinzi ibeshya abanyarwanda kuko FPR yaratsinzwe muburyo bwa politiki. Iyo iza kuba irindi shyaka ritekereza riba ryarebye ubwo bumwe bwari bwariyubatse mubahutu n'abatutsi iwacu noneho ikabwubahiraho kuburyo yari bube yiteganyirije. Ntabwo bari bubure aho batuza abatahutse kuko bashoboraga gukoresha système yo kurema imigi mito aho gukora biriya byitwa imidugugu inyanyagiye hose kugeza naho bashyize imidugudu n'aho idakwiriye. Kandi iyo baza kuba bareba kure abaturage bagatuzwa neza, hari buboneke ubutaka buhagije bwo guhingamo no gukoramo ibikorwa by'amajyambere. Kubera ubwenge bucye rero bwa FPR, FPR yahisemo gutsembaho abahoze bahatuye kugirango bahatuze abashyashya.
Ibyo byose by'uko abaturage b'iwacu no mu tundi turere tw'u Rwanda bo mumoko yose batsembwe n'interahamwe n'inkotanyi, kuri jye ni agahinda mporana ku mutima kiyongera kubanjye bishwe ndetse nkaba narabayeho kubwimana kuko narishwe ndazuka.
Muvandimwe rero turiho tuganira uragirango nkubwire iki. Urabizi ko iyo umuhutu yeguye imbunda n'umupanga atema abatutsi mbirokoka hamana. Urabizi ko iyo umututsi yeguye agafundi n'imbunda mbirokoka hamana. None se urambwira ngo ubunyarwanda bwanjye mbwongereho ubuhutu n'ubututsi bimarire iki kandi jye iyo numvise ko ubwo buhutu n'ubututsi bugarutse bubuza ubunyarwanda kubaho mbona umuhoro n'ifuni iruhande rwanjye. Wibuke ko kandi ubwo bunyarwanda bwanjye mbusangiye n'abakomeye kubuhutu n'ubututsi bwabo. Ibyo kandi mbihuje n'abandi banyarwanda benshi ninayo mpamvu dufite ishyaka twise ISHYAKA BANYARWANDA/BANYARWANDA PARTY/ PARTI POLITIKI BANYARWANDA. Ndetse dufite association y'abavictimes TUBEHO TWESE ivugira abavictimes bose ntakurobanura amoko. Dufite kandi umurongo wa politiki witabiriwe n'abanyarwanda b'amoko yose ndetse n'amashyaka anyuranye.
None se icyo wongeraho n'iki ko turiho kandi tukaba tuzakomeza kubaho ndetse tukayobora igihugu kandi tugafatanya n'abanyarwanda bose n'amashyaka yose. None se uracyashidikanya ko tuzagirira igihugu akamaro n'abanyarwanda bose nawe urimo? Ntushidikanye rero kuko bizabaho kandi kugirira abanyarwanda bose akamaro byaratangiye, igisigaye ni ukugera kubutegetsi.
Mu nyandiko yawe washoje uvuga ko "Abafite ubushobozi bwo kurema ubwoko bushya mu gihugu bikaba umuti ku mahano akomeje kugwira abantu, nababwira iki. Gusa nongere mbisubiremo, kubaka u Rwanda ngo rw'abantu bitwa ABANYARWANDA NTA RINDI ZINA RYIHISHE INYUMA, ni ikinyoma"/Par Kampororo
Ntabwo ari ikinyoma kuko turiho kandi twarabyiyemeje gukora intambara y'amahoro kugeza tugeze ku Rwanda rushyashya rwa bose. Ntabwo kandi turi ubwoko bushya nk'uko utwita kuko ubunyarwanda tubusangiye nawe n'abandi uretse ko wenda wowe wumva ukeneye kongeraho hutu cyangwa tutsi kuri ubwo bunyarwanda kubera amateka yawe. Kandi rero urumva nawe ubiterwa n'uko iwanyu ntabatutsi bari bahari nk'uko abandi nabo bafite izindi mpamvu. Uribuka ko abakoroni bahemukiye abanyarwanda bavana abatutsi muri turiya turere babajyana kubatuza mubugesera kungufu. Uziko bageze naho hatangwa amamodoka yo kwimura abo batutsi kungufu. Umukoroni we rero yari yarapanze imiryano y'abatutsi n'abahutu kuva kera kuko yakoresheje uko ashoboye agatandukanya amoko yombi kugirango hazabeho ingoma zitsemba nta mpuhwe. Urabizi ko muri za 1960 abahutu bamwe baherekeje abatutsi bahunga. Muri 1994, abahutu ahubwo bahize abatutsi ahantu hose n'aho bihishe kugirango babatsembeho kubera ko politiki zayoboye izo ngoma zombi zari zitandukanye ndetse n'abazigize bari bafite imibonere itandukanye kumuhutu n'uututsi. Ibyo kandi byarushijeho gushimangirwa n'umukoroni wakoze kuburyo habaho abahutu bakura batazi cyangwa badaturanye n'umututsi. Urabyibuka ko mumaperefegitura amwe banze kwica abatutsi kugeza babitegetswe kungufu. Hari n'ama perefegitura ariko bahise bica abatutsi bari bahari ako kanya mubihe bibanza. Kubera iki ? Ngirango igisubizo nakiguhaye hejuru.
No muri iyi minsi rero, abo bahutu bateguwe n'umukoroni kutagirira impuhwe umututsi kuko abakoroni bamwimye guturana nawe no kubana nawe ninabo bagwiriyemo muri ibi bihe abashaka kudutsindagira igabana ry'ubutegetsi rishingiye kuri hutu tutsi kuko bumva badashobora kubana n'umututsi. Ng'uwo rero umurage mubi abakoroni badusigiye. Hutu tutsi byari bisanzweho ariko babigize bibi cyane. Abo kandi bakomeye kubuhutu wibuke ko ari minorité cyane ugereranije n'abandi bahutu badakeneye gutsimbarara kuri ubwo buhutu.
Kubitureba rero, kuba ubunyarwanda bwacu aribwo buzagirira u Rwanda akamaro, ikindi kibikwereka n'uko iyo umututsi abangamiwe turahagaruka, n'umuhutu yabangamirwa tugahaguruka. Warabibonye ko ndetse arijye washoboye kuzana kurubuga rwa politiki iki kibazo cya genocide hutu kandi njye ndi umunyarwanda sinkeneye ubwo buhutu. Ndetse muntangiro kurinda ugeza muminsi ya vuba ubona ko abahutu hafi bose bahungaga kwamagana iyo genocide hutu nkabikora jyenyine kugeza mbonye abo dufatanya hanyuma na babandi bakomeye kubuhutu babonye bitangiye gutera intambwe barahaguruka none barabivuga kuri ubu.
Igitangaje ahubwo n'uko bavuga genocide hutu bakibagirwa cyangwa ugasanga barahunga no kwibuka twe abitangiye iyo cause kugirango ibeho ifate imizi kugeza kuri ubu imaze gutsinda kuko abanyarwanda basanze ari ukuri nyakuri.
Nk'uko rero ubona nubatse cause yo kubaha abavictime bose bakorewe genocide tutsi na hutu, mpereye kubusa maze iyo cause ifasha bose igafata kandi abakomeye kubuhutu n'ubututsi barabihungaga, ibyo ni ibintu bikomeye bikwerekako politiki yajye n'abo dufatanije atari ibigambo ahubwo ni ibikorwa bifatika. Nk'uko byagenze gutyo, n'ubu nzongera nubake u Rwanda rw'abanyarwanda bose badakeneye kongeraho ibya hutu na tutsi kuburyo nabyo bazageza aho babona ko ari byiza bakansanga. Ibyo kandi nzabigeraho mfatanije n'abo dufatanya mu ishyaka Banyarwanda n'abandi banyarwanda barimo n'andi mashyaka nka MRP abasangizi ryakwibwiye n'abandi bose bazitabira urwo rugamba.
Uku ni ukuri rero nkubwiye kandi uzakubona mu bikorwa kwarabyaye umusaruro. Nye ndi umugabo wubaha ibyo mvuze kandi mvuga ibyo nzasubiramo.
Bitangarijwe I Bruxelles tariki ya 06/07/2014
RUTAYISIRE BonifaceNgulinzira
Perezida w'Ishyaka Banyarwanda akaba na President w'association y'abavictimes TUBEHO TWESE ASBL
Tel (32) 488250305
Email : infotubeho@yahoo.fr (yahoo.fr)
On Sunday, July 6, 2014 4:55 AM, marie kampororo <mkampororo@hotmail.com> wrote:
Ndagira ngo nkubwire ko ufite ibyo wabonye , n'abandi buli muntu akagira ibyo yabonye. Wowe ntabwo wari uhagaze kuli buri gasozi ko mu Rwanda. Nubwo muli iriya tragedie Rwandaise FPR yari igamije kumara abahutu cyane cyane (ABIZE CG NGO ABANDI BAZI AMATEKA YA 1959 N'ICYAYATEYE), yarabagerereje ariko hari abakiriho. Abo rero nabo bafite icyo bavuga ku ITSEMBATSEMBA N'ITSEMBABWOKO ryabaye mu Rwanda muli biriya bihe. Iwacu aho nvuka, nta batutsi bahabaga ) abahigeze bari abashefu batarenze 10 bahaje mu myaka ya vuba nka za 1930 bashagawe buli wese n'imiryango mikeya y'abatutsi nk'abamotsi babo, mu karere kose ( territoire) bazanywe n'abazungu revolution niyo yabakuyeho abaturage basubira mu milima bari barambuwe n'abo bashefu. Nta mututsi wigeze wicwa aho mu karere kose, icyakora barahunze bamwe bajya mu Bugesera abandi mu mahanga ..Nyamara muli 1990 ibyakorewe abahutu mu karere k'iwacu biteye agahinda…ntacyo nvuga ubwanjye nguhaye iyi extrait ya ABDUL RUZIBIZA wari mu nkotanyi zicaga abahutu iwacu: Nkoze copy na pasting ntacyo minduye:
Ibitero byabaye mu turere twa Muvumba, Kiyombe, Nkana, Rushaki, Kaniga -Gatuna, n'uturere twose tuhakikije, byakoranwe violence mbi cyane: kurunda abaturage hamwe bakicwa ntakuvangura, bamwe bagasambanya kungufu abakobwa bahasanze, banarangiza bakabica ngo batazabatera umwaku, kurya amatungo y'abaturage ku ngufu, kurya imyaka yabo, nabo bagahunga, aho bagiye bakicwa n'inzara, gusenyera abaturage, amabati akajyanwa kugurisha mu baturage ba Uganda. Kurimbura amazu kugirango banyirayo ntibazanatekereze kuhagaruka, …
Mu ruhanda rundi za Cyumba, Kivuye, Butaro, Nkumba, Kinigi, Mukingo, n'uturere twegeranye n'aho mvuze, ibikorwa byasaga nk'ibyo mu Mutara. Igikuru muli ibi byose ni uko abantu bakwiye kumva ko umuntu umwe, Kagame, ariwe wabaga yateguye uko intambara igenda, ibizayikorwamo, ndetse akanayikurikiranira hafi cyane kuburyo ntawabeshya ko hari ikintu nakimwe kigeze gikorwa atariwe wabipanze (ndavuga opérations). Ingabo za Habyarimana zari zarubatse ibirindiro bikomeye cyane kuburyo kubicaho ukinjira mu gihugu hagati byari bikaze cyane. Natanga ingero nke.
Mu Mutara, ahantu nka NYAGATARE, RWEMPASHA, KANGOMA, MABARE, MUTOJO, BUSHARA, KABUGA, NYABIHARA, GIKAGATI, KARAMA,…. Buli Nkotanyi yabaga izi ko ari danger.
Mu karere ko Hagati GATONDE, KANIGA 1, KANIGA 2, MUKONO, KIVUYE , aho twese twabaga tuzi rwose ko ntagupfa gukandiraho.
Mu Ruhengeri ibirindiro bikaze byari ahitwa NYAMICUCU, BUTARO -RUNABA, RWABUTAMA, KINYABABA, KU MUREMURE, KAGANO, BISATE n'ahandi nka Ruhengeri, Kinigi, ... Icyo nshaka kwerekana, ni uko kubera gukomera kwaho hantu, buli gihe twahateraga twaraneshwaga tukiruka. Ikimwaro cyose cyaturwaga abaturage baturiye buri hantu hari ibirindiro bikomeye. Dore ibyahakorwaga: kubikoreza inkomere zacu n'imirambo, kubashoreza amatungo n'ibyo kurya twabambuye, kubacukuza imyobo baza guhambwamo, hakaba ubwo banategekwa kwicana umwe akica undi kugeza hasigaye umwe, akicwa n'umusirikare. Byaba bitabaye gutyo, bakazirikwa amaguru n'amaboko, bose bagahondwa amafuni mu mutwe, bakajombwa ibyuma mu mbavu, kugeza bapfuye. Ntihaburaga urwitwazo rwo kubica gutyo nko kubaza abaturage ngo nibavuge ibanga rya Muvoma, ngo abasirikare bapanga ibiki byo kudutera, mbese impamvu nyine zimeze nkizo.
Ibyo byose byararangiraga tukisubirira mu ndiri zacu muli Uganda.
---------------------------------------------------------------------------------------------------------
On Wednesday, July 2, 2014 10:56 AM, "TUBEHO VictimRwanda infotubeho@yahoo.fr [banyarwanda]" <banyarwanda@yahoogroupes.fr> wrote:
UBUTUMWA BWA RUTAYISIRE BONIFACE, PEREZIDA W'ISHYAKA BANYARWANDA KU ITARIKI YA MBERE NYAKANGA 2014 BUGENEWE ABANYARWANDA BOSE N'INSHUTI Z'ABANYARWANDA N'U RWANDA: ABAHUTU N'ABATUTSI NIMWEMERE KO MWATSINZWE MURI POLITIKI KUKO REPUBLIKA ZANYU ZANANIWE KUBA IZ'ABANYARWANDA BOSE ZIGATSEMBA N'ABANTU KUGEZA UBU. Abanyarwanda bamwe babona icyitwa ubwigenge ari intambwe ya mbere (ikomeye cyane ikwiriye kubahwa) yatewe igana ubwigenge nyakuri.
-----------------------------------------------------------------------
Photo:Rutayisire Boniface President w'Ishyaka Banyarwanda akaba na President wa Tubeho Twese-CIVHEMG
UMUSOGONGERO: Kubijyanye n'abubakira ubutegetsi kuri hutu tutsi cyangwa bakabishyira imbere kumugaragaro cyangwa rwihishwa muri politiki, amateka agaragaza ko bose bamaze gutsindwa bidasubirwaho. Abahutu n'abatutsi ntawashoboye gutuma u Rwanda rwigenga byo kwigenga nyakuri hamwe no gushyiraho Republika y'abanyarwanda bose. Ndetse abahutu n'abatutsi bose kungoma zabo baranzwe no guhindura abanyarwanda bamwe abanzi b'igihugu, gukemuza ibibazo by'igihugu ubwicanyi, kuyoborana igitugu no kuniga demokarasi, n'ibindi bibi byinshi. Nta n'umwe mu ngoma z'abahutu n'abatutsi washoboye gutuma habaho igihugu kibereye abanyarwanda bose. Turasaba rero abahutu n'abatutsi kwemera uku kuri tubagejejeho twe abiyumva nk'abanyarwanda badakeneye kongeraho ikindi kintu na kimwe kubunyarwanda. Uko kwemera ukuri ariko nanone turabasaba gutinyuka bakaganira n'abandi banyarwanda kugirango abahutu n'abatutsi batange rugari n'abandi banyarwanda batange umuganda wabo. Kuri iyi ngingo turahumuriza abakomeye ku buhutu n'ubututsi ko twe abatsimbaraye kubunyarwanda tutazabaheza, ndetse nta n'iterabwoba no kuniga demokarasi bizabaho nk'uko byabayeho kungoma zabo. Byose abanyarwanda tuzabifatanya nabo kandi duheshe Republika agaciro ikwiriye koko maze ibe iya bose kandi irangwe na demokarasi. Turasaba kandi kudakomeza kubera abanyarwanda ibisambo mugundira kandi bigaragara ko mwatsinzwe mwese n'amateka. Nimureke n'abandi banyarwanda natwe dutange umuganda wacu w'amateka yo kubaka igihugu dufatanije namwe /Par Rutayisire Boniface,
Banyarwanda, Banyarwandakazi, namwe Nshuti z'u Rwanda,
Kuri iyi tariki ya mbere Nyakanga 2014, Ishyaka Banyarwanda ririfatanya n'abanyarwanda bose bizihiza uyu munsi u Rwanda rwasezereyeho leta y'abakoroni.
Na none ariko turifatanya n'abanyarwanda bibuka kuri uyu munsi ko aribwo muri iyo myaka babaye impunzi bakirukanwa mugihugu bagatangira kwitwa abanzi b'igihugu no kwangara ndetse bahura n'ibibazo ndengarugero buri mpunzi yose ihura nabyo.
Twifatanije kandi n'abanyarwanda babona ko u Rwanda rutaragera kubwigenge bwuzuye kuko
ntirwaretse kugengwa no kugendera kuri politiki no ku nkunga y'abakoroni n'ubukoroni bushya hamwe n'ubwa kera ndetse no muzindi nzego zinyuranye u Rwanda ntacyo rurageraho kigaragaza ko rwageze kubwigenge nyakuri.
ibyabaye muri iyo myaka nibyo bikomeje kuba akaga kagwirira abanyarwanda bose kubera ko abari barirukanwe mu gihugu mumyaka u Rwanda rwabonyemo ubwigenge n'iyakurikiye aribo bagarutse barwanira uburenganzira bwabo nk'abanyarwanda ariko nabo bakaba barongeye bagakora nk'ibyo ababanjirije bakoze ndetse bakanabarenza muri bimwe na bimwe.
Kubera ishyaka Banyarwanda rigamije kubaka igihugu kibereye abanyarwanda bose, iyo wishyize mumwanya wa buri munyarwanda mubyerekezo byose , hari abageza naho kungingo y'ikitwa ubwigenge bw'u Rwanda bibaza niba ari inyito ikwiriye. Aha rero hari ikibazo gikomeye ndetse n'impaka nyinshi zo kwibaza kuko iyo ufashe uruhande rw'abatsimbaraye kubuhutu biyumva nk'abahutu cyangwa bifuza kuyobora igihugu nk'abahutu batitaye kukarengane k'abatutsi n'abandi, nta kabuza abo bantu bishimira ubwigenge bwagezweho.
Iyo wishyize kuruhande rw'abatutsi n'abandi birukanywe mugihugu muri iyo myaka bakitwa abanzi b'igihugu, usanga uwo munsi ugarukira kw'izina ryo kwitwa ko u Rwanda rwikijije ingoma ya gikoroni ariko bikaba bigoye kuvuga ko ari abanyarwanda bose babonye ubwigenge na Republika ibereyeho bose kandi ikorera abanyarwanda bose.
Mubi ibi byose hari ibintu byiyanditse mumateka y'u Rwanda bitazahinduka n'ubwo abanyarwanda bose batabivugaho rumwe. Hari impinduka zabayeho zizanywe n'abagejeje u Rwanda kugusezerera ubukoroni na cyami ari nabo bazanye Republika mu Rwanda.
Kuva icyo gihe kugeza ubu ariko bigaragara ko ibiranga Republika na demokarasi bitigeze bigerwaho kuko Republika izabayeho zanize demokarasi, zabaye Republika zica, zanabaye Republika za bamwe aho kuba iz'abanyarwanda bose.
Kuri iyi ngingo rero, abanyarwanda bashyira mugaciro bifuza gusangira n'abandi bakwiriye kuganira bihagije kuri iki kibazo kugirango habeho ukumvikana kunyito ikwiriye kurwego rw'imibanire ya leta n'izindi n'ibireba abanyarwanda ubwabo bwite. Ese koko kubireba abanyarwanda bwite ubwabo habayeho ubwigenge kubanyarwanda bose cyangwa habayeho kuri bamwe ukwigobotora gutegekwa na leta y'abakoroni yari ifatanije na cyami? Ese koko mu Rwanda higeze habaho Republika ya rubanda rwose cyangwa buri gihe habayeho Republika ya bamwe itubahiriza imikorere ya Republika na demokarasi isesuye?
Iyo ushubije ibi bibazo hari umwanzuro ugeraho w'uko umunsi mukuru bamwe bita umunsi w'ubwigenge usanga ari intangiro yo kuba abanyarwanda bagera kubwigenge.
Kuruhande rumwe, hari abanyarwanda bitanze bituma ubukoroni na cyami bisezererwa ariko nyuma ntibashoboye gutuma ibyo bagezeho byaba iby'abanyarwanda bose, kandi kuba batarashoboye kubigira ibya bose ninayo mpamvu habaye intambara na za genocides igihugu kigwirwa n'akaga.
Kurundi ruhande hari abandi banyarwanda bari barahejwe, FPR yabarangaje imbere bararwana batsinda urugamba rwo gusubirana ubunyarwanda n'u Rwanda bari barirukanywemo n'abahutu ariko abo batutsi na Republika yabo nabo ntibashoboye gutuma ibyo bagezeho biba iby'abanyarwanda bose ndetse n'ibyo bagezeho babigezeho muntimba n'imivu y'amaraso na za genocide mu Rwanda no muri Congo RDC.
Kubijyanye n'abubakira ubutegetsi kuri hutu tutsi cyangwa bakabishyira imbere kumugaragaro cyangwa rwihishwa muri politiki, amateka agaragaza ko bose bamaze gutsindwa bidasubirwaho. Abahutu n'abatutsi ntawashoboye gutuma u Rwanda rwigenga byo kwigenga nyakuri hamwe no gushyiraho Republika y'abanyarwanda bose. Ndetse abahutu n'abatutsi bose kungoma zabo baranzwe no guhindura abanyarwanda bamwe abanzi b'igihugu, gukemuza ibibazo by'igihugu ubwicanyi, kuyoborana igitugu no kuniga demokarasi, n'ibindi bibi byinshi. Nta n'umwe mu ngoma z'abahutu n'abatutsi washoboye gutuma habaho igihugu kibereye abanyarwanda bose. Turasaba rero abahutu n'abatutsi kwemera uku kuri tubagejejeho twe abiyumva nk'abanyarwanda badakeneye kongeraho ikindi kintu na kimwe kubunyarwanda. Uko kwemera ukuri ariko nanone turabasaba gutinyuka bakaganira n'abandi banyarwanda kugirango abahutu n'abatutsi batange rugari n'abandi banyarwanda batange umuganda wabo. Kuri iyi ngingo turahumuriza abakomeye ku buhutu n'ubututsi ko twe abatsimbaraye kubunyarwanda tutazabaheza, ndetse nta n'iterabwoba no kuniga demokarasi bizabaho nk'uko byabayeho kungoma zabo. Byose abanyarwanda tuzabifatanya nabo kandi duheshe Republika agaciro ikwiriye koko maze ibe iya bose kandi irangwe na demokarasi. Turasaba kandi kudakomeza kubera abanyarwanda ibisambo mugundira kandi bigaragara ko mwatsinzwe mwese n'amateka. Nimureke n'abandi banyarwanda natwe dutange umuganda wacu w'amateka yo kubaka igihugu dufatanije namwe.
Kuri uko gutsindwa kw'abahutu n'abatutsi, turasaba buri wese kuzirikana ko noneho ihangana rya hutu tutsi ritagifite ishingiro kuko imiterere y'abanyarwanda yarahindutse. Kera abanyarwanda bibonaga mubahutu n'abatutsi n'abatwa byonyine. Kuri ubu u Rwanda rugizwe n'abatwa, abanaturarisés, abahutsi, abatutsi, abahutu hamwe natwe twiyumva nk'abanyarwanda tudakeneye kongeraho ikindi kintu. Abanyarwanda baravanze kuburyo ibintu byahindutse byose, ndetse abakomeye kubuhutu n'ubututsi nibo basigaye ari nyamuke.
Duhamagaye abumva bakunze uru rugamba turiho kugirango bakomeze kudusanga ari benshi kugirango twerekane ko abanyarwanda bose tutatsinzwe n'amateka.
Turabashimiye
Bitangarijwe I Bruxelles tariki ya 01 Nyakanga 2014
RUTAYISIRE Boniface, Perezida w'Ishyaka Banyarwanda akaba na President w'Association Tubeho Twese-CIVHEMG
Tel (32) 488250305
Email: infotubeho@yahoo.fr (yahoo.fr)
-----------------------------------------------------------------------
__._,_.___
Posted by: Lu pour vous <memajp2000@yahoo.fr>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news: http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news: http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
.
__,_._,___
No comments:
Post a Comment