Pages

Friday 13 June 2014

[RwandaLibre] Imirwano hagati y'u Rwanda na Kongo

 


Imirwano hagati y'u Rwanda na Kongo

Ingabo z'umuryango w'abibumbye ngo zigiye gukora anketi ku mvano y'iyo mirwano.

Ingabo z'umuryango w'abibumbye ngo zigiye gukora anketi ku mvano y'iyo mirwano.

Ibihugu by'u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo bikomeje gutungana agatoki k'uwaba yatangije imirwano ku mupaka uhuza ibyo bihugu. kuri uyu wa gatatu ushize.

Ingabo z'ibihugu byombi zakozanyijeho, byaviriyemo abasirikale ba Kongo batanu kuhasiga ubuzima.

Mu kiganiro na Radiyo Ijwi ry'Amerika, umuvugizi wa leta ya Kongo Lambert Mende arashinja u Rwanda kwinjira ku butaka bwa Kongo bugashimuta umu kapolari ndetse ngo ingabo z'u Rwanda zikaza ku mwica bagenzi be ku rundi ruhande rw'umupaka babireba.

Ibi kuri Mende ngo nibyo byabaye imbarutso y'iyo mirwano. Mende yavuzeko bafite ibimenyetso simusiga bigaragaza ko, u Rwanda arirwo rwashotoye Kongo.

Ku rundi ruhande u Rwanda rwasohoye itangazo ry'amagana ubushotoranyi bwa leta ya Kongo ruvuga ko, ingabo za Kongo zambutse zikinjira mu Rwanda ndetse zikaza kurasa ku ngabo z'u Rwanda zari ku irondo.

Ibyo bikaba ngo aribyo byatumye ingabo z'u Rwanda zirwanaho zikica umusilikare wa Kongo. Iryo tangazo rivuga ko ubwo ubushotoranyi bwa Leta ya Kongo bubangamiye amahoro n'umutekano mu karere.

Muri iryo tangazo kandi minisitiri w'Ububanyi n'amahanga w'u Rwanda Louise Mushikiwabo, yavuze ko ubwo bushotoranyi bubangamira ingamba ziriho zo kugarura amahoro arambye, ituze, n'iterambere ry'abaturage batuye akarere. Umuryango w'abibumbye muri Kongo watangaje ko ugiye gukora iperereza kuwatangije iyo mirwano.

Mu mwaka ushize, ingabo z'umuryango w'abibumbye zatsinze umutwe wa M23 - Umutwe umuryango w 'abibumbye wakomeje kuvuga ko wari ushyigikiwe na leta y'u Rwanda.

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“When the white man came we had the land and they had the bibles; now they have the land and we have the bibles.”