Pages

Thursday 12 June 2014

[RwandaLibre] Umwuka w’intambara ukomeje gututumba hagati y’u Rwanda na Kongo

 


Umwuka w'intambara ukomeje gututumba hagati y'u Rwanda na Kongo

 0

 709

 12/06/2014
Ingabo z'u Rwanda ziryamiye amajanja nyuma y'amasasu yarashwe mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa kane (Ifoto/Kigali Today)


U Rwanda ruravuga ko ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo zongeye kurasa mu Karere ka Rubavu mu gitondo cyo kuri uyu wa 12 Kamena, 2014.

Amakuru aturuka mu Karere ka Rubavu gahanye umupaka na Kongo aravuga ko mu ma saa mbili amasasu yarashwe mu Murenge wa Busasamana.

Abarasaga ariko ngo bari hakurya y'umupaka, ntibigeze bagera mu Rwanda.

Ayo masasu ariko ngo ntawe yahitanye cyangwa ngo amukomeretse kuko yaguye mu mirima.

Ingabo z'u Rwanda ziravuga ko ziryamiye amajanja.

Hari andi makuru avuga ko mu gitondo cy'uyu munsi, indege zitagira abapilote z'Ingabo z'Umuryango w'Abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro muri Kongo (MONUSCO) zabyutse zogoga ikirere cy'uduce tw'umupaka w'ibihugu byombi.

Ubushyamirane bwatangiye ku munsi w'ejo, mu mirwano yaguyemo abasirikari batanu bo ku ruhande rwa Kongo.

Umwe bivugwa ko yahoze muri FDLR yishwe mu gitondo, abandi bane bicwa mu masaha y'igicamunsi.

U Rwanda rwo rwavuze ko nta musirikari warwo wahasize ubuzima.

Imirwano y'ejo hashize yatumye abaturage bo mu duce twabereyemo imirwano bava mu byabo, ariko baza kugaruka abasirikari ba Kongo bamaze kuneshwa.

Ntiturabasha kumenya niba amasasu yarashwe mu Rwanda uyu munsi hari abo yatumye bahunga; turacyagerageza kuvugana n'ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga akaba n'umuvugizi wa Leta y'u Rwanda, yaraye atangaje kuri Twitter ko "Kongo igomba guhagarika ubushotoranyi butari ngombwa (ndetse) ikabuza abasirikari bayo gukomeza kwinjira mu midugudu yo mu Rwanda"

Minisitiri Louise Mushikiwabo yabwiye BBC ko ibyo gusaba Kongo guhagarika icyo yise "ubushotoranyi" yanabivuganye na mugenzi we w'icyo gihugu cy'abaturanyi, Raymond Tchibanda.

Abajijwe niba igisubizo cy'ibibazo biri hagati y'u Rwanda na Kongo ari intambara, Mushikiwabo yavuze ko nta na rimwe intambara igomba kubonwa nk'umuti, kandi ko byaba ari amahirwe Kongo nayo ibyumvise gutyo, kuko kurinda umutekano w'abenegihugu ari inshingano za buri Leta.



Imirwano y'ejo yabereye mu Kagali ka Cyamabuye, Umurenge wa Busasamana, Akarere ka Rubavu; u Rwanda ruvuga ko rwatewe.

Impande zombi zitana ba mwana ku waba yatangije imirwano kuko Kongo nayo ku ruhande rwayo, mu ijwi rya minisitiri w'itangazamakuru akaba n'umuvugizi wa Leta, Lambert Mende Omalanga, yaraye abwiye BBC ko abasirikari b'u Rwanda ari bo babanje kwinjira ku butaka bwa Kongo bafata umusirikari wa Kongo baza kumwica.

Aya makuru ariko yamaganirwa kure na Minisitiri Mushikiwabo uvugira u Rwanda, washimangiye ko nta musirikari w'u Rwanda wigeze akandagira ku butaka bwa Kongo.

Umwuka w'intambara hagati y'ibi bihugu by'ibituranyi watutumbye umwaka ushize ubwo ibisasu, mu bihe bitandukanye, byagwaga mu Rwanda biturutse muri Kongo.

U Rwanda rwiyamye Kongo rwemeza ko abasirikari bayo ari bo barasa mu Rwanda, ariko Kongo ikabihakana ivuga ko ibisasu byagwaga mu Rwanda byaraswaga n'abarwanyi ba M23.

Icyo gihe ingabo z'u Rwanda zisuganyirije ku mupaka n'ibitwaro bikomeye, ariko birangira nta kibaye.

Umunyamakuru wacu uri mu Karere ka Rubavu, Mukamanzi Yvette, arakomeza kudukurikiranira iby'ubu bushyamirane.

Twitter: @JanvierPopote
Umwe mu basirikari b'u Rwanda barinze umupaka wa Kongo (Amafoto/Kigali Today)

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“When the white man came we had the land and they had the bibles; now they have the land and we have the bibles.”