De : Mutabazi Jules <julesmutabazi@hotmail.com>À : diasporarwanda@groupesyahoo.ca
Envoyé le : Mardi 25 février 2014 0h10
Objet : [diasporarwanda] Rusesabagina yaba agiye kwitandukanya na Alliance ya Twagiramungu-FDLR?
Bruxelles, ku wa 24/02/2014: Selon Amakuru ariho avugwa ubu arebana na Faustin Twagiramungu (FATWA), ntabwo umusaza amerewe neza . Ngo yanze kwitabira Misa yakoreshejwe ejo na RNC yo kwibuka Karegeya, none abo muri RNC na FDU bamumereye nabi. Ikindi n'uko ngo umushinga we wo gukora Alliance y' Abatavuga rumwe na Kigali, abari baramwemereye kuwushyigikira batangiye kubishingukamo.
Iyo misa ya Karegeya yabaye ejo hashize. Yari yitabiriwe na ba bandi bose ku murongo guhera kuri Murayi kugeza kuri Padiri wa LeProphete. FATWA niwe waburagamo. Uko kutahaboneka byamuviriyemo kwibasirwa mu biganiro byahabereye, ndavuga ibiganiro byabaye nyuma ya misa abantu bariho bafata ikirahure. Yanenzwe ko yanze kuza kwifatanya n'abandi, bagera naho banenga umushinga we wa alliance y' amashyaka ya opposition ateganya kuzatangaza officiellement ku wa gatandatu tariki ya 01/03/2014.
Amakuru mashya yahamenyekaniye atangajwe mw' ibanga ryinshi n' uwitwa NIYIBIZI, nuko ngo iyo nama yabo iteganijwe samedi ishobora kuzaba "ECHEC total", kubera ko Bwana Polo Rusesabagina (PoRU) wari waremeye kwifatanya na Rukokoma, ateganya kuvanamo ake karenge uwo munsi akanga gusinya amasezerano ateganijwe. Abo muri PDP Imanzi ya Mushayidi nabo barashaka kubishingukamo. Uwo Niyibizi wabibwiraga bagenzi be n'agahinda kenshi, yavugaga ko atumva ukuntu abantu bo mu ishyaka rye nka NKIKO na Musangamfura bihaye kurwanya FATWA batabanje gusesengura neza umushinga we ngo bumve akamaro kawo, bikaba bigeze no kuri PoRU.
Icyo yanenze PoRU, nuko ngo ari umuntu wishakira imyanya gusa, ngo icyamurakaje n'uko yashatse kuba ariwe waba PEREZIDA w' iryo huriro ryabo, kandi Rukokoma akaba adashobora kubimwemerera.
Niyibizi na Bukeye ni abayoboke bakomeye ba FDU, ariko muri iyi minsi bafite ikibazo gikomeye cy' urwicyekwe mu ishyaka ryabo, kuko bavugwaho ko ishyaka ryo ku mutima ryabo ari FDLR.
Biracyaza....
JMutabazi
__._,_.___
Reply via web post | Reply to sender | Reply to group | Start a New Topic | Messages in this topic (1) |
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news: http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news: http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------
.
__,_._,___
No comments:
Post a Comment