Pages

Friday, 28 February 2014

[RwandaLibre] IBYEMEZO BY’INAMA Y’IHURIRO FCLR-UBUMWE [1 pièce jointe] [1 Attachment]

Begin forwarded message:

From: Innocent Twagiramungu <innocenttwagiramungumugarura@yahoo.fr>
Date: February 28, 2014 at 15:21:03 EST
To: - DHR <democracy_human_rights@yahoogroupes.fr>, - Rwanda-l <rwanda-l@yahoogroups.com>
Subject: *DHR* Fwd: IBYEMEZO BY'INAMA Y'IHURIRO FCLR-UBUMWE [1 pièce jointe]
Reply-To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr



Envoyé de mon iPhone
Innocent TWAGIRAMUNGU


Début du message transféré :

Expéditeur: FRONT COMMUN POUR LA LIBERATION DU RWANDA <fclr_ubumwe@yahoo.com>
Date: 28 février 2014 13:59:19 UTC+1
Destinataire: undisclosed recipients: ;
Objet: IBYEMEZO BY'INAMA Y'IHURIRO FCLR-UBUMWE
Répondre à: FRONT COMMUN POUR LA LIBERATION DU RWANDA <fclr_ubumwe@yahoo.com>

IBYEMEZO BY'INAMA Y'IHURIRO FCLR-UBUMWE  YATERANYE KUWA 25 GASHYANTARE 2014
Inama yatangiye saa yine za mugitondo  iyobowe na  Perezida w'ihuriro FCLR-UBUMWE  akaba na Perezida  w'agateganyo wa  FDLR Nyakubahwa Gen Maj BYIRINGIRO Victor.
Inama yatangijwe n'isengesho
K'umurongo w'ibyigwa harimo :
1. Kureba ibyo Ihuriro FCLR-UBUMWE rimaze kugeraho
2. Gutangaza inzego z'ubuyobozi n'abazigize
3. Gushyiraho abahagarariye FCLR-UBUMWE mu bice bitandukanye by'isi
4. Kunonosora amategeko agenga ihuriro FCLR-UBUMWE
I.KUREBA IBYO IHURIRO FCLR-UBUMWE RIMAZE KUGERAHO-Abari mu nama bishimiye ibimaze kugerwaho byose kuko babonye bitanga icyizere,harimo uko abanyarwanda bakomeje kwakira ihuriro ndetse n'imikoranire yaryo n'andi mashyaka.
-Abari mu nama bishimiye uburyo Indatsimburwa zihagaze  zaba iziri mu Rwanda ,muri RD Congo n'ahandi hose ku isi.
-Inama yashimiye abanyarwanda batandukanye bakomeje kwitangira ibikorwa by'ihuriro FCLR-Ubumwe.
II. INZEGO Z' UBUYOBOZI  N'ABAZIGIZE Ihuriro FCLR-Ubumwe rigizwe n'inzego zikurikira:
1. Inama nkuru y'Ihuriro
2. Urwego nshingwabikorwa
i) Inama nkuru y'Ihuriro igizwe n'abayobozi bakuru b'amashyaka agize ihuriro ikaba ifite na bureau yayo .
Inama y'ihuriro igizwe:
*Nyakubahwa Generali  Majoro BYIRINGIRO Victor Perezida w'ihuriro FCLR –UBUMWE ,akaba yungirijwe na bwana BAKUNZIBAKE Alexis, Vice Perezida wa mbere w'ishyaka PS IMBERAKURI.
 
*Abagize biro y'ihuriro:
- Umunyamabanga  bwana SINDAYIHEBA Aaron
-Umubitsi bwana Newutoni JEVA
-Umuvugizi bwana IRANZI John MUGISHA
ii)Urwego nshingwabikorwa:-Umuhuzabikorwa w'urwo rwego ni  bwana MUTARAMBIRWA Théobald
-Urwego rwa politiki na dipolomasi:
a) Bwana MUKIZA David
b) Bwana RYUMUGABE Jean Baptiste
-Urwego rwa gisirikari:a) Coloneri MUTABAZI Josué
b) Majoro ISHIMWE Jean Damascene
-Urwego rw'imari:a) Mme UWIZEYE  Kansiime Immaculée
b) Paradis LEVITE
-Urwego rw'ubuzima n'imibereho myiza y'abaturage:a) Dr HAKIZIMANA Joseph
b) Bwana SANGANO Marcelin
-Urwego rw'amategeko n'uburenganzira bwa muntu:a) MUSHIMIYIMANA Michel
III)ABAHAGARARIYE IHURIRO FCLR-UBUMWE MU BICE BITANDUKANYE BY'ISI
1. K'umugabane wa Africa:a. Umuhuzabikorwa k'umugabane wa Afurika ni IRADUKUNDA Emile (Uganda)
E-mail: iradukunda_emile@yahoo.com
b. MUGEMANTWARI Moses (RSA)
E-mail: mugemantwari@gmail.com
c. KAKI Hassan Orange (Kenya)
E-mail:kakiorange8@gmail.com
d. KAGABO  Jean Chrisostome(Mozambique)
E-mail: chadrackbazira@gmail.com
e. ISHIMWE Rodrigue (Congo Brazza Ville)
E-mail :indatsimburwa1000@gmail.com
F.  Alex CYUSA (Burundi)
E-mail : cyusalex@yahoo.fr
2. Abahagarariye ihuriro k'umugabane w'iburayi:a. Umuhuzabikorwa NGIRINSHUTI DJuma
b. Umuhuzabikorwa wungirije NSHIMIYIMANA Jean Damascene
E-mail : mushijada@yahoo.fr
3. Abahagarariye ihuriro k'umugabane wa Amerika:
 - Umuhuzabikorwa NTIRUSHWAMABOKO Ignas
Inama yemeje ko raporo zose z'abahagarariye ihuriro mu mpande zose z'isi zigomba kujya zishyikirizwa bwana BAKUNZIBAKE  Alexis, vice Perezida wa mbere w'ishyaka PS IMBERAKURI
IV.KUNONOSORA  AMATEGEKO AGENGA IHURIRO FCLR-UBUMWE
Inama yashyizeho itsinda rishinzwe kwiga icyo gikorwa rikazatanga raporo mugihe cya vuba.
Ihuriro FCLR-UBUMWE ryongeye gushimangira ko rishyize imbere inzira y'amahoro,ikaba iboneyeho umwanya wo kumenyesha abanyarwanda kimwe n'incuti z'u Rwanda kwima amatwi ibinyoma bya leta ya FPR Inkotanyi ikomeje gushyira abanyarwanda idashaka mu magereza bitirirwa kuba bakorana na FDLR hirya no hino mu gihugu.Ihuriro FCLR rirahamagarira buri wese kumva ko gukorana na FDLR atari icyaha nk'uko leta ya Kagame ibivuga maze tugafatanya kurwanya ibibi byose leta ikorera abanyarwanda.
Inama yasoje imirimo yayo saa kumi isozeshwa isengesho.
Iyi myanzuro igomba guhita ishyirwa mu bikorwa ikimara gushyirwaho umukono.
Bikorewe I Walikare ,kuwa 28 Gashyantare 2014
Generali Majoro BYIRINGIRO Victor
Perezida w'ihuriro FCLR-UBUMWE
 
 
 
 
 
 
 
 
 
 

No comments:

Post a Comment

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“When the white man came we had the land and they had the bibles; now they have the land and we have the bibles.”