Pages

Monday 17 February 2014

[RwandaLibre] Dr Paul Murayi wabarizwaga muri RNC yashinze ishyaka rishya rya politiki ryitwa UDR (Union Démocratique Rwandaise)

 


Dr Paulin Murayi

Njyewe Docteur Murayi Paulin na bamwe muri bagenzi banjye bari mu Ihuliro Nyarwanda RNC

Tumaze kwumva intabaza yatanzwe n'impunzi z'abanyarwanda zimaze imyaka igiye kugera kuli makumyabili ziba hanze y'igihugu

Tumaze gusoma inyandiko Bwana Faustin Twagiramungu yoherereje imitwe ya Politike, n'ibisubizo yahawe n'Ihuliro Nyarwanda twabarizwagamo,

Tumaze gusuzuma ibyo bisubizo byatanzwe n'ubuyobozi bwa RNC, na nyuma yo ku biganiraho n'ubuyobozi bukuru bwa RNC kugira ngo dushakishirize hamwe ibisubizo ku bibazo tumaze kuvuga hejuru ndetse n'ibindi bibazo twagiye duhura nabyo bitigeze bibonerwa umuti,

Tumaze kubona ko nta mpamvu igaragara yabuza RNC gushyikirana n'andi mashyaka yitabiriye buriya butumire

Tumaze kubona kandi ko hari n'ibindi byinshi tutabona kimwe muri gahunda zo kurengera inyungu z'abanyarwanda

Twafasheicyemezo cyo kwitandukanya n' Ihuliro Nyarwanda RNC.

Tukaba twahisemo gushinga umutwe wPolitiki witwa UDR (Union Démocratique Rwandaise) mu gifaransa, cyangwa RDU (Rwandan Democratic Union) mu cyongereza, bikaba bivuze Abashyizehamwe mu guharanira demokrasi mu Rwanda.

Uwo mutwe tukaba tuwushyizeho kugira ngo duhagararire inyungu z'abanyarwanda, bafite inyota y'amahoro kugirango dufatane urunana n'andi mashyaka,mu bwubahane, ndetse n'abandi bose babona ko igihe kigeze cyo kuzana impinduka ya Demokarasi, ubutabera, ubumwe n'uburinganire mu Rwanda.

Ibindi bisobanuro bijyanye n'ishingwa rya RDU tuzabibagezaho mu minsi iri imbere.

Byandikiwe i Buruseli talikiya 16 Gashyantare 2014

Uhagaraliye RDU : DrMURAYI Paulin

DIM 16 FÉV 2014AUCUN COMMENTAIRE

__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“When the white man came we had the land and they had the bibles; now they have the land and we have the bibles.”