Pages

Saturday 15 February 2014

[RwandaLibre] Fwd: Rwanda: Ishyaka FDU-Inkingi rihagaritse imishyikirano ryatumiwemo n’ishyaka RDI-Rwanda Rwiza kuwa 15 Gashyantare 2014 | FDU Rwanda

 

Begin forwarded message:

From: Don Bahizi <drbahizi@yahoo.com>
Date: February 14, 2014 at 15:13:41 EST
To: "RAYA-Network@yahoogroups.com" <RAYA-Network@yahoogroups.com>
Cc: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Subject: Re: [RAYA-Network] Rwanda: Ishyaka FDU-Inkingi rihagaritse imishyikirano ryatumiwemo n'ishyaka RDI-Rwanda Rwiza kuwa 15 Gashyantare 2014 | FDU Rwanda
Reply-To: RAYA-Network@yahoogroups.com

 

Kuva kera abazi Twagiramungu - Rukokoma bemera ko azi gukoresha Politiki yo hejuru. Ni politiki nyakuri ijyana no "kumenya ibyo abantu benshi baba babifuza",  ukabayobora aho ushaka batabanje gutekereza. Ni politiki ijyana no guhindura ibintu no gukangura abantu bakagufasha gukora icyo wifuza kugeraho ariko udatanze imbaraga nyinshi. Iyo urugamba rurese, abantu bazi politiki barayikoresha, rimwe narimwe bakagira umusaruro utubutse kuko biba byoroshye kuyobora abantu bashyushye imitwe.

Nkuko bizwi rero, nta revolution itegurwa n' abantu benshi. Aba leaders ntibagomba kuba benshi kugirango abarenganye birenganure. Ubu abantu benshi bari gukurikira umunyapolitiki uzanye igitekerezo wese kuko barambiwe kubaho nta leader ugaragara bafite. Twagiramungu rero asaruye ibyo abansdi bakoze, sinamurenganya. Niyo Politiki. 

Umuntu arava i Kigali yarakwiciye So na Nyoko, n' abavandimwe bawe, ati ndaje kubakiza Kagame, abantu bagahurura, bakava mu mashyaka barimo bati tubonye uzadukiza Kagame. Bigahinda, bamara iminsi bagasanga baribeshye, ariko bakabura uko babigenza. Bamwe bagaceceka ntibazongere gukorera rya shyaka ririmo wamwicanyi. Ariko ntibashobore no gusubira aho bahoze.

Kuri Rukokoma Twagiramungu: Icyo mwemerera ni uko atava ku izima. Adacika intege kandi akaba agira umurava. Navuga kandi ko atagira n' ubwoba bwa politiki. Kuriwe inzira zose zimugeza aho ashaka kugeza zirakoreshwa. Nemera kandi ko ari umunyapolitiki wo mu rwego rwo hejuru. Nubwo numva kugiti cyanjye  generation ye nanjye twagombye kureka ibitekerezo bishya by' abakiri bato bikaba aribyo bigaragara. Simvuga ariko ko byamubuza gukomeza gutanga umuganda. Ariko ibyo kuzayobora abanyarwanda muri revolution iri hafi  gutangira, sinzi ko azabishobora.  

Bibaye ko mbwira abanyumva gusubira inyuma bakareba amateka y' u Rwanda atari kure, bakabonamo isomo rikomeye:

1- Revolution ya 59 yayobowe n' abantu bake baturutse mu turere twinshi. Iyo revolution yaratangiye, abaturage bari bababaye,  ntibareba ubwinshi n' ubukomere bw' abayiyoboye, barebye gusa ubwitange bwabo. Mbonyumutwa (Imana imukomeze arebe aho tugeze) amaze gucika abicanyi, kuko yari yareretse abaturage ubwitange, revolution yaratangiye. Nta Platform politiki y' amashyaka yabikoze.
2- Guhindura ubutegetsi bubi ntibigomba gushyira hamwe bw' amashaka yose. Jye nanavuga ko kizira ko abanzi b' umuntu umwe banyura mu nzira imwe. Bapfa kuba bazi icyo bahuriyeho.
 Mbonyumutwa na bagenzi be ntibagombye guhuza na Gitera ngo bakore ishyirahamwe. Buri wese aho ari yakoranye n' abarwanashaka be, kuberako Rubanda bari barambiwe ubuhake n' ubwicanyi, barabayoboka.
3- Abarundi barwanije ingoma ikomeye yari yarabamaze batagomye gufatira intwaro hamwe no gukorera hamwe. kuko bangaga ko " amagi yabo ashirwa  mugatebo kamwe."
4- Urebye no muri za revolutions n' intambara zo kubona ubwigenge, mu bihugu byinshi, amashyaka menshi n' abafite intwaro bagiye bakora bagamije umugambi umwe ariko batagombye gukora ikintu kimeze nka Muvoma.

Jye rero uko byumva ni uku:
1- Amashaka agomba kumva ko nta assocciation y' amashaya ishobora kugira efficacite kuruta amashyaka ubwayo. Amashaka ni akore, akomere. Tugomba kwitondera kwibwirako abayoboke b' amashyaka bazahuriza hamwe ibitekerezo byabo bw' uko ibintu byakorwa. Icyo bahuriyeho ni uko bose bazi akarengane k' abanyarwanda. urugero: ufashe Padiri na Pasteur, ngo bose bashire abayoboke hamwe bigishye ibya YESU/YEZU, ntibakwemerera. Kuko Pasteur na Padiri batigisha amahame amwe, kandi bose intego ari imwe. Muzi neza ko bose bagera kuri iyo ntego batagombye gushira abayoboke hamwe.  

Abakuru b' amashyaka bashobora guhura, bakumvikana muri rusange icyo bagamije, ariko kirazira ko ufata abayoboke badahuje ibitekerezo, ngo ubazane imbere y' abategetsi batemera babakoreshye inama. 
Ingero: Umwana wavukiye/ wakuriye mu ishyamba rya Sudan, Angola, Congo, Ibirunga n' ahandi, ntazemera ibitekerezo bya Twagiramungu wari Ministre w' intebe wa RPF. Umwana wabonye Nyamwasa ahamba benewabo ari bazima mu misarani yo mu Ruhengeri, akanabona abe bahambwa ari bazima mu bivumo byo mu Ruhengeri na Gisenyi, naba ari mu ishyaka, ukamusaba kujya kumva aho Nyamwasa avuga, ntazabyemera. Binabayengombwa iryo shyaka azarivamo kandi yari afite akamaro. Umunyiginya cg umumwega wabonye aho interahamwe zica benewabo ngo ni ibyitso, ntazigera yishimira ko ishyaka arimo rifatanya n' abamwiciye. Umwana wavutse i Gitarama, akabona ishyaka ririmo abantu bazwi ko bamwiciye se muri Prison zo mu Ruhengeri, ntazigera yemera ko umujyana gufatanya nabo.   


Umwanzuro:
Mu Rwanda hakenewe revolution y' abaturage, ifashijwe na politiki y' amashyaka. Abazayobora iriya revolution ntitwabatorera muri za platforms za politiki. Bazigaragaza vuba aha igihe kigeze. 
Numva twareka ziriya ngirwa plateforms za politiki, abantu bagakomeza gukora mu mashyaka yabo. Bakirinda gusebanya no gutukana. Byaba ngombwa abo hejuheru bakareka gusinya amasezerano atuma abayoboke babo bacikamo bice. Bitabujije ko abategetsi bajya bahura bakaganira ibya politiki. Tukirinda gushira hamwe abayoboke b' amashaka atandukanye ngo bakorere hamwe amanama atuma batisanzura. Igihe nikigera, amashyaka mwe azabura abayoboke, asenyuke. Amashaya afite aba leaders bakomeye kandi bemewe na Rubanda, azagenda yunguka abayoboke bavuye muyandi mashyaka. Kirazira ko uwo urwanya yumva ko afoye umwambi umwe, mwese mwashirira aho mwirunze,  akaba arabatsinze. Ubwo abanya politiki nibagera mu mishikirano yo kugabana ubutegetsi, nibwo bashobora gushiraho platforms bazakoreraho. Mureke abantu bakomere mu mashyaka barimo, mureke kubavangira mubazana mo ibitekerezo bitatangiranye n' ishyaka. Niba utowe kuyobor ishyaka, reka kurigira iryawe ngo ufate ikemezo cyo gufatanya n' andi mashyaka, bitanyuze muri congres yarishizeho. 

Ibi nibyo bitekerezo mfite ku mashyaka n'ufatanye bwayo. Ariko ndumva nakwishimira kumva icyo abandi babitekerezaho.

Imana y' abakurambere ibarinde
Mzee Bahizi













On Thursday, February 13, 2014 9:01 AM, Isaac Rusangiza <irusangiza@hotmail.com> wrote:
 
Ndabona FT  Rukokoma abonye abayoboke atavunitse....

Sent from my iPhone

On Feb 13, 2014, at 7:14 AM, "Nzinink" <nzinink@yahoo.com> wrote:

 

Rwanda: Ishyaka FDU-Inkingi rihagaritse imishyikirano ryatumiwemo n'ishyaka RDI-Rwanda Rwiza kuwa 15 Gashyantare 2014

GASHYANTARE 13, 2014  
altKomite Mpuzabikorwa ya FDU-Inkingi yateranye kuwa Gatatu tariki ya 12 Gashyantare 2014 isuzuma ubutumire n'inyandiko yagejejweho na Perezida w'ishyaka RDI-Rwanda Rwiza, Bwana Twagiramungu Faustin. Ubwo butumire bukaba ari ubwo gusinya amasezerano yo gushinga urugaga ruhuriweho n'amashyaka ya politiki RDI-Rwanda Rwiza, PDP-Imanzi, PS-Imberakuri n'umutwe wa FDLR.
Ishyaka FDU-Inkingi rimaze kubona raporo y'inama y'ayo mashyaka ryagejejweho n'intumwa yaryo yitabiriye iyo nama yateranye kuwa Gatandatu tariki ya mbere Gashyantare 2014, ryandikiye uwatumije inama, Bwana Twagiramungu Faustin, rimugezaho impungenge riterwa n'umuvuduko udasanzwe uranga iyo mishyikirano n'ibyifuzo bya ngombwa bigomba kwitabwaho mbere yo kurema iyo mpuzamashyaka.
Nyuma y'iyo nama, Ishyaka FDU-Inkingi ryabwiye Bwana Twagiramungu Faustin ko :
• Rishyigikiye ubufatanye n'andi mashyaka, ko ariko ubwo bufatanye bugomba kwubakwa bushingiye mu mizi ;
• Abashaka ubwo bufatanye bagomba kubanza gusuzumira hamwe imisesengurire y'ibibazo byatumye igihugu cyacu n'abanyarwanda bagwa mu mahano ;
• Bagomba kureba niba ibibatanya bishobora gukemurwa ;
• Bakwiye gusuzuma niba babona kimwe politiki yo mu karere no mu yandi mahanga,
• Bagomba kurebera hamwe niba bahuje indangagaciro n'imibonere y'ubutegetsi bunogeye abanyarwanda ;
• Bagomba kurebera hamwe niba bahuje inzira yo kugera ku mpinduramatwara bashishikariza abanyarwanda ;
• Bamaze kureba ibyo bahuriyeho n'ibibatanya ni bwo barebera hamwe inzengo z'ubufatanye bakwubakiraho.
Kubera ko izo mpamvu zose zavuzwe hejuru zititaweho:
• Ishyaka FDU-Inkingi rivuye muri iyo mishyikirano. Ntirizitabira rero inama iteganijwe kuwa 15 Gashyantare 2014 yatumijwe na Perezida wa RDI-Rwanda Rwiza, Bwana Twagiramungu Faustin;
• Ishyaka FDU-Inkingi rishobora kuzasubira muri iyo mishyikirano ari uko amapfundo yose aziritse uwo mushinga apfundutse, kandi bimaze gusuzumwa no kwemezwa na Kongre y'abarwanashyaka iteganijwe mu minsi ya vuba aha.
Amakuru menshi twegeranije areba ibibundikiye iyo mishyirano tuzayagarukaho mu minsi iri imbere.
Murakarama.
Bikorewe i Lausanne, mu Busuwisi, kuwa 13 Gashyantare 2014.
Dr. Nkiko Nsengimana
Umuhuzabikorwa wa FDU-Inkingi


__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://amakurunamateka.blogspot.co.uk/; http://ikangurambaga.blogspot.co.uk/
--------------------------------------------------------------------------
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“When the white man came we had the land and they had the bibles; now they have the land and we have the bibles.”