Pages

Wednesday, 5 February 2014

[RwandaLibre] Rwanda: Urukiko rw’ikirenga rukomeje gushyira amananiza mu gutanga matolewa y’urubanza rwa Madame Victoire Ingabire Umuhoza

 


Rwanda: Urukiko rw'ikirenga rukomeje gushyira amananiza mu gutanga matolewa y'urubanza rwa Madame Victoire Ingabire Umuhoza

Kigali, kuwa 4 Gashyantare 2014.

Nk'uko bizwi, Umuyobozi Mukuru wa FDU-Inkingi, Madame Victoire Ingabire Umuhoza, ufungiye impamvu za politiki kubera kutavuga rumwe n'ubutegetsi bw'igitugu bwa Generali Pahulo Kagame, yakatiwe n'urukiko rw'ikirenga tariki ya 13 Ugushyingo 2013 ahabwa igihano cyo gufungwa imyaka 15. Iki gihano cy'urukozasoni kikaba kigamije gutera ubwoba umuntu uwo ariwe wese wakwanga kuba inkomamashyi y'ubutegetsi bwa Kigali.

Abantu banyuranye kandi benshi bari bitabiriye isomwa ry'urwo rubanza biyumviye neza umudamu wari ukuriye inteko yaburanishije urwo rubanza, aho yatangaje ko matolewa y'irangizarubanza (copie de jugement) izashyikirizwa ababuranyi mu ntangiro z'ukwezi kwa mbere, umwaka wa 2014.

Igitangaje ni uko kuva uyu mwaka watangira, abunganira Madame Victoire Ingabire badasiba ku cyicaro cy'uru rukiko rw'ikirenga, urukiko rufatwa nk'urukuriye izindi mu gihugu, basaba matolewa y'irangizarubanza. Kugeza magingo aya nta gisubizo gifatika bahabwa ku byerekeye impamvu iyo matolewa itaboneka. Bahora bacuragizwa ngo bazagaruke.

Ishyaka FDU-Inkingi ritangiye guterwa impungenge n'iyi myifatire y'urukiko rw'ikirenga yo kwimana nkana matolewa y'irangizarubanza, ibi bikaba biri kugira ingaruka ku zindi ntambwe zigomba guterwa kandi zikaba zitaterwa hataraboneka iyi matolewa y'irangizarubanza.

Ishyaka FDU-Inkingi rirasaba rikomeje urukiko rw'ikirenga ko rwatanga iyo matolewa nta mananiza nk'uko rwabisezeranije igihe urubanza rwasomwaga.

FDU-Inkingi
Boniface Twagirimana
Umuyobozi Mukuru wungirije w'agateganyo

__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://amakurunamateka.blogspot.co.uk/; http://ikangurambaga.blogspot.co.uk/
--------------------------------------------------------------------------
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“When the white man came we had the land and they had the bibles; now they have the land and we have the bibles.”

Popular Posts

BBC News