Pages

Friday 21 February 2014

[RwandaLibre] BANGUI: INGABO ZA RDF ZIMAZE KWIVUGANA UMUNYARWANDA WITWA ORESTE HASINGIZWIMANA

 

BANGUI: INGABO ZA RDF ZIMAZE KWIVUGANA UMUNYARWANDA WITWA ORESTE HASINGIZWIMANA.

21 février 2014

Umutekano


Inkuru y'akababaro igeze ku Ikaze Iwacu iturutse i Bangui, umurwa mukuru wa Centre Africa, iravuga ko umunyarwanda witwa Oretse Hasingizwimana, wari umaze igihe yarahungiye muri icyo gihugu yishwe arashwe n'abantu bari kuri moto, mbese nkuko bajyaga bica abantu muri Kigali mu myaka ya za '90.

RDF, ingabo za Amerika muri Afrika zishinzwe kumara abahutu

RDF, ingabo za Amerika muri Afrika zishinzwe kumara abahutu

Kuva ingabo z'u Rwanda zagera mu mugi wa Bangui, aho byitwa ko zagiye kubahiriza amahoro, zahise zitangira ibikorwa by'ubutasi byo guhiga impunzi z'abahutu zahahungiye kuva mu myaka ya '97-98. Twabibutsa ko impunzi hafi ya zose z'abahutu ziri i Bangui ari izarokotse jenoside yakorewe abahutu muri Congo, bakagenda Congo yose n'amaguru, imana ikabafasha ikabageza kure y'umwanzi.

Kubera inzika idashira, FPR yabonye uwundi mwanya wo kwivugana nta nkomyi abo bacikacumu bari i Bangui. Si i Bangui gusa, kubera ko amakuru agera ku Ikaze Iwacu, aturutse mu batasi ba RDF i Bangui, avuga ko ubu ba maneko bajyanye n'ingabo za RDF i Bangui, bamaze gusesekara muri Cameroun, aho biteguye kugarika ingogo. Banyarwanda rero muri mu bihugu byo mu burengerazuba bw'Afrika muryamire amajanja, mwaratewe, abakibereye mu bitotsi nibasinzire neza, bazibuka ibitereko zasheshe!

RDF si ukubahiriza amahoro gusa, igenzwa na twinshi

RDF si ukubahiriza amahoro gusa, igenzwa na twinshi

Tukimara kumva iyi nkuru y'inshamugongo, twabajije umwe mu nshuti magara ya nyakwigendera m'umusango i Bangui icyo uwo nyakwigendera yaba azize, maze atubwira ko yari umuntu ugira amatwara yo gushyira abantu hamwe kandi akabakangurira kwirengera no guhangana n'ingoma mpotozi ya FPR. Yatwoherereje kandi iyi inkuru ikurikira mu rurimi rw'igifaransa:

« Un ami compatriote rwandais vient d' être froidement abattu à Bangui. Selon les témoins deux personnes à moto l' ont appelé par son nom et quand il est sorti de sa boutique située dans le quartier SICA II (près de l' ex Palladium), ont ouvert le feu sur lui avant de prendre la fuite. Les soldats burundais (stationnés à la Paroisse Saint Sauveur) se sont immédiatement rendus sur les lieux mais Oreste, mon ami, avait déjà rendu l' âme. Est-ce le scénario que l' on craignait (le petit jeu criminel inter-rwandais) qui commence? Y aura-t-il une enquête? Va-t-on assister à d' autres meutres ciblés? RIP Oreste« 

Nyakwigendera Oreste Hasingizwimana

Nyakwigendera Oreste Hasingizwimana

Mu kinyarwanda biravuga ngo: « Inshuti yanjye y'umunyarwanda imaze kwicwa i Bangui. Ababibonye, bavuga ko abantu 2 bari kuri moto bamuhamagaye mu izina rye, asohotse mu iduka rye riri ahitwa « quartier SICA II », hafi y'ahahoze Palladium, bahita bamurasa barahunga. Abasirikari b'abarundi bakambitse kuri Paroisse saint Sauveur, bahise batabara, ariko basanze Oreste, inshuti yanjye, yamaze kwitaba imana. Ese aho ntiwaba ari wa mukino w'ubwicanyi uba hagati y'abanyarwanda, twatinyaga utangiye? Ese hazaba itohoza? Ese hazicwa n'abandi banyarwanda? Oreste imana imuhe irihuko ridashira ».

Ngayo nguko, RDF ngo yagiye kubahiriza amahoro, nyamara bagenzwa na twinshi. Uyu Oreste aragiye, ese mwe musigaye i Bangui, urupfu rwa Oreste rubabwiye iki? Abwirwa benshi, akumvwa na beneyo!

Umva icyo Radio Itahuka ibivugaho, uhere ku munota wa '30:

http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2014/02/21/radio-itahuka-turakira-ibitekerezo-bitandukanye

 

Gasigwa Norbert

Ikazeiwacu.unblog.fr

__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“When the white man came we had the land and they had the bibles; now they have the land and we have the bibles.”