Pages

Sunday, 16 February 2014

[RwandaLibre] Itangazo ry'inama ya 2 yahuje amashyaka i Buruseli kuwa 15/02/2014

 


Faustin-Paul.png

 

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15/02/2014, i Buruseli mu Bubiligi, amashyaka yose yari yitabiriye inama yo kuwa 01/02/2014 yasubukuye imirimo yayo, akomeza kungurana ibitekerezo ku mushinga wo gufatanya ibikorwa bigamije kuvana  Abanyarwanda mu kangaratete baroshywemo n'ubutegetsi bubi bwa FPR-Kagame.


Inama yageze ku myanzuro y'ingirakamaro izatangarizwa rubanda tariki ya 01/03/2014, imaze kunononsorwa n'Akanama gahuriweho n'amashyaka yose yari mu nama, ariyo aya :


1. Forces Démocratiques Unifiées (FDU-Inkingi) ;

2. Forces Démocratiques de Libération du Rwanda (FDLR) ;

3. Pacte Démocratique du Peuple (PDP-Imanzi) ;

4. Parti pour la Démocratie au Rwanda (PDR-Ihumure) ;

5. Parti Social (PS-Imberakuri) ;

6. Rwandan Dream Initiative (RDI-Rwanda Rwiza).

Inama yishimiye ko umushinga w'ubufatanye bw'amashyaka ukomeje gushyigikirwa n'abantu benshi nk'uko bigaragara mu butumwa bugezwa ku banyamashyaka no mu nyandiko zitambutswa mu binyamakuru binyuranye.

Hashimangiwe kandi ko umugambi nyamukuru ari uwo kugoboka abana b'u Rwanda bose, ari abahejejwe ishyanga n'ubutegetsi bubi, haba mu mashyamba ya Kongo, haba no mu bindi bihugu, kimwe n'abicwa urubozo imbere mu gihugu. Ni yo mpamvu hagomba gukorwa ibishoboka byose, kugira ngo ibigamijwe bigerweho mu gihe kitarambiranye.

Bikorewe i Buruseli, tariki ya 16/02/2014.


Umuyobozi w'Inama,

Twagiramungu Faustin.

 

DIM 16 FÉV 2014AUCUN COMMENTAIRE

__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com; http://www.ikangurambaga.com; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

READ MORE RECENT NEWS AND OPINIONS

Popular Posts

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“When the white man came we had the land and they had the bibles; now they have the land and we have the bibles.”